Rusizi: Abana 520 bigira muri Shitingi abandi bigira mu rusengero
Umwana umwe wiga mu bigo bifite iki kibazo avuga ko babangamiwe n’ubucucike. Ati: “Mwakwiga muri 130 mu gashuri kangana gutya (icyumba gito) ukavuga ko wazamenya iki?”
Ibigo byinshi bya Leta na bike mu byigenga byagiye binengwa kumyubakire yabyo aho abubatse bagiye bakoresha urwondo aho gukoresha Sima babaga bahawe n’abahagarariye izo nyubako.
Ibyo bigo rero yariye bishegeshwa n’umutingito wa hato na hato wibasiye uturere twa Rusizi na Nyamasheke mu mwaka wa 2008, ariko kugeza ubu hari ibitavugururwa.
Hari ibigo byari byagerageje kubaka bigeza hagati ubushobozi buba buke, twavuga nk’ikigo kimwe cyo mu Bugarama cyahisemo kubaka shitingi (ihema) kugeza na n’ubu abana bazigiramo. Abanyeshuri bavuga ko babangamirwa n’ibihe by’izuba kubera ubushyuhe.
Hari ikindi kigo gifite abana 700 bahurira mu bwiherero bune (4) mu gihe cyo kuruhuka abana bakagonganira ku miryango binatera gukererwa ko basubira mu ishuri.
Ikigo cyo mu murenge wa Kamembe, abana 95 bigira mu rusengero basimburanwa amasaha, abahigira ni abo mu mwaka wa kabiri n’abo mu wa gatatu.
Bavuga ko mbere bigaga bagatsinda ariko ngo hatagize igikorwa bazisanga ahaga. Ababyeyi ngo batanze amafaranga y’inyubako ariko zimwe zari zatangiye kubakwa zamezemo ibyatsi kubera kubura ubwunganizi.
Nsigaye Emmanuel ni Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwa imibereho myiza n’iterambere yavuze ko bafite gahunda yo gutangira kubakira ibigo bibabaje cyane.
Ati: “Twari twateguye ibyumba 62, gusa tugiye kubanza kubaka 21 n’ubwiherero 12. Tugiye kwibanda kuri ibi bigo bifite ibibazo by’uko byasenyutse n’abandi bafite ubucucike bukabije.”
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/rusizi-abana-520-bigira-muri-shitingi-abandi-bigira-mu-rusengero/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/abana-bitegura-guha-abandi-urusengero-ngo-bigiremo.jpg?fit=768%2C432&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/abana-bitegura-guha-abandi-urusengero-ngo-bigiremo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONKuba hari abana baretse ishuri ngo ni uko haba hari ababangamirwaga n’ubucucike bukabije mu bigo bigagaho bwatumaga batagira ubumenyi buhagije nk’uko bamwe mu bana baganiriye n’abanyamakuru babivuze. Abanyeshuri bo ku kigo kimwe bigira mu rusengero rw’Abadivantisiti Umwana umwe wiga mu bigo bifite iki kibazo avuga ko babangamiwe n’ubucucike. Ati: “Mwakwiga muri...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS