Gashugi Felicien, w’imyaka 74, asaba ko Leta yagombye kubarenganura (Ifoto/Irakoze R.)

Abaturage barenga 60 bo mu Murenge wa Gasange, mu Karere ka Gatsibo, ho mu Ntara y’i Burasirazuba bavuga ko bamaze umwaka barabujijwe kugira icyo bakora ku ishyamba ry’inturusu bita iryabo mu gihe Leta yo ivuga ko atari iryabo.

Iri shyamba riri mu mudugudu wa Cyimana, aba baturage bavuga ko Leta yababwiye ko uzarifatirwamo azafungwa, ko nta wemerewe kurisaruramo kandi nyamara ngo ari ryo bubakishaga mu gihe cyose bamaze batuye muri ako gace.

Umwe muri bo witwa Gashugi Felicien, w’imyaka 74, utuye mu Kagari ka Gahara ya mbere yabwiye Izubarirashe.rw ko iri shyamba ryatewe na ba sogokuruza babo, ku gasozi bahawe na Leta.

Avuga ko kuzamburwa bituma batabasha kubona ibyo bubakisha, kuko ari zo bubakishaga.

Agira ati “Kuva mvuka iwacu bazitera bakazidusigira nizo twubakishaga na n’ubu, muri uyu mwaka ushize nibwo bazitwatse. Abayobozi baratubwiye ngo nitujyamo bazadufunga, ni inturusu z’abaturage bagera kuri 60; buri muntu afitemo igipimo cy’intambwe nk’icumi icumi.”

Undi witwa Kamayugi Valerie, w’imyaka 80, nawe uvuga ko yari asanzwe afitemo igice muri iri shyamba amwunganira agira ati “Izo nturusu nta muntu utari uzifiteho natwe twari tuzifite. Turifuza ko bazitugarurira.”

Ntuyende Alex nawe uvuga iby’iki kibazo (Ifoto/Irakoze R.)
Ntuyende Alex nawe uvuga iby’iki kibazo (Ifoto/Irakoze R.)

Ntuyende Alex we ashimangira ko mu kwamburwa habayemo akagambane n’igitugu.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Iryo shyamba baritwatse barigambaniye ngo riri muri Cyimana kandi mbere byari Umurenge umwe, ubwo rero baritwambuje igitugu. Turifuza ko mwatubariza abayobozi kuko ni ishyamba ry’abaturage.”

Yungamo ati “Iryo shyamba ryatewe na ba sogokuru bacu ba kera cyane [Leta] baza kuritunyaga turaribura.”

Mu buhamya batanga, aba baturage bavuga ko kera iri shyamba ryari mu kagari ka Gahara, nuko nyuma utugari duhindutse ishyamba rijya mu kagari ka Kimana. Bavuga ko bakomeje gusaba ubuyobozi ko bwabasubiza iri shyamba ariko ntihagire igikorwa.

Bavuga kandi ko mu kurinyagwa batswe n’ibyari biri muri iri shyamba ryose, bati “Baritunyaga bajyanye n’ibirimo byose kandi ari abaturage babiteye.”

Ntuyende agira ati “Twebwe icyo dusaba ni ukurenganurwa kugira ngo iryo shyamba ryatewe n’abasaza bacu ba kera turigarurirwe. Igihe cyose barabivuga n’aha mu nama twabitanzemo ikirego ariko nta kintu batubwira”

Ati “Ntacyo turikoreramo kandi nabo ntacyo barimo kurikoreramo, ubu rirashinganye. Ntabwo badusobanurira niba twarikenura ngo ribe ryiza cyangwa se ngo dusubirane ibyacu, cyangwa se ngo dukomeze urubanza rugende bazanye ibintu byo gukomeza kutujijisha ngo uwajyamo bamufunga.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Dominique, Iyakaremye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange, yabwiye Izubarirashe.rw ko ari mushya mu mirimo, ariko ko ubuyobozi yasimbuye bwasize bumugaragarije ko iryo shyamba riri mu maboko ya Leta

Agira ati “Amakuru mfite kuva ngeze muri uyu Murenge ni uko ririya shyamba ari irya Leta, hanyuma abaturage bavuga ko ari iryabo basobanura ko ari bo bariteye ariko ntabwo nzi neza ngo ryatewe gute ariko mu makuru mfite, mu ihererekanyabubasha nakorewe ririya shyamba narihawe nk’irya Leta.”

Yongeraho ko ibyo by’uko iryo shyamba ari iry’abaturage ari ibintu yazakurikirana akamenya neza aho biva hanyuma akazatanga amakuru nyayo nyuma yamaze kubimenya.

Yagize ati “Kugeza ubu ikizakorwa nyuma yo kubona ayo makuru byaca mu nzira zisanzwe nta muturage n’umwe ufite icyemezo gihamye cya ririya shyamba bivuze ngo uyu munsi riri kuri Leta, ubwo rero tumaze kubona ko harimo akarengane twazavugana n’inama njyanama y’Akarere ikaba ari yo yarifataho umwanzuro wa nyuma ariko kugeza kuri uyu munsi ryanditse kuri Leta, ni ishyamba rya Leta.”

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/abaturage.jpg?fit=696%2C463&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/abaturage.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDGashugi Felicien, w’imyaka 74, asaba ko Leta yagombye kubarenganura (Ifoto/Irakoze R.) Abaturage barenga 60 bo mu Murenge wa Gasange, mu Karere ka Gatsibo, ho mu Ntara y’i Burasirazuba bavuga ko bamaze umwaka barabujijwe kugira icyo bakora ku ishyamba ry’inturusu bita iryabo mu gihe Leta yo ivuga ko atari iryabo. Iri shyamba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE