Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko bimwe mu byapa byamamazaga biri gukurwaho mu rwego rwo kunoza isuku, kubungabunga umutekano ndetse no kugira ngo bishakirwe umwanya mwiza mu Mujyi bibanje gukorerwa igishushanyo mbonera.

Kuri uyu wa Mbere nibwo bimwe mu byapa byamamaza biherereye ku muhanda werekeza ku kibuga cy’indege cya Kanombe byakuweho.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique yasobanuye ko ibyapa biherereye kuri uyu muhanda ari byo byabanje gukurwaho ariko ko iyi gahunda izakomeza no ku bindi biri mu Mujyi wa Kigali.

Amabwiriza ashyira ibyapa ku muhanda asobanura uko icyapa kigomba kuba kimeze n’aho kigomba kuba gishinze mu rwego rwo kwizera umutekano wacyo nko mu gihe umuyaga waba uhushye ndetse no kwirinda ko biteza akajagari n’umwanda ushobora guterwa n’igihe cyaba gishishutse.

Urwandiko uturere tw’Umujyi wa Kigali twandikiye banyir’ibyapa byamamaza mu kwezi kwa cumi n’abiri umwaka ushize basabwaga kubikuraho kuko bitujuje ibiteganywa n’amabwiriza y’inama njyanama y’umujyi.

Icyo gihe banyir’ ibyapa bahawe amezi atandatu, yaje gushira batarabikuraho. Kuri ubu umujyi wafashe icyemezo cyo kubibakuriraho.

Meya Mukaruliza avuga ko by’umwihariko ibyapa byari biri ku Kibuga cy’Indege byo byari mu kajagari ku buryo n’uwamamaza atapfaga kugaragara.

Icyakora mu rwego rwo kuzirikana umumaro w’ibyapa yaba kuri ba nyirabyo ndetse no ku gihugu harimo nko kwereka abinjiye mu Rwanda aho bashobora kubonera serivisi runaka, Umujyi wa Kigali wemeje ko wihaye igihe gito cyane ukaba umaze gushyiraho amabwiriza mashya azabigenga.

Mukaruliza ati “Buri wese yifuza ko ibyapa byagaruka vuba. Umujyi wa Kigali ugiye gukora inyigo ariko ntabwo izatinda.Twihaye iminsi ibiri kugira ngo turebe aho ibyapa bikwiye kuba bishinze.”

“Tuzita ku burebure bugomba kuba hagati y’icyapa n’umuhanda ndetse no hagati y’icyapa n’ikindi ndetse twihaye ibyumweru bibiri kugira ngo tube duteguye n’igishushanyo mbonera cy’ibyapa mu Mujyi wa Kigali kizadufasha kugira ngo umuntu usabye uruhushya rwo gushyiraho icyapa ahantu tuzage tubanza turebe niba aho ashaka hemewe.”

Tusubira Charles uhagarariye amashyirahamwe y’abamamariza ku byapa mu Rwanda yavuze ko nta gihombo bagenzi be bari buhure nacyo kubera ikurwaho ry’ibyapa byabo kuko ngo bari barategujwe bihagije.

Ibyapa birenga 80 ni byo bizakurwaho mu mujyi wose;Meya w’umujyi avuga ko bifuza ko abantu bakoresha ibyapa by’ikoranabuhanga rigezweho.

 

Abafite ibyapa byamamaza bandikiwe bamenyeshwa izi mpinduka mu mwaka ushize

 

 

Tusubira Charles uhagarariye amashyirahamwe y’abamamariza ku byapa mu Rwanda

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/meya-1.jpg?fit=463%2C330&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/meya-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONUbuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko bimwe mu byapa byamamazaga biri gukurwaho mu rwego rwo kunoza isuku, kubungabunga umutekano ndetse no kugira ngo bishakirwe umwanya mwiza mu Mujyi bibanje gukorerwa igishushanyo mbonera. Kuri uyu wa Mbere nibwo bimwe mu byapa byamamaza biherereye ku muhanda werekeza ku kibuga cy’indege cya Kanombe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE