Ishyaka PS Imberakuri riherutse gutangaza ko ryiteguye kujyana mu nkiko Me Bernard Ntaganda mu gihe cyose azakomeza kubangamira imikorere yaryo irimo no kuryiyitirira, gusa we akavuga ko ikizamubaho cyose gikwiye kuzabazwa Mukabunani Christine uriyoboye.

Mu cyumweru gishize, Mukanani Christine yabwiye abanyamakuru ko kubera imyitwarire mibi ya Ntaganda, yabanje gukurwa mu buyobozi akanirukanwa mu ishyaka ariko nyuma y’aho ko akomeje kubangamira inyungu rusange ryaryo.

Yakomeje avuga ko mu gihe yakomeza ibi bikorwa, iri shyaka ryiteguye kumujyana mu nkiko nkuko ryagiye ribigenza ku bandi.

Yagize ati “Nko kuri Bernard Ntaganda icya mbere twagombaga gukora byari ukumukura ku mwanya w’ubuyobozi kuko imyitwarire ye yahanwaga […]nyuma na bwo arakomeje ubwo tuzakomeza tugere n’aho tumutwara mu nkiko nk’uko n’abandi twabikoze”.

Gusa ariko, Me Ntaganda nubwo yirukanywe mu ishyaka, aracyavuga ko ari we muyobozi waryo ndetse ko ari na we warishinze, akazanamo Christine Mukabunani.

Me Ntaganda Bernard ati “Mukabunani amaraso yanjye azamuhame n’abamukomokaho”

Abajijwe niba nta mpungenge atewe no kuba yajyanwa mu Nkiko kubera kwiyitirira ishyaka nkuko Mukabunani abivuga, Me Ntaganda yasubije ko PS Imberakuri ari we wayishinze, ko niba Mukabunani ashaka kwitirirwa ishyaka yazashinga irye.

Avuga ko atagiye muri politiki yiyahura, ahubwo ko yashinze ishyaka yifite, ibi akabishimangira agendeye ku kuba yari afite imodoka agendamo, iyo umubyeyi we agendamo ndetse n’iyo atiza inshuti ze.

Me Bernard Ntaganda yongeraho ko nta bwoba aterwa no gukora ibikorwa bya Politiki agira ati:“Nta bwoba binteye, iyo umuntu avuga ko yiteguye gukama imbogo se aba atinya?”

Yakomeje agira ati: “Mukabunani amaraso yanjye azamuhame n’abamukomokaho […] ni njye wamuhamagaye mu ishyaka nashinze.”

Uyu munyamategeko wahoze ayobora PS Imberakuri, avuga ko atabujijwe gukora politiki, kuko ‘nta mort politique’ (ashaka kuvuga igihano cy’urupfu muri politiki) bigeze bamukatira.

Me Ntaganda yigeze gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ine ku byaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta ruhushya.

Ibyabaye kuri Ntaganda Bernard wirukanwe mu ishyaka yashinze bisa n’ibyabaye mu gihugu cy’u Bufaransa kuri Jean Mari Le Pen washinze ishyaka Front National ndetse akanariyobora by’igihe kirekire, none kuri ubu akaba yararyirukanywemo ku mpamvu byavuzwe ko zifite aho zihuriye n’imyitwarire idahwitse.

Ishyaka PS Imberakuri ryashinzwe tariki 17 Nyakanga 2009 ryemezwa mu igazeti ya leta kuya 09 Ugushyingo muri uwo mwaka.

Mukanani Christine uyobora PS Imberakuri

Ryakunze kuvugwamo umwuka mubi kugeza naho rivuzwemo gucikamo ibice bibiri, ikiyobowe na Mukabunani akaba aricyo cyemewe mu mategeko no mu ihuriro ry’amashyaka.

Ni rimwe kandi mu mashyaka yahataniye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora y’Abadepite yabaye muri Nzeli 2013, aho ryari ryatanze abakandida 45 gusa nta mwanya n’umwe ryigeze ritsindira kuko ritabonye amajwi 5% asabwa n’amategeko.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONIshyaka PS Imberakuri riherutse gutangaza ko ryiteguye kujyana mu nkiko Me Bernard Ntaganda mu gihe cyose azakomeza kubangamira imikorere yaryo irimo no kuryiyitirira, gusa we akavuga ko ikizamubaho cyose gikwiye kuzabazwa Mukabunani Christine uriyoboye. Mu cyumweru gishize, Mukanani Christine yabwiye abanyamakuru ko kubera imyitwarire mibi ya Ntaganda, yabanje gukurwa mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE