Nyuma y’ imiryango yo kwa Kajangwe; Rusagara; Tom Byabagamba; Nyakwigendera Inyumba Aloysia,Kabuye N’ abandi, noneho icyaha cy’ ubugambanyi kigiye gushakishirizwa kuri abomumiryango wo kwa Mzee KAYITENKORE NA KARUSISI bakomoka mucyahoze ari Zaire.
Ninde uzasigara atiswe umugambanyi?

Madame Angelique Kantengwa wayoboraga RSSB

Abantu benshi kuri uyu mugoroba batangajwe nifungwa ritunguranye rya Madame Angelique Kantengwa, umukobwa w’ umusaza Kayitenkore uzwi cyane kuba yarafashije Cyama kuburyo bw’ intanga rugero muri Kongo. Nubwo batubwiye ko yafunzwe ariko, icyo batabwiye abasomyi ni icyo azira. Uyu mudamu wize amashuri ahambaye mubihugu by’ Amahanga, yasabwe kuza mu Rwanda gufasha icyo President Kagame yise kubaka igihugu, nawe kubera ko se yahoze ari umunyamuryango ntamakemwa wa FPR, ntiyazuyaje.
Mubyukuri nubwo bavuga ko bamurega icyaha cyo gucunga umutungo wa Leta nabi, no gutanga amasoko uko yishakiye, numwana azi ko ibyo bamurega munyandiko ntaho bihuriya nukuri. Niba koko Kagame na Leta ye bababajwe nimicungire y’ Umutungo wa Leta cg se gusesagura, ntiyakwiheraho aho arara mumahoteli ahenze kurusha abaprezida bamuha inkunga. Yakoze se iperereza ry’ abanyuruje amafrwanga yagombaga kugura Helicopters za gisirikare ubwo yari muri Ministeri y’ Ingabo. Azabaze Colonel Ndahiro Emmanuel niba atabyibuka neza. Nonese yaba yarimye FPR isoko? Reka da! Nonese koko FPR yafungira umuntu kudatanga isoko muburo bunyuze mumategeko!!

Uhereye ibumuso: Dr Tesi uvura indwara z’ uruhu (madame wa Frank akaba ari na murumuna wa Kantengwa); Mzee Kayitenkore (papa wa Kantengwa); na Frank (Musaza wa Lt Col Rose Kabuye).
Madame Kantengwa rero akaba mubyo azira ngo ari uko nyuma yahoo Odda Gasinzigwa atutse abadamu bagenzi be nka Rosa Kabuye, na Marie Baine ndetse na Joy Mukanyange, ntabwo yaretse gusura Rosa Kabuye no kumuganiriza ndetse no kumuhumuriza. Atari kuberako bafatanyije icyaha, ahubwo ari uko ari umudamu mugenzi we kandi akaba ari na muramukazi we. Ibyo rero bikaba ari kwica itegeko rya munyangire ryo mugitabo cyamategeko mpana byaha y’ u Rwanda.
Ihurizo mu ifungwa rya Mme Kantengwa: Nubwo munyangire ya Kagame yatumye atakwihanganira kubona Kantengwa atashyizwe muburoko, ariko ngo afite ikibazo ngora bahizi kuko bamwe mubasirikare bamurinda nabo bafite ikibazo ndetse ubu bakaba barimo kwibaza niba basura umuvandimwe wabo bakirukanwa kukazi cg se nabo bakaba ibishwi bakamutererana. Abo ni Capitaine RUKI ndetse na Major Patrick Karuretwa, umujyanama wa Kagame muby’ Umutekano. Abo ni abavandimwe ba Kantengwa ariko Ruki we akaba ari musaza wa Kantengwa, kuko ari umwana wa Katusisi kandi Karusisi akaba ari murumuna wa Kayitenkore. Uwitwa Ngendo Karusisi nawe niwe ushinzwe umutungo muri Presidence ya Kagame. Birabe ibyuya.
Agaciro gahabwa umuryango: Kantengwa ni nyina w’ abana batatu, ubwo se koko Kagame ibyo yaba yabitekereje mbere yo kujya kubika mutima w’ urugo kuri station ya Polisi?, Abana ba nyakwigendera inyumba Aloysia bazabaho bate nyuma yuko Kagame yirukanye mukazi katangaga umugati, umugabo we wasigaye arera imfubyi wenyine? Ubwo uko ni uguha agaciro umuryango! Cyangwa iyo Kagame avuga umuryango aba avuga umuryango we?
Kubatazi Kayitenkore, ni umugabo w’ umututsi wari ukomeye cyane muri Kongo,akaba avukana na Karusisi Berchmas wigeze kuba Conseiller wa mbere muri Ambassade y’ URwanda mubufransa. Nyuma ya Bisengimana, na Gahiga, Kayitenkore niwe wakurikiragaho mubanyarwanda bakomeye muri Congo. Yahoze kandi ari PDG wa “Ciment du Zaire”. Madame Kantengwa rero akaba yarashakanye numugabo w’ Umucuruzi witwa Gatera A. w’ Umunyenyanza.
Mugusoza, nagiraga ngo nsabe abantu bazafunga umwuka bakajya gupfa kumwa Kagame muri Atlanta, bazatubarize iki kibazo Nyakubahwa.
Imana itabare u Rwanda.

Byanditswe kuwa 11/09/2014
I Kigali mu Rwanda,
Umusomyi w’ ikinyamakuru

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONNyuma y’ imiryango yo kwa Kajangwe; Rusagara; Tom Byabagamba; Nyakwigendera Inyumba Aloysia,Kabuye N’ abandi, noneho icyaha cy’ ubugambanyi kigiye gushakishirizwa kuri abomumiryango wo kwa Mzee KAYITENKORE NA KARUSISI bakomoka mucyahoze ari Zaire. Ninde uzasigara atiswe umugambanyi? Madame Angelique Kantengwa wayoboraga RSSB Abantu benshi kuri uyu mugoroba batangajwe nifungwa ritunguranye rya Madame Angelique...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE