Ababonye impfu zikomoka kumiriro yo muri za gereza zo mu Rwanda baravuga amangambure, umwe muri abo yagize icyo atangaza kubyo yabonye mugihe gereza yashyaga. Ndetse asobanura impungege afite mugihe kigana ahazaza. Ati twapfushije impfungwa amagana na Magana. ‘’Kagame aratumaze ababishoboye mutabare mu maguru mashya. Imfungwa zaguye muri wa muriro KAGAME yateguriye amagereza yo mu Rwanda zirarenga igihumbi (1,000). Abasoma iyi nkuru baragira ngo ni amakabyankuru nyamara nibyo magana atanu ku ijana (500%) kuko nabihagazeho. Umugambi wa mbere mubisha KAGAME yateguye mbere y’uko apfa ni uwo kurimbura imfungwa zose mu gihe gito kuko ngo arizo zishobora gutabara igihe zizaba zafunguwe muri ya ntambara ya nyuma yugarije u Rwanda. Umugambi wa kabiri mubisha Kagame yateguye ni uwo kurimbura abatavuga rumwe n’agatsiko bose we yita aba FDLR kandi mu gihe gito kuko nabo bashobora gutabara igihe azaba yugarijwe. Umugambi wa mbere rero yarawutangiye, uwa kabiri nawo imyiteguro igeze kure. Abahishurirwa ibigiye kuba bamaze kubona akaga u Rwanda rugiye kugwamo bashatse kubimugezaho ahita abafunga bose. Ushidikanya kuri iyi nkuru mbagejejeho atinyuke atubwire amazina y’imfungwa za gereza ya Nyakiriba zarokotse ubwicanyi. Azatubwire se n’amazina y’imfungwa za gereza ya Muhanga zikiriho zikaba zarimuriwe ahandi. Njye ubabwira iyi nkuru niboneye n’amaso yanjye imirambo amagana n’amagana ivanze n’ibishyitsi n’ambuye byaroshwe mu gisimu kinini cyane cyabonetse imbere muri gereza ya NYAKIRIBA. Abashobora gusaba anketi mpuzamahanga idafite aho ibogamiye kuri ubu bwicanyi ndenga kamere  babidukorera vuba ukuri mbabwira kukajya ahagaragara’’.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONAbabonye impfu zikomoka kumiriro yo muri za gereza zo mu Rwanda baravuga amangambure, umwe muri abo yagize icyo atangaza kubyo yabonye mugihe gereza yashyaga. Ndetse asobanura impungege afite mugihe kigana ahazaza. Ati twapfushije impfungwa amagana na Magana. ‘’Kagame aratumaze ababishoboye mutabare mu maguru mashya. Imfungwa zaguye muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE