Tuganire ku Bwigenge bw’u Rwanda bwo ku ya 1 Nyakanga 1961, Iya 5 Nyakanga 1973 ndetse n’iya 5 Nyakanga 1975 no ku Ibohorwa ry’Igihugu ryo kuya 4 Nyakanga 1994.

Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw’amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda.

Reka mvuge gato ku byo twita AMATEKA:

Burya kandi amatekeka si ikintu umuntu yihimbira cyangwa ngo agifindafinde uko ashatse, ngo ube wafata ibintu ngo ni uko bikunyuze cyangwa ubyishimiye ngo ufate ikaramu wandike ngo aya niyo mateka yanjye!

No mu ndimi z’amahanga “Histoire” cyangwa “History” aribyo bivuga amateka ni ikintu kikubaho cyangwa cyakubayeho, ntabwo wavuga ngo ibis i nshaka ko biba amateka yanjye ahubwo ndashaka biriya kuko ari byo nikundira.

Muri Bibiliya niho Pawulo Mutagatifu avuga ati “mparanira gukora ibyiza gusa ariko ibibi bikanzitira”

Mu buzima umuntu yifuza kubaho neza, umuntu nyawe ufite ubumuntu, aharanira kuzasigaza inyuma amateka meza, iyo akora ibyiza, umuntu mubi cyangwa se ukora ibibi atabishaka nawe burya byiyandika mu mateka ye

Amateka si akariho, amateka si ubuzima turimo ubu, amateka si ibyo tubona cyangwa dukora ubu….

Amateka ni IBYO ABAZAZA NYUMA YACU BAZATUVUGAHO,

Amateka ni HABAYEHO

Iyo umuntu rero ashaka gusiga umurage mwiza yiyandikira amateka meza mu bikorwa bye igihe ariho, iyo acitswe, abamuje inyuma bagaragaza ibye byose ibyiza n’ibibi bye, ni ukuvuga ko amateka ntawayahunga.

Amateka burya na none abariho bashobora kuyagoreka uko bashaka bagamije ibibashimisha kandi bakurura bishyira kugira ngo bavugwe cyangwa babonwe neza (Kwiyandikira amateka meza)

Ingero zimwe na zimwe dufata mu mateka y’u Rwanda:

  1. Guheka umwami cyangwa umutware runaka

Ntabwo ndi uwa cyera cyane ngo menye uko abatware abami n’aho bategekaga habaga hangana ariko natanga ingero umuntu w’ubu yagerageza kumva: None se uri nk’umutware cyangwa umushefu wa Kibungo, urugo rwawe rukaba I Kayonza nta modoka nta gare nta n’amapikipiki, ni gute wamenya ibibera I Rwagana? Ni gute wakoresha inama I gahini, ugakubita za Kayonza, ukagaruka za Musamvu, ukagera za Zaza mbese ukazunuruka Kibungo uko tuyizi mu nyito ya za Perefegitura zo muri Repulika?

Ni gute waba uyobora Kibuye utuye I Nyange, ukajya gusura abaturage mu biguhu muri Gishyita, ukazavayo ukajya kureba ibibera I Kirinda, kandi nawe uri umuntu ukeneye kuba iwawe no kwita ku rugo rwawe!

Ni gute waba uyobora Byumba utuye muri Giti, ukazamenya uko abaturage bariho I Buyoga, ukazazamuka za Manyagiro Ukerekeza Rwagitima na Kiramuruzi

Nyamara byoroshye cyane kubwira umumotsi akavuza ihembe akabwira abo ku Kisaro ati abagabo mwese mukorane MUHEKE UMUTWARE mumugeze I Kinihira azakoreshayo inama, nashaka kuhava abahatuye bazamuheka bamushyikirize abandi, naho namara kuhakora icyo ahakora abaho yari ari nabo bamuheke bamugeze ahandi, bityo bityo……

Kuri jyewe numva ikibazo cyo guheka umutegetsi cyangwa umuyobozi atari urwango yangaga abamuhetse ahubwo ni uburyo bwo kumufasha kugera aho ajya no kurangiza imirimo y’ubuyobozi mu bice byose ayobora!

Abamuhekaga ni nabo bamutwazaga ibyo agndanda, bakamutwaza impamba, bakamutwaza itab bakajya kumusabira igishirira ashatse gutumuraho! Ibi kandi ntibyakorwaga n’abantu bamwe ngo bitwe ko bakandamijwe barasimburanaga!

 

  1. Guhakwa cyangwa gufata igihe ibwami

Guhakwa buja na bugaragu, cyangwa  guata igihe I Bwami: Nimumbwire namwe nib anta modoka zariho nthabeho amaterefoni n’amaposita mugira ngo akazi kari gukorwa gute kadasaranganyijwe mu bantu kandi iyo mirimo ari nabo yakorerwaga. Ibi nabyo abantu barasimburanwaga.

  1. Kujya mu rugerero

Imitwe y’ingabo yariho, amahugurwa yo kwiga kumasha ngo haboneke ingabo zafasha igihe bikenewe….

Ibyakorwaga byose abantu barasimburanaga, sinumva ko hari uwaba yarahejejejwe mu mujishi ngo ni uko ari ubundi bwoko, cyangwa ngo ahere mu buhake ubudataha iwe, cyangwa ahezwe mu rugerero asazire mu kurwana no kumasha

  1. Shiku n’uburetwa

Ngira ngo ibyo bita za shiku n’uburetwa ni nko kuvuga, guhingishwa imirima ntangarugero, cyangwa imiganda,  nzi abantuu bitwa ba Kanyarubingo, abo ngo babyawe mu gihe abatware bategekaga abaturage gutera urubingo, nyuma mu myaka yacu twaje kumenya akamaro k’urubingo, abaturage hari ibihe bategekwaga gutera amashyamba, guhinga ikawa n’ibindi ibyo se twavuga ko byari bibi? Icyabakurambere bacu bitaga za shiku n’uburetwa nta kindi ni amabwiriza bahabwaga batabaga bamenyereye. Aha ngaha abanyarwanda banyumve neza sinshaka kubigereranya n’amabwiriza y’ubu yo kubuza abaturage guhinga igihingwa iki n’iki cyangwa kiriya, kuko kuri ubu hari amajyambere abantu barize bashobora gusobanuza no gusobanukirwa

  1. Ikiboko

Ntabwo mvuze ko abategetsi bo ku gihe cya Cyami bari miseke igoroye, kuba abantu barakoreshwaga agahato abatabashije kumva neza bagakubitwa ntibivuga ko byari rusange, kuri ubu uretse no gukubitwa mwumvise ko ba Nyakubahwa bakuru bivugira ko abantu bazajya baraswa ku manywa y’ihangu abandi bagakoma mu mashyi batabanje no kwibaza niba uzaraswa ari umunyarwanda, umwana wabo umubyeyi cyangwa umuvandmwe, ubu habayeho inzego abantu barize baranigishwa ni kuki abaturage batabazwa ibibanogeye mu nzira yemewe ya Demukarasi Perezida akareka kujya ku karubanda kuvuga ko azabica?

 

Isura y’ubwigenge bwo ku ya 1 Nyakanga 1962

Banyarwanda nitureke kubeshywa, nitureke kugendera ku nyungu z’abategetsi bakaza umurego mu kinyoma bagamije gukurura bishyira. U Rwanda cyera rwahoze mu maboko y’abanyarwanda, wenda mu buryo budasaranganyije ariko ikiswe amajyambere cyazanywe n’abazungu, kubera nabo inyungu bashakaga muri Afrika, bakoresha ya ntego yo gutanya kugamije kuganza (Diviser pour reigner), abamisiyoneri babigizemo uruhare kugira ngo nabo babashe kubonera akazi ababo nibyo, ariko nta n’uwakwirengagiza ko n’ivanjiri yogejwe, n’ubwo kutayisobanukirwa aka ya mihini mishya itera amabavu byatumaga umuzungu agerekaho n’ikiboko!

Kugira ngo umumisiyoneri abone umusozi mwiza yifuzaga gushyiraho ibikorwa bye, yagombaga gufata neza umutware akamukeza amwereka ko ari we gihangange, nyamara ku rundi ruhande akereka abana b’abagaragu n’abaja ko nabo bashobora kuzamuka baciye mu mashuri bagatera imbere.

Ibyo ntabwo byari gushimisha abategekaga kuko nabo bumvaga baguma ku ngoma!

Abazungu ku nyungu zabo bitwaje ubujiji n’ubukene bakoroniza abaturage buhorobuhoro abatware n’abategetsi b’abanyarwanda bagenda bagabanyrirzwa ububasha, niho haje kuba ba Rezida n’abandi bategetsi b’abazungu.

Nyuma ariko abagiye babasha gukomeza amashuri no gutembera hanze y’u Rwanda bahakuye ibitekerezo byo kwibohora abazungu n’ubukoroni.

Muri iyo nkubiri niho hagendaga havuka imyivumbagatanyo, niho havuye ko Umuryango w’abibumbye Loni uhitamo gutiza cyangwa kuragiza ababirigi igihugu n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugirango hategurwe inzira nyayo bakekaga ko yafasha abanyarwanda gukora aatora bagatangaza Repubulika.

N’ubwo ntabivuze byose ariko aha niho hatangiye isafari ya Demukarasi, abari impuguke basaba Loni ko kuba igihugu kirereshejwe ababiligi byahagarikwa, hakabaho amatora maze ubuyobozi bugasubira mu maboko ya benebwo.

Ku ruhande rw’abategetsi ba cyami bari bazi ko ubutegetsi bubavuye mu ntoki byagora kubaho, umuzung yagerageje kubitambamira ari nako noneho asopanya abategetsi ba cyami n’abashakaga kwipakurura ubukoroni. Aha niho hagiye havuka intambara za hato na hato.

Ese ubwigenge bwo ku ya 1 Nyakanga bwahurije hamwe abanyarwanda?

Igisubizo ni OYA

Habaye impaka kuva mu ntangiriro mu myaka ya za 1950, abanyarwanda bose bifuzaga ko butegetsi bw’u Rwanda buva mu maboko y’abazungu bugahabwa abanyarwanda, Abategetsi ba cyami bari babusanganywe bakumva ko nta wundi washobora gutegeka uretse bo n’ababo!

Abanyarwanda bari barize baranatembereye cyane cyane mu mahanga basaba ko haba amashyaka menshi .

Amashyaka yarashinzwe gusa kubera amarangamutima amashyaka yagiye ashingira ku cyenewabo no ku moko.

Abegamiye ku ngoma ya cyami, bakumva ko hakomeza hakabaho ubutegetsi bwa cyami, abari bakubutse mu mashuri nabo bati twarize kandi twabonye uko za Burayi bikorwa! Nguko uko hasabwe ko habaho amatora ya “Kamarampaka” maze hemezwa ko ubwami buseswa, hakabaho Repubulika.

Nyuma hagombaga gukurikiraho noneho isaranganyabutegetsi rishingiye ku mashyaka menshi afite ibitekerezo bitandukanye, ntabwo byari bibi kuko buri muntu yagombaga kureba ishyaka rifite imigambi myiza, aha na none hajemo amarangamutima maze ku munsi wo gutangaza ubwigenge hazamurwa ibendera n’ibirango bya Repubulika

Ibirango bya Repubulika

Hamaze kwemezwa Repubulika, ibendera ryarazamuwe, hashyirwaho ikirangantego cya Repubulika ariko ya marangamutima aranga atanga imbere abategetsi bashya bari bamaze gutsinda amatora, ahubwo biba umwanya wo kwihimura ku bandi banyarwanda bazizwa ko ari abo mu bwoko bugirana isano n’abategekaga ku ngoma ya cyami

Ubwigenge abanyarwanda babwumvise uko butari mu Ibendera n’ikirangantego:

Umutuku: Nk’uko twabyize mu mashuri abanza; umutuku ngo wasobanuraga AMARASO abanyarwanda bamennye baharanira demukarasi na Repubulika, aha umuntu akaba yakwibaza niba abanyarwanda barigeze barwana n’abazungu bapfa ko batabahaye ubwigenge! Nta ntambara izwi yabaye hagati y’abakoroni n’abanyarwanda, izivugwa zivugwa hagati y’abanyarwanda ubwabo!

Umuhondo: Ibara ryumuhondo ryari nk’umutsindo ko abanyarwanda bageze kuri Repubulika nibyo ndetse harimo n’irya nyuguti ya “R” ibyo rwose byari byiza.

Ibara ry’icyatsi cyibisi ryavugaga: Ikizere ko abanyarwanda bazahorana kandi bakabumbatira ubwigenge bwabo nabyo si bibi, icyari kidasobanutse ni uko bamwe batekerezaga ko ubwigenge babukeshaga kuvanaho ubwami, bakibagirwa ko abategetsi ba cyami n’ubwo baba batarakoze neza ariko bari abanyarwanda, bene kanyarwanda

Mu kirangantego cya Repubulika nabyo ntabwo byari shyashya: Amabara ni yayandi atatu, igisobanuro ni kimwe ku ma bara ariko hakiyongeraho ibimenyetso

Inuma n’umuzeti: byasobanuraga amahoro, amahoro ni meza ntawe utayakeneye

Isuka n’umuhoro: Umurimo n’ibikorwa bigamije guteza imbere igihugu nabyo yari intego nziza cyane

Umuheto n’umwambi:  Ngo byo byari ibyo kurwanirira igihugu. Ibi nabyo ntabwo byari ngombwa mu kirangantego cya Repubulika, nta na hamwe abanyarwanda babwiwe uwo bari kuba barwana kuko na mbere nta na hamwe barwanye n’abanyamahanga cyangwa abakoroni, aha nkaba njye mbona hari harimo akantu gasesereza abanyarwanda bari bamaze kwirukanwa mu gihugu, gusenyerwa no gutwikirwa ndetse bamwe baniciwe imiryango yabo.

5 Nyakanga 1973, iya 5 Nyakanga 1975

Ibyo maze kvuuga haruguru byerekeranye no kuva ku butegetsi bwa cyami, nyuma mu gihe cya gikoronize ndetse no mu gihe cy’ubwigenge na Repubulika siko abanyarwanda babibonaga kimwe, kandi buri ruhande rwageragezaga kwerekana impamvu n’ubwo zitagiraga agaciro kangana.

Abakoloni ntawabarenganya bari abanyamahanga, bariyegamiye basigara barisha Iyobokamana na za Misiyoni, mu by’ukuri icyo bashakaga basaga n’abakigezeho amasambu barakonze, baratura baratunganirwa.

Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bufitanye isano n’abategekaga ku ngoma ya cyami uretse no kugira amajwi macye muri Kamarampaka, habayeho gukorwa mu nda n’imvururu zabibasiye, zikabiicira ababo, abarokotse bamwe barahunze bajya mu bihugu duhana imbibe, abasigaye bakabaho mu ipfunwe n’ubwoba bagahora bibombaritse ngo badakoma rutenderi bakabura ubuzima bwabo.

Mu gihugu cy’uburundi ho abari ku ngoma ya cyami n’ubwo baje nabo kwigobotora umukoroni ariko abari bafitanye isano n’ubutegetsi bwa cyami bakomeje no gutegeka muri  Repubulika, abo rero bagiye batera inkunga abahunze mu Rwanda maze bakajya bagerageza kugaba ibitero mu Rwanda aribyo byiswe iby’Inyenzi ariko imbaraga zikaba nke ugererranyije n’abategetsi ba Repubulika bari bamaze kugira igisirikare.

Nakwibutsa ko muri ibi bihe ibyitwaga amashyaka yari yaragiyeho mu guhatanira amatora mu myaka ya za 1960 yari yaramaze gucecekeshwa burundu hasigaye gusa Parmehutu yari ku butegetsi

Ibi byatumye mu myaka ya za 1971, 1972, 1973 abari mu gisirikare bakunze kujya muri izo ntambara bashatse gukuraho ubutegetsi bw’icyo gihe babushinja ko bwananiwe kugarura amahoro n’umutekano.

Aha niho havuye impinduramatwara yo kuya 5 Nyakanga 1975, hatangazwa icyiswe komite y’ubumwe n’amahoro igizwe gusa n’abasirikare 11 bayobowe na General Major Habyarima Juvenal waje nyuma kwiyita IKINANI.

Iya 5 Nyakanga 1975 Hashinzwe MRND

Nkuko amashyaka yandi yo muri za 1960 yatsiratsijwe na Parmehutu, ni nako byagenze muri 1973 nta rindi shyaka ryemewe, abari abategetsi ba Repubulika ya mbere bafungiwe mu buvumo abandi baricwa abandi basubizwa ku isuka baribagirana.

Nyuma y’imyaka 2 gusa Habyarimana amaze kubona ko yafatishije yashyizeho umutwe umwe rukumbi wa Politiki ariwo twitaga Muvoma. Ibintu byose bihindurwa inzego za Muvoma, habayeho urugaga rw’abakozi rwitwa CESTRAR rugirwa urwego rwa Muvoma, habaye URAMA, urugaga rw’abategarugori n’abari narwo rugirwa urwego rwa Muvoma, murumva ko nta hantu ibintu byavaga nta n’aho byajyaga!

Ya Komite y’ubumwe n’amahoroyari  yihaye inshingano zo kugarura amahoro no gukemura ikibazo cy’amoko nyamara uretse abatutsi batageze kuri 5 bageze muri Guverinoma mu myaka hafi 30, umutwa 1 gusa wabaye Depite(Munyankuge Laurent), kuko undi wa 2 atabonye amajwi ya ngombwa n’ubwo yari yiyamamaje (Mugabo Pierre), abategetsi ba kiriya gihe babaye abahutu kandi benshi bakomokaga mu karere kamwe abandi bagirana amasano bakica bagakiza bakagabira uwo bashaka. Havutse imvugo mbi yitwaga UZI ICO NDICO, bagera mu bagore beza bati CO NCOMA n’ibindi….

Komite y’ubumwe n’amahoro yazimiriye muri Muvoma, abari bayigize aba abatoni bo mu kazu bakwizwa mu zindi nzego, abandi bashyirwa ku gatebe.

Muvoma (MRND) ntiyakemuye ibibazo 1990 FPR ibyutsa urugamba

Igihe cya MRND ntawashidikanya ko amajyambere yiyongereye, abakozi bahabwa imirimo iringaniza rirageragezwa ariko hakaba imirongo ntarengwa, hakaba ibiharirwa akazu, 1990 hatangira urugamba rwa FPR rugamije kubohoza igihugu.

Nibyo intambara ntikemeura ibibazo ariko iyo byanze hagmbo abitangira abandi, byarabaye, intambara kuva za Byumba yahitanye abantu abandi bava mu byabo. Abari u gihugu abenshi bemera no kuyishyigikira baharanira ko habaho ubwisanzure bwuzuye.

Leta ya Habyarimana yokejwe igitutu hemerwa amashyaka ahangana na MRND ku mugaragaro, hasinywa amasezereano ya Arusha yo kugabana ubutegetsi MRND na Habyarimana barayemera barayasinya, FPR yarwaniraga ku mupaka ishyigikirwa n’andi Mashyaka ihabwa umwanya wo kuza kwitoza mu gihugu, habaho imitwe ya Loni ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano…

FPR mu marangamutima no kwikunda kw’agatsiko ka bamwe mu bayigize

Ngize nti habayeho kwikunda n’amarangamutima kuri bamwe mu bari bagize FPR muri 1994 ntabwo naba nkabije. Niba amasezerano yarasinywe, umutwe warwanaga uturutse hanze y’igihugu ugahabwa umwanya nakwita Privilege:

Ni ukubera iki kandi intambara yagombaga gukomeza?

Ni ukubera iki kandi hari hakenewe ukundi kwibohora kwa nyuma y’isinywa ry’amasezerano?

Ni iyihe mpamvu kubyina insinzi byabaye hamaze gutikizwa abanyarwanda batagira ingano muri Genocide?

Ni ukubera iki abagerageje kwihungira bakurikiranwe bakicirwa mu Nkambi?

Ese habaho gute insinzi mu gihe FPR yateshutse ku nshingano zayo zo guharanira uburenganzira bwa bose?

Mu mwanya wo gucyura impunzi ahubwo ikibazo cy’ubuhunzi kirushaho gukaza umurego?

Mu gihe abahunga bicirwa aho bahungiye?

Italiki ya 4 Nyakanga, ni umunsi w’agashinyaguro gusa

Italiki ya 4 Nyakanga yajyaga kugira agaciro iyo FPR ubwayo iba itekanye, abayirangaje imbere urugamba rugitangira bose bambaye imidende!

Ubu se uretse abaje basanga imiryango yabo yarashize, ubuse abaje baracitse amaguru n’amaboko, ubuse ababafashije bataye imibereho yabo mu Rwanda n’ubwo wenda itari shyashya 100% twasanga bangahe mu bihangange bya none?

Nimumfashe dukore urutonde kuva kuri Paul Kagame bwite, kumanura kuri Habumuremyi Pierre Damien, abakuru b’inteko ibyumba byombi, abagize guverinoma, abakuru b’ingabo, mujye mu ntara, mu turere, mu mirenge no mu byiswe imidugudu mumpe koko ingero z’abaharaniye kwibohora n’igihe babikoreye!

Nimujye mu rundi ruhande murebe abarimo bicwa, abafungwa, abarigiswa, abamburwa imitungo yabo mu gihugu no hanze mu mbwire niba abanyarwanda baravuye cyangwa baragiye ku ngoyi?

Nimurebe ukuntu ku bwa Kinani iminsi mikuru yo muri Nyakanga yajyaga yizihizwa n’ibihugu by’amahanga byagendereye u Rwanda ari byinshi, mugereranye n’abaperezida 3 cyangwa bane bari muri stade ku ya 4 Nyakanga?

Banyarwanda ntimugashukishwe ubuhendwabana!

 

Ntabwo ndi bushinje Kagame n’agatsiko guhanura indege ya Habyarimana kuko nta bimenyetso mbifitiye ariko nta n’ubwo FPR ari abere b’iyicwa ry’imbaga y’abanyarwanda!!!!

Ikirangantego cya repubulika y’u Rwanda, igihe rwabonaga ubwigegenge muri ’62

Ibendera ryazamuwe muri’62, u Rwanda rubonye ubwigenge

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONTuganire ku Bwigenge bw’u Rwanda bwo ku ya 1 Nyakanga 1961, Iya 5 Nyakanga 1973 ndetse n’iya 5 Nyakanga 1975 no ku Ibohorwa ry’Igihugu ryo kuya 4 Nyakanga 1994. Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw’amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda. Reka mvuge gato ku byo twita AMATEKA: Burya kandi amatekeka si ikintu umuntu yihimbira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE