Isanduku ibitse umubiri wa Pte Ngabo J. Claude yurutswa mu mva (Ifoto/Ngendahimana S)

Pte Ngabo Jean Claude uherutse kwirasira muri Centrafrique aho yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro yashyinguwe none mu irimbi rya gisirikare i Kanombe.

Uyu musore w’imyaka 25 yirashe ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015 ahita apfa nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Nzabamwita Joseph.

Umusirikare wari kumwe na Nyakwigendera muri Centrafrique asobanura uko byagenze (Ifoto/Ngendahimana S)
Umusirikare wari kumwe na Nyakwigendera muri Centrafrique asobanura uko byagenze (Ifoto/Ngendahimana S)

Mu muhango wo guherekeza Nyakwigendera, umwe mu basirikare ufite ipeti rya Kapiteni bari kumwe na we mu butumwa muri Centrafrique, yasobanuye ko mu ijoro ryo ku wa 21 Ugushyingo 2015 Pte Ngabo yafashe telefone avugana n’abo mumuryango we mu Rwanda ariko ngo kugeza ubu ntacyo bamenye bavuganye.

Yagize ati “Yavuganye n’abo mu muryango we mu ijoro ariko ntawe uzi ibyo bavuganye. Yarabiraranye ariko mu gitondo azinduka ajya gushakisha imbunda kuko we ntayo yari afite kuko iyo abasirikari batari mu kazi batemerewe kugendana imbunda . Yaje kujya mu modoka abona imbunda maze arayifata arirasa ku buryo nta n’urwandiko yasize ngo atumenyeshe icyo yijijije kuko nta n’uwo bavuganye nabi. Turacyakurikirana ngo tumenye ibyo yavuganye n’abo mu muryango we”

Col G. Kabagambe wari uhagarariye Ingabo z’u Rwanda muri uyu muhango, yavuze ko bibabaje kuba umusirikare yiyambura ubuzima kandi ngo muri RDF ntibisanzwe.
Yagize ati “Ubusanzwe iyo umusirikare agize ibibazo yegera abayobozi akabaganiriza. Kwiyambura ubuzima ntitubyemera muri RDF, ariko ibi buriya niko Imana yabishatse. Kuba uwacu apfuye urupfu nk’uru biratubabaza bikanarushaho kuko ntacyo yatubwiye.”

Ingabo z’u Rwanda zihanganishije umuryango wa Nyakwigendera mu gihe hagishakishwa icyateye uyu musore kwiyambura ubuzima.

Private Ngabo Jean Claude yavukiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, akaba asize abavandimwe barindwi na nyina ubabyara.

Col. Kabagambe avuga ko RDF yababajwe no kumva umusirikare wayo yiyambura ubuzima (Ifoto/Ngendahimana S)
Col. Kabagambe avuga ko RDF yababajwe no kumva umusirikare wayo yiyambura ubuzima (Ifoto/Ngendahimana S)
Umuryango wa Pte Ngabo umusezeraho bwa nyuma (Ifoto/Ngendahimana S)
Umuryango wa Pte Ngabo umusezeraho bwa nyuma (Ifoto/Ngendahimana S)
Benshi ntibabyumvaga (Ifoto/Ngendahimana S)
Benshi ntibabyumvaga (Ifoto/Ngendahimana S)
Bose bategereje kumenya ikiva mu iperereza ryo kumenya icyateye Pte Ngabo kwiyambura ubuzima (Ifoto/Ngendahimana S)
Bose bategereje kumenya ikiva mu iperereza ryo kumenya icyateye Pte Ngabo kwiyambura ubuzima (Ifoto/Ngendahimana S)
Pte Ngabo asize abavandimwe barindwi na nyina ubabyara (Ifoto/Ngendahimana S)
Pte Ngabo asize abavandimwe barindwi na nyina ubabyara (Ifoto/Ngendahimana S)
Placide KayitareAFRICAPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONIsanduku ibitse umubiri wa Pte Ngabo J. Claude yurutswa mu mva (Ifoto/Ngendahimana S) Pte Ngabo Jean Claude uherutse kwirasira muri Centrafrique aho yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro yashyinguwe none mu irimbi rya gisirikare i Kanombe. Uyu musore w’imyaka 25 yirashe ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015 ahita apfa nk’uko byatangajwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE