Radio Itahuka: Major Rutayomba Ntamuturage wishwe n’inkotanyi Ruzibiza Yarabeshye
Radio Itahuka imwe muri za radio zo kuli internet zikorera amwe Mashyaka ya Politiki ahanganye na leta ya Kigali yagize ikiganiro cyasegeshe zimwe mu mpunzi ziri mu mahanga, ikiganiro cyajemo umutumire Major Rutayomba umwe mu bahoze arabasilikare bashinzwe kulinda Gen Kayumba Nyamwasa. Icyo kiganiro kiswe ‘’Ndasoma Sinandika’’ kibanze ku nyandiko za nyakwigendera Lt Abdul Ruzibiza aho banasomye igitabo cya Ruzibiza, maze Ruzibiza ashinjwa ubujura muri cyo Kiganiro aho Major Rutayomba yavuze ko ngo yibye amafaranga y’imishahara ya basilikare. Ariko kandi leta ya Kigali ntiyigeze ivuga ko Lt Ruzibiza yigeze yiba nalimwe, Rutayomba wali 2lt muri 1996 yakomeje ashinja abandi bantu cyakola agasobanura ko we ntaruhare yagize mu bwicanyi bwabaturage. Nubwo bwose mu gitabo cya Ruzibiza yerekanye ko Rutayomba yagize uruhare rukomeye mw’iyicwa ryabaturage ndetse nogusahura, Rutayomba we yakomeje yandagaza Ruzibiza cyane aho anavuga ko ngo yaje mungabo za FPR 1991 mugihe bihusanyije ninyandiko zagisilikare aho zerekana ko Ruzibiza yinjiye igisilikare cy’inkotanyi muri uganda 1987.
Major Rutayomba kandi yanavuze ko iyicwa ryabaturage ba Ruhengeri na Gisenyi ngo ryagombaga kubaho kuko abaturage bivanze nabacengezi bityo bazana indege barabarasa, cyakola kandi akavuga ko ngo Gen Kayumba wari uyoboye iyo ntambara yakoze uko ashoboye kugirango arokore abantu, ati ndetse iyo Gen Kayumba atahaba igihugu cyari bwongere kigafatwa n’umwanzi.
Twavuganye n’umwe mubize amategeko, maze agira ati iyo umusilikare ahawe imbunda igihe cyose iba ariyo kulinda umuturage, iyo yishe abaturage igisubizo n’ubucamanza kuko ibyo bavuga ngo bivanze n’umwanzi ntashingiro bifite.
Umunyamakuru wa Radio Itahuka ushinja ko Ruzibiza ibyo yanditse byose ngo ar’ibinyoma kuko ngo yaje kwisubiraho yakomejanyije na Major Rutayomba muri cyo kiganiro cyateye agahinda benshi mu babuze ababo, maze bamwe mu mpunzi bahita batangira guterefona bamagana Major Rutayomba arinabwo yahise asaba ko iyo debat yazategurirwa ikindi gihe.
Umwe mu mpunzi zituye mu gihugu cy’ububiligi waterefonye inyenyerinews yagize ati ndumuyoboke wa Rwanda national congress (RNC) ariko ntibyumvikana ukuntu radio yacu yaba ifasha FPR kuyobya uburari bwibyabaye mu ntambara, ati n’ubwo bwose Gen Kayumba nabandi bari mu gisilikare cya FPR/RDF/RPA ntibisobanura ko tugomba kwiyibagiza abacu bishwe, ati igisabwa nuko twakomeza tugahangana n’umwanzi naho ubundi abagize uruhare mu bwicanyi inkiko nizo zigomba kubakulikirana ntabwo aritwe muri iki gihe.
Ati ubundi Major Rutayomba araburanira Gen Kayumba cyangwa Kagame, ati nonese Major Rutayomba yari ahantu hose abasilikare b’inkotanyi bari baherereye mu ntambara?
Tumaze kubona abantu benshi bamagana ikiganiro cya Major Rutayomba na Serge Ndayizeye wo kuli radio itahuka inyenyerinews yaramuterefonye maze yunga murya Rutayomba aho yamaganaga LT Abdul Ruzibiza amwita umubeshyi, arinabwo twamusabye kudashinja umuntu utakiriho kuko ntabwo yakwisobanura.
Ariko kandi Serge Ndayizeye akanacishamo akivuguruza aho anavuga adahakana bimwe mubyavuzwe na Ruzibiza, maze twarangijanye atadusobanulira icyo yemeranyaho na Ruzibiza. Cyakola icyo twabashije kwisobanulira nuko atemeranya na Ruzibiza ko aho Kayumba na Rutayomba bali baherereye haba haraguye umuturage. Ubwo rero dutegereje kuzamenya neza abaturage bishwe uwabishe uwariwe kuko Rutayomba na Kayumba uturere barimo nta muturage wahaguye kandi koko Gen Kayumba Nyamwasa niwe wari uyoboye ingabo muri Ruhengeri, ibi bikaba bije bikulikira benshi nka Gen Bem Habyalimana nawe uvuga ko ngo nta genocide yabaye. Ndetse nabandi nka Bampoliki bavuga ko abahutu bose bagomba gusaba imbabazi abatutsi, agahoma munwa rero nitandukaniro riri hagati ya Kagame uvuga ko inkotanyi zitigeze zica impunzi cyangwa abaturage, naho Rutayomba na Serge Ndayizeye ba RNC bakavuga ko ntamuntu waguye aho Gen Kayumba yaraherereye. Ibyo nanone bigakulikirwa nuko banemera ko indege zakoreshejwe n’abantu bagapfa, ariko kandi ngo bishwe kuko babaga balikumwe nabasilikare.
Icyo twasaba abanyamakuru na radio itahuka nuko bareka Lt Ruzibiza akagira iruhuka ridashira kuko akazi yagombaga gukola kwisi yarakarangije, ubuyobozi bwikinyamakuru inyenyerinews tukaba twihanganishije umuryango we ukomeje gushegeshwa nabakurikirana inyungu zabo.
Lieutenant Abdul Joshua Ruzibiza yashizemo umwuka kuwa 22 Nzeli 2010, azize indwara ya kanseri y’umwijima. Yaguye mu bitaro by’i Oslo muri Norvege. Yamenyekanye cyane nyuma y’aho atangiye ubuhamya ku iraswa ry’indege ya General Habyarimana Yuvenali wabaye Perezida w’u Rwanda. Yabyanditseho n’igitabo, kandi atanga n’ubuhamya ku rukiko Mpuzamahamga Mpanabyaha ruri Arusha muri Tanzania.
Lt Abdoul Joshua Ruzibiza yavukiye i Gitagata muri Komini Kanzenze, ubu ni mu Karere k’Ubugesera, mu mwaka w’1970. Aturutse i Burundi yinjiye muri FPR mu mwaka w’1987, imyaka itatu mbere y’itangizwa ry’urugamba. Yabaye mu gisirikare imyaka yose yari mu gihugu, kugeza ahunze mu mwaka w’2001, akajya muri Norvege, aho yabarizwaga kuri Birkenesveien,62 4647 Brennâsen,NORGE. yatabarutse afite imyaka 40, asize umugore n’abana batanu.
Ni ibiki Ruzibiza yavuze mu buhamya bwe n’igitabo cye?
Mu buhamya bwe yibanze ku byaha binyuranye byakorewe ikiremwamuntu mu Rwanda, hafi ya byose mu byabaye nyuma ya Kamena 1994, akabishinja FPR na APR. Urugero ni ku rupapuro rwa 11 rw’ubuhamya bwe, aho ashushanya (mu mvugo) aho indege yagombaga guturuka, uko yagombaga kumenyekana ko ariyo nyirizina ije ntiyitiranywe n’iyindi, akagaragaza aho abayirashe bari bari, akavuga uko Misile zavuye ku Mulindi zikagezwa i Kigali muri CND, akavuga n’icyumba cy’umu Major … zabitswemo, akagira icyo avuga kuri Roza Kabuye, n’ibindi. Anagaragaza abayobozi bakuru mu butegetsi no mu Ngabo z’igihugu batumanagaho kuri Telefoni zikoresha satelite ngo bakurikirane neza ishyirwa mu bikorwa ry’iraswa ry’indege, akavuga n’abandi babaga babikurikiranira hafi bakoresheje uburyo bw’itumanaho busanzwe mu gisirikare bwa Radio. Lieutenant Abdoul Joshoua Ruzibiza, yananditse igitabo gifitanye cyane isano n’ubuhamya bwe, igitabo yise « Rwanda: l’Histore Secrete / Rwanda:Amateka ahishe »
Cover y’igitabo cya Ruzibiza
Ubu buhamya bwe ni bumwe mu bw’ingenzi bwafatiweho n’Umucamanza mu by’iterabwoba Jean Louis Bruguiere, wabukusanije n’ibindi byinshi akaza gusohora impapuro mpuzamahnga zo guta muri yombi bamwe mu Bayobozi bakuru b’gihugu biganjemo abasirikare. Isohorwa ry’izi « mandats d’arret/international warrants » ryateye ihagarikwa ry’umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, umubano waje gusubukurwa nyuma y’imyaka itatu.
Ubwo umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wasubikwaga
Kwivuguruza kwa Lt Abdoul Joshua Ruzibiza
Nyuma y’imyaka ibiri mandats d’arrets zisohotse, Lt Colonel Rose Kabuye wari ukuriye Protocol ya Perezidansi y’u Rwanda yatawe muri yombi, afatiwe mu Budage. Byarushijeho guhungabanya umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, kuko nyuma y’iminsi mike Ubudage bwamwoherereje iki gihugu cyamusabaga, atangira kuburanishwa. Icyo gihe Abanyarwanda b’ingeri zose hirya no hino ku isi bigaragambije bamagana icyo gikorwa. Ifoto ikurikira iragaragaza abigaragambirije kuri Ambasade y’Ubufaransa i Kampala muri Uganda:
Abigaragambirizaga hanze y’u Rwanda nyuma y’ifatwa rya Rose Kabuye
Nyuma y’itabwa muri yombi rya Lt Colonel Rose Kabuye, Lt Joshua Ruzibiza yatangiye gutangariza ibitangazamakuru binyuranye ko ahanaguye ubuhamya bwose yatanze ku Rwanda, kandi ko yivuguruje. Imwe mu mpamvu yatangaga zatumye atanga ubuhamya, ni ukuba yarashakaga kumenya uko abazungu cyane cyane Abafaransa banga abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko ubwoko bwe. Cyakora ntiyigeze abitangariza na rimwe imbere y’inzego z’Ubucamanza izo ari zo zose. Haciyeho igihe gito, ntiyongera kugira icyo atangaza, haba mu mvugo haba mu nyandiko.
Kwisubiraho kwa Abdul Joshua Ruzibiza
Ruzibiza yahuye n’umucamanza Marc Trevidic wasimbuye Jean Louis Brouguiere watangiye ikiruhuko cy’izabukuru, amutangariza ko ubuhamya bwose yatanze muri dosiye ya Bruguiere bugifite agaciro kabwo ari nta na kimwe ahinduyeho. Mu mategeko, ibivugiwe kandi bigasinyirwa imbere y’umucamanza birusha uburemere ibisa nabyo cyangwa bihabanye nabyo byavugiwe ahandi aho ari ho hose.
Indwara y’umwijima imuhitanye yari ayimaranye iminsi, ariko mu gihe cya bugufi nibwo hakurijemo kanseri ari nayo yamuhuhuye, agatabaruka akiri muto.
Ruzibiza mbere yuko yitaba imana yari amaze iminsi ahuye nabamwe mu munryango we batari baherukanye ndetse bikaba byemezwa ko yaba yarahawe uburozi arinabwo bwakomeje kwangiza umwijima we n’ibindi.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/radio-itahuka-major-rutayomba-ntamuturage-wishwe-ninkotanyi-ruzibiza-yarabeshye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Abdul-Ruzibiza.jpg?fit=320%2C240&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Abdul-Ruzibiza.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONRadio Itahuka imwe muri za radio zo kuli internet zikorera amwe Mashyaka ya Politiki ahanganye na leta ya Kigali yagize ikiganiro cyasegeshe zimwe mu mpunzi ziri mu mahanga, ikiganiro cyajemo umutumire Major Rutayomba umwe mu bahoze arabasilikare bashinzwe kulinda Gen Kayumba Nyamwasa. Icyo kiganiro kiswe ‘’Ndasoma Sinandika’’ kibanze ku...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS