Perezida Paul Kagame aravuga ko icyo we ashyize imbere ari ugukorera Abanyarwanda, ko adaha umwanya abahora basakuza gusa.

Umukuru w’igihugu kandi avuga ko abahora bashaka kumuca intege mu byo akora, cyane cyane bibaza ku ngendo akorera mu mahanga,  bamuha ingufu zo gukomeza gukorera u Rwanda ibirukwiriye.

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa gatandatu, aho yahuye n’abanyarwanda baba muri Amerika ya ruguru (Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika na Canada), mu ruzinduko akomeje muri iki gihugu, aho ku wa gatanu nabwo yatanze ikiganiro muri kaminuza ya Harvard Institute of Politics, mu mujyi wa Boston.

Bamwe mu bitabiriye icyo kiganiro (Ifoto/Perezidansi)
Bamwe mu bitabiriye icyo kiganiro (Ifoto/Perezidansi)

Kagame muri amerika participantsPerezida Kagame yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko iterambere u Rwanda rufite ritazasubira inyuma, nubwo hari abagenda bavuga amagambo y’urucantege.

Perezida Kagame akunze kujya mu bihugu bitandukanye, Afurika, Aziya, Iburayi n’ahandi aho ahurira n’abashoramari akabashishikariza gushora imari zabo mu Rwanda.

Ni ingendo zishimwa na bamwe, abandi bakazamaganira kure.

Kuri Perezida Kagame, we avuga ko iyo ari mu mahanga, aba yagiye guhahira u Rwanda.

Yagize ati “Hari ubwo hari bamwe bata igihe cyabo bakemanga ingendo nakoze, gusa mba ndi ku kazi k’igihugu, Abanyarwanda, mba nagiye guhahira Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nta umwanya ku bahora batera urusaku gusa, ndimo gukorera igihugu cyanjye, ababa bashaka kunca intege ahubwo banyongera ingufu zo gukomeza gukorera u Rwanda.”

Perezida Kagame kandi yabwiye aba banyarwanda bari bamuteze amatwi ko ibibazo biri muri aka karere, na byo bikeneye ko buri gihugu kibishyiraho ingufu zacyu.

Perezida Kagame yibukije aba banyarwanda ko hari byinshi igihugu kigeraho, bidasabye ko kivana mu mahanga. Ati “Hari ibintu utavana mu mahanga, umuco, gukunda igihugu n’ibindi, ibyo byose bituvamo, icyo dushaka n’iterambere, twigira ku mateka yacu kugira ngo dukomeze guteza imbere igihugu.”

Gusa Perezida Kagame yashimiye abahora bafasha u Rwanda, ariko anerekana ko aho ubu u Rwanda ruri uyu munsi, ari ukubera ko icyerekezo abanyarwanda bafite cyumvikana neza, kandi abanyarwanda bakaba biteguye gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo.

Perezida Paul Kagame kandi yagaragarije abari bamuteze amatwi ko ibibazo biri mu Burundi, bikeneye gukoresha ukuri.

Ati  “Kubeshyana ntabwo bikemura ikibazo, hagomba kubaho ibyo abantu bemeranya ku bijyanye  n’akamaro k’umutekano.”

Gusa yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose rufatanyije n’akarere kugirango haboneke umuti ku kibazo cy’ u Burundi ariko ashimangira ko umuti nyawo w’ ikibazo ugomba kuva mu barundi ubwabo.

Kagame muri amerika participants

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/Kagame-1.jpg?fit=543%2C358&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/Kagame-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATION  Perezida Paul Kagame aravuga ko icyo we ashyize imbere ari ugukorera Abanyarwanda, ko adaha umwanya abahora basakuza gusa. Umukuru w’igihugu kandi avuga ko abahora bashaka kumuca intege mu byo akora, cyane cyane bibaza ku ngendo akorera mu mahanga,  bamuha ingufu zo gukomeza gukorera u Rwanda ibirukwiriye. Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE