Leta Ya Kigali Ikomeje Kwisekera Amabi Ya RNC
Tariki ya 1 Nyakanga, Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kirangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya].
- Maj Dr Rudasingwa Theogene umukuru wa New RNC
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Dr Rudasingwa, Gahima Gerald, Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan mu kwezi kwa karindwi batangaje ku mugaragaro ko bitandukanije na Kayumba bashinga umutwe wabo New RNC, Rudasingwa yigaragajemo nk’umuyobozi wawo, aho yungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC.
Mu kiganiro Imvo n’imvano cyatambutse kuri Radio BBC tariki ya 9 Nyakanga 2016, humvikanyemo guterana amagambo gukomeye hagati ya Dr Rudasingwa na Gervais Condo wari usanzwe ari icyegera cye cya kabiri mu buyobozi bwa RNC. Mu mvugo irimo ubukana, Condo yashinje Rudasingwa gushaka kugundira ubutegetsi mu ishyaka yanga kwemera ko hakorwa amatora ndetse no guhora mu matwi ya Kayumba Nyamwasa amusukamo amagambo adakwiye. Anamushinja kandi no kutitabira gahunda zose z’ishyaka.
Udutsiko tw’abasirikare twashyizwe mu majwi
Rudasingwa yicuza bikomeye kuba yarabaye muri RNC. Mu kiganiro na BBC yagaragaje ko kujya muri RNC bisa no kuba yarataye umurongo kuko yahuye na Kayumba Nyamwasa wubatse akazu muri iryo shyaka kagizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahungiye mu mahanga.
Ati “Yubatse akazu akoresheje abantu bahoze ari abasirikare akenshi bahoze bamukorera akiri mu Rwanda.”
Mu mikorere ye kandi, Rudasingwa yabangamiwe cyane n’abo yita “Agatsiko k’abatutsi” bahoze mu ngabo bakorera Kayumba, ngo ni bo bayoboraga, Rudasingwa na bagenzi be bakabaheza, ku buryo abagize ako gatsiko bumvaga amabwiriza bagomba kuyakura kuri Kayumba, akaba ari nawe bagomba gutangaho raporo, mu gihe amategeko ishyaka ryabo ryagenderagaho atari ko yabigenaga.
Rudasingwa kandi avuga ko abataramushakaga bahoraga banyuranamo, bacicikana mu ngendo zigana muri Afurika y’Epfo bajya gutanga raporo kwa Kayumba.
Ati “Mu myaka ibiri maze nta raporo n’imwe nigeze mbabonaho, muri icyo gihe Afurika y’Epfo isa n’iyabaye i Maka [Mecque] ha handi abayisilamu bajya gusengera buri mwaka, mba numva abahisi n’abagenzi bagiye muri Afurika y’Epfo gufata amabwiriza.”
Iryo hezwa ryatumaga Rudasingwa yumvira amabanga ya RNC hanze nk’uko undi muturage wese yayumva ariko atayavanye mu ishyaka imbere. Ayo makimbirane yatangiye gukomera guhera mu myaka ibiri ishize ubwo hari hateganyijwe amatora y’abagombaga guhagararira iryo shyaka no kuriyobora, icyo gihe Kayumba ashaka gushyiraho abahagarariye RNC i Burayi agendeye ku bwoko.
Mu buyobozi bwa RNC i Buruseli mu Bubiligi hari umwiryane, gushihurana no guterana amagambo byatumye bareka amatora yari ahateganyijwe, asubikwa kugira ngo uwo mwuka mubi ubanze uhoshe.
Icyo gihe ngo abo bayabozi bakoranaga inama baryana ku buryo bukomeye, Rudasingwa asobanura agaragaza ko baje “gufata icyo cyemezo, ariko noneho abo nise ako gatsiko baza kuzamukana ubukana,” inama twajyaga tuzirangiza buri muntu wese yubitse umutwe yibaza ngo ibi bintu nagiyemo ni ibiki ?”
Rudasingwa ntazibagirwa agasuzuguro gakomeye yahuye nako
Agatsiko k’abahoze ari abasirikare bakoranaga bya bugufi na Kayumba kafashe icyemezo cyo kuvanaho Umuyobozi w’agateganyo kari kashyizeho mu Bubiligi, Rudasingwa bamugira umuyobozi wa RNC i Buruseli atagishijwe inama cyangwa ngo abimenyeshwe mbere, ibintu abona nk’agasuzuguro gakomeye yagiriwe.
Ati “Ni uko umukuru wa RNC, Njyewe Rudasingwa bangira umukuru w’akarere ka Buruseli, kugeza tariki ya 1 Nyakanga ni njye wari umukuru wa Buruseli.
Namwe mwumve aho RNC yari igeze aho umukuru w’ihuriro aba n’umukuru w’akarere.”
Kayumba akwirakwiza amacakubiri ashingiye ku bwoko
Kayumba yabwiye Rudasingwa na Gahima ko ashaka ko hatorwa umututsi akayobora RNC i Buruseli. Ibi Rudasingwa yarabyemeye ariko amwumvisha ko amatora akwiye kuba mu mucyo.
- Gervais Condo wiswe umuteruzi w’ibibindi
Kubera iki umututsi ?
Abahutu ngo nibo benshi muri RNC ku buryo ngo n’ubuyobozi bw’iryo shyaka mu ntara [intara ni igihugu runaka] buri mu biganza byabo. Ati “Yavuze ko ahandi hirya no hino ku Isi hose abahutu ari bo benshi mu bayoboye ihuriro, abara intara ku yindi avuga ko nibura umututsi ari we ukwiriye kuyobora no mu Bufaransa […] Abanyarwanda si nk’amashaza cyangwa ibishyimbo, ubara ngo uyu ni umututsi uyu ni umuhutu, ariko niko yabyifuje.”
Gusubiranamo gukomeye hagati ya Kayumba na Rudasingwa
Abayobozi bari hejuru muri RNC barimo Rudasingwa bakomeje guhangana n’agatsiko k’abahoze ari abasirikare, kabatuka kugeza igihe bose basa n’ababarekera ubuyobozi bw’ishyaka. Icyo gihe ndetse Rudasingwa yamenye ko hari umugambi wacuzwe wo kumuvana ku buyobozi, abirwanyije igice cya Kayumba giheraho kivuga ko yanze amatora.
Ati “ Amatora ni umugambi wacuzwe wari umaze igihe, yuko hazabaho amatora bakavanaho Rudasingwa, Musonera na Ngarambe, twamaze igihe tubyumva ko Kayumba yagiye abiganira n’abantu.”
Uguhangana gukomeye hagati ya Rudasingwa na Condo
Gervais Condo, icyegera cya kabiri mu ishyaka RNC yavuze ko hari ibibazo bitandukanye byajyaga bivuka mu ishyaka Rudasingwa akabibika, bikamubyimbiramo, nyuma akabijyana mu nzego zidashinzwe kubikemura asimbutse izigenwa n’itegeko.
Ati “Umuntu azi ibibazo biremereye 14, arabiterura abijyana mu rwego rwagereranywa na Ngishwanama ariko rutemewe n’amategeko y’ihuriro, aciye kuri ba somambike be, bagenzi be bane bashobora kumubera abanyamabanga bamugira inama.”
Urwishe ya nka ruracyayirimo
Rudasingwa na Kayumba baje kwicazwa hasi n’abagize ubuyobozi bwa RNC bababaza ukuri kw’ibibazo bafitanye basaba ko byakemurirwa mu ishyaka, ariko buri ruhande ntirwanyurwa.
- Uyu mwaka urangiye muri RNC byari umwaku
Guca ku ruhande, bakageza ibibazo mu nzego zitabishinzwe ngo ni indwara y’icyorezo yokamye RNC. Condo ati “Kwanga gukorera mu nzego [Rudasingwa] arega abandi ahubwo ni we wabikoraga, kuko atigeze ashaka kuzikoreramo.
Ararega abantu ko bagenda bakajya guca inyuma bakajya kwa Kayumba kumubwira ibintu, na we akarenga izo nzego akajya kumuganirira [Kayumba] azi ko zihari. Ntabwo waba ugaya ikintu ngo nawe ujye kugikora.”
Rudasingwa kandi ngo bagiye bamutumira kenshi mu nama z’ishyaka ariko akabyanga, bamushaka ntibamubone, ndetse n’abayobozi ubwabo barashakanaga ugasanga ntibabonanye.
Condo ahakana kuba yarakoresheje agatsiko k’abahutu byavuzwe ko ayoboye, mu kubera ikibazo Rudasingwa, ati “Niba utwo dutsiko turiho usibye ko nemera ko ari baringa kubera ko bavuga ngo ni ak’abatutsi bahoze mu gisirikare, kandi ari abasivili nk’abandi bose, bakavuga n’agatsiko k’abahutu kayobowe na Condo, ntikabaho.[…]Uvuze ngo mfite Leadership [uburyo bwo kuyobora] ikomeye, utwo dutsiko ntubashe kudukontorora waba ufite ikibazo gikomeye cyane.”
Batukana birenze ukwemera
Ubusanzwe mu muco nyarwanda byari bisanzwe bizwi ko abashumba aribo batukana, ndetse n’iyo hagize utuka undi usanga bakoresha imvugo ngo ‘aratukana nk’umushumba’. Ibiri muri RNC byo birenze kuba iby’abashumba, ahubwo ni iby’abitwa ‘Rwoma’, ni ukuvuga umushumba wakuriye mu nka ubuzima bwe bwose, aziberamo n’ibitutsi bye nta wamuhiga mu gutukana.
Ukurikije uko Rudasingwa agaragaza ibitutsi byeze muri RNC wiyumvisha ko ntaho bitandukaniye n’iby’abo bashumba babigize umwuga, ku buryo nta handi yigeze abyumva mu mashyaka yabayemo.
Ati “Nta munsi n’umwe nari nakagiye mu nama ngo numve ibitutsi no gusuzugurana maze imyaka ibiri numva muri RNC. Ako gatsiko nabonye imyifatire yako mibi muri RNC.”
Rudasingwa ntiyifuza RNC ya Kayumba
Irondakoko, guhembera amacakubiri, gutukana n’ibindi ngo ntibyakundira Kayumba n’igice cy’ishyaka rye kuba bafata u Rwanda ngo barutegeke nk’uko babyifuza, mu buzima bwe ntiyifuriza ako gatisko icyiza.
Ati “Abantu nibashaka bazabisobanure uko bashaka, aho kugira ngo agatsiko kameze nka kuriya ugahe igihugu….. namaze igihe nicara mu nama bavuga ngo ntabwo ndi ahantu nagombye kuba ndi.”
RNC yashinzwe mu mwaka wa 2010 na Kayumba Nyamwasa afatanyije na Theogene Rudasingwa, mukuru we Gerald Gahima n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda nyuma bakaza guhunga kubera ibyaha n’amakosa aremereye byagiye bibagaragaraho, ndetse bamwe muri bo babihamywa n’inkiko.
Muri 2011 Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda rwakatiye Kayumba Nyamwasa igifungo cy’imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo imyitwarire mibi, gukoresha ububasha nabi no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ubusanzwe muri politiki ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritizwa umurindi n’imikorere mibi y’iriba riburiho. Ku birebana n’u Rwanda, bitewe n’umuvuduko mu iterambere n’imiyoborere myiza Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ikomeje kugeza ku gihugu, biragoye kuba haboneka ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryihandagaza rikavuga ’riti tuzageza uburezi kuri bose, serivisi z’ubuvuzi zizagezwa byoroshye kuri bose, imihanda izasanwa indi yubakwe’, n’ibindi byinshi mu bifitiye abaturage akamaro kuko byose biri gushyirwa mu bikorwa kandi ku muvuduko udasanzwe.
Ishyaka RNC ni rimwe mu mashyaka menshi akorera hanze arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa abasesenguzi bagaragaza ko aya mashyaka asa n’atagira umurongo uhamye ahanini bitewe n’uko utamenya neza icyo aharanira.
Imikorere myiza mu buryo buhambaye y’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda ikomeje kubera urucantege amashyaka atavuga rumwe naryo, kandi mu gihe bikomeje bitya bizagorana ko habaho opozisiyo ihamye.
Imirasire.com
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/leta-ya-kigali-ikomeje-kwisekera-amabi-ya-rnc/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/arton6746.jpg?fit=616%2C480&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/arton6746.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONTariki ya 1 Nyakanga, Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kirangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ . Maj Dr Rudasingwa Theogene umukuru wa New RNC Mu itangazo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
NYUMA Y’IMYAKA IRENZE 50 ABAKOLONI BAVUYE MU RWANDA, TWEBWE ABANYARWANDA TWARI DUKWIYE GUSHISHOZA BIHAGIJE, TUGASHOBORA GUTANDUKANYA INGAMBA ZA POLITIKI IGAMIJE INYUNGU ZA RUBANDA NYAMWINSHI (COMMON PEOPLES) N’IZA POLITIKI IGAMIJE INYUNGU BWITE Z’UWASHINZE ISHYAKA RUNAKA
1. Intashyo
Banyarwanda namwe Banyarwandakazi dusangiye igihugu n’amateka, cyane cyane ababa hanze y’u Rwanda muri iki gihe (aho dukunze kwita mu buhungiro) nongeye kubasuhuza mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2017.
Nimunyemerere mbanze nshimire by’umwihariko abantu (cyangwa se umuntu ku giti cye) bagize igitekerezo cyo kudushyiriraho uru rubuga “The Rwandan/Umunyarwanda”, mu rwego rwo kutworohereza, kuko rudufasha kungurana ibitekerezo cyane cyane ibigamije gushakira hamwe umuti ibibazo u Rwanda n’abanyarwanda twakomeje kugenda duhura na byo, mu mateka yacu ya buri munsi mu buryo bwa rusange, ariko cyane cyane kuva mu ntambara ya 1990 – 1994 kugeza aya magingo, ku buryo bw’umwihariko.
Bavandimwe, nifuje gutanga iki gitekerezo mu rwego rw’inkunga (nta bundi bushobozi nibitseho, niyo mpamvu mbanje kubiseguraho kuko murabizi ko “nta we utanga icyo adafite”, rwose nta cyiza nagira ngo umunyarwanda akimburane ho), ngamije gushishikariza aba “Politicians” bacu (ndavuga abari muri opposition) gusohoza ya masezerano (promises) bama baduha, dore ko nta munsi rirenga batatwijeje “impinduka”, kandi ko u Rwanda ndetse n’ingamba bo bateganyiriza abanyarwanda ari rwa Rwanda rwisesuyemo “demokrasi”, n’iyubahirzwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, na gahunda z’iterambere buri munyarwanda wese azajya yibonamo, kandi koko twese izo nizo nzozi (ndoto) zacu, ni nabyo tunyotewe kugeraho (our aspirations).
2. Ufata ihene ayifata igihebeba
Reka twongere twibukiranye ko iyo hatabaho “Revolution yo muri 1959”, ntabwo u Rwanda ruba rwarabonye Independence, ndetse nta n’ubwo ruba rwarabaye Rebublika.
Icyo nshaka kugaragaza hano nuko usanga akenshi mu mibereho y’abantu ndetse n’ibyemezo rusange bagenda bafata nk’abaturage basangiye amateka, usanga akenshi harabaheyo imbarutso yatumye ba bantu birebaga nk’abasangiye amateka, bakora ibikorwa bihindura amateka rusange yabo.
Uwavuga ko ugutanga kw’Umwami Mutara Rudahigwa muri 1959, kwabaye imbarutso ikomeye yo kugirango aba-Politicians b’icyo gihe bari muri opposition, bahagurukire icyarimwe noneho bayobore (leading ) icyaje kwitwa “Revolution ya rubanda” yatangiye mu Ugushyingo 1959 – ikarangira muri Nyakanga ku ya 01, 1962 u Rwanda rubaye Republika, ntabwo yaba arimo guhindura amateka.
Ingingo nyamukuru nshaka kugeza ku bandi bashishikajwe n’ihinduka ry’amateka y’u Rwanda muri 2017, ariko rizira kumena amaraso y’ikiremwa muntu, nuko iyi Revolution yo muri 1959-1962 (ari nayo yahinduye amateka y’u Rwanda burundu kuko n’ibyabayeho nyuma byose kugeza aya magingo ni ingaruka – consequences – z’iyi Revolution) ntabwo yayobowe na rubanda rugufi (common peoples), ahubwo yayobowe n’ aba Politicians biyitaga ko bari muri opposition y’icyo gihe, noneho rubanda rurabayoboka (opposition politicians led the move, then common people followed).
Ariko igitanganje (nako ikibabaje) nuko aba Politicians dufite muri iki gihe, bitwa ko bari muri opposition, basa nkaho bashaka kuba aka wa mugore wabwiye mugenzi we ngo “Tuzajya twiyuhagirira iwawe, hanyuma tuze twisigire iwanjye”!!!!!.
None se koko niba umuntu aba muri European Union, Scandinavia, U.K, U.S.A, Canada, ndetse akaba yarabaye umwambari wa RPF imyaka n’imyaniko, kugeza ubu akaba ntacyo RPF yamushinja uretse kwitwa “igipinga” (nta cyaha cy’inkomoko cyangwa se cy’ingengasi bamugeretseho), kandi ubwo akaba yirirwa ku ma radio atandukanye, ndetse na za blogs sinakubwira ,yivuga ibigwi n’imyato, yamamaza gahunda nziza z’akataraboneka, afitiye abanyarwanda (ibyo ni byiza nta munyarwanda ukundi ukuri udashyigikiye ibikorwa nk’ibyo) , ariko akaba afite ubwoba bwo kujya gukorera politics mu Rwanda, kandi wenda afite n’ubwenegihugu burenze bumwe, akaba ari n’umuntu ujijutse, kandi koko wagombye kuba usobanukiwe principles za Leadership, bishoboka bite ko we yaba akorera kuri “baranyica”, hanyuma akumva ko azayobora aruko umuturage uba imbere mu Rwanda, utakigira n’urwara rwo kwishima, azaba yirukanye RPF ku ngoma???
Ese ye, reka turote tuvuge ko ibyo bibayeho:
Ubwo koko mwene ngofero aramutse ahaze amagara (inda ishonje nta matwi igira),agahambiriza RPF (ndavuga abayihagarariye) ubwo koko wowe wiyita umu “Politician” wo muri opposition, watinyuka ukamanuka aho za Europe/U.S.A/Canada, na karavati, na “Philosophy” nyinshi cyane, na za diskuru zuzuyemo ubudemagoji bw’ikirenga, uti “ndaje humiriza nkuyobore”. Really???
3. Ushaka inka aryama nka zo
Banyarwanda, kandi bavandimwe, nta bwo nakwifuza ko hari uwajya kwiyahura, ariko rero nk’uko abakurambere bacu basize babivuze, burya koko ushaka inka agomba kuryama nka zo.
Mu mateka y’abarwanashyaka benshi bo muri Afrika, bashoboye kubohoza ibihugu byabo muri ya nkundura yo muri za 1960s, cyangwa se mu bindi bihe byagiye bikurikiraho, usanga abenshi baragiye baba ibitambo (wenda bakarokoka) , kuko burya ngo nta nsinzi (intsinzi) itagira igitambo, kandi burya umuntu wese agira urwo azapfa (urwo Imana yamugeneye), akagira n’umunsi azapfiraho, ku buryo ntabwo umuntu ashobora gupfa umunsi we utaragera, ariko kandi iyo umunsi n’isaha byo gupfa bigeze, ntabwo ashobora kuyirenza, kuko nutazize impanuka, umutima uhita uhagara gutera (heart attack) amateka ye akaba arangiye atyo.
Kubwibyo rero, ba “Rwiyemeza mirimo ya Politics” bo muri opposition nta bwoba bagombye kugira bwo kujya gukorera mu Rwanda, keretse abazi neza ko baciriweho amateka “in absentia” n’ubucamanza bwa RPF.
Urugero rwa ba Rwiyemezamirimo ya Politics b’intwari ni nka ba Nyakwigendera Mzee Jomo Kenyatta, President Robert Mugabe, Former President Dr Kenneth D. Kaunda, na Nyakwigendera Tata Nelson R. Mandela, abenshi muri abo babanje kujya bafungwa imyaka igeze cyangwa se irenze 10, ariko nyuma bakaza kugera ku ntego z’amashyaka ya politics babaga bahagarariye.
Byongeye kandi niyo turebye ibyabaye mu Rwanda muri 1959 – 1962, dusanga byarasabye ko ba Rwiyemezamirimo ya politics b’icyo gihe (cyane cyane aba-PARMEHUTU) bitanga kugira ubwo buhire bw’Ubwigenge abanyarwanda bari banyotewe bugegweho.
Ndetse no muri 1990 – 1994, dusanga RPF yarafashe ubutegetsi mu Rwanda habanje kubaho ibitambo byinshi kandi bitandukanye, uwabimburiye abandi (uwabaye Umugaba/Leader – abandi bakayoboka) akaba ari General Fred Rwigyema.
Muri iki gihe tugezemo (2017), mu rwego rwo kubohoza u Rwanda n’abanyarwaranda ku ngoyi ya RPF tumazeho imyaka irenze 20, intwari muri ba Rwiyemezamirimo ya Politics , zatangiye kwigaragaza, aha navuga nka Madame Ingabire Victoire Umuhoza n’abandi ba Politicians bo muri opposition, bafungiwe mu Rwanda muri iki gihe, cyangwa se ababa baratanze ubuzima bwabo bazize ko bari muri opposition, ndetse na Padri Thomas Nahimana na bagenzi be, na bo ubu dusigaye tubabarira mu mubare w’izi ntwari, ari nako tubasabira ku Mana, ngo umumalayika w’Uwiteka azabagende imbere, kandi azabatsindire imitego yose ya Satani, mu rugendo rwabo rwo kubohoza u Rwanda , bateganya vuba aha.
None se ye, wowe mu Politician wiyita ko uri muri opposition, ukaba ukomeje gukangurira rubanda rugufi (bene ngofero) ngo nibajye mu muhanda guhangana na DASO, wowe wibereye muri European Union, U.K, U.S na Canada, hanyuma ngo nibarangiza urugamba abazaba barokotse bazitegure vuba na bwangu nkuko na we witeguye kuzamanukana isheja uje kubayobora (kubategeka), ubwo koko izo si za politics zo mu bushorishori (wa mugani w’umunyarwanda) ???
Ubwo butegetsi butangwa kw’isahani ya feza (silver platter) budaharaniwe ni ubwa he?
Ahantu umuturage yaramuka ayoboye revolution umu-politician yabaye “ntibindeba”, (ibyo ni nko guhinga amasaka), noneho urugamba rwarangira, wa mu – politician agafata iya mbere mugupiganirwa kuyobora ababa barokotse ya nkundura yo kwibohoza (ibyo ni nko gutema ayeze).
Ni ukuri, njye mu buswa bwanjye, ndumva ibyo ari nka bya bindi numvishe abavuga igifransa bavuga ngo ni “ugushyira amasuka ahinga imbere y’ibimasa biyahingisha” (mettre la charrue au-devant des boeufs).
Umuhanzi umwe w’umunyarwanda yararirimbe ati “mw’isi nemera Imana n’amafranga, mu bantu nkakunda intwari nkanga ibigwari”. Burya “findi findi irutwa na so araroga”, niba aba -politicians bacu bari muri opposition badashoboye gufata iyi hene (kubohoza u Rwanda nta maraso amenetse) igihebeba ( muri iki gihe cy’aya matora ya 2017), bazakomeza batugire ibitambo by’inzara n’urwitwazo rwa demokrasi, dore ko bisigaye binavugwa ko bamwe muri bo bashinze amashyaka ya politki bashaka impamvu (urwitwazo) zo kubona ubuhungiro mu bihugu byamye bibacumbikiye.
Ibyo nta we bibangamiye muri twe, ariko niba noneho ibya ngombwa barabibonye, nibarekere aho boye gukomeza kuducunga mu bigare (wheel chairs) bitagira iyo biva n’iyo bijya.
4. Umwanzuro
Umunyarwanda yarebye imibereho yo muri iyi si nuko arihanukira ati burya “Amaso yerekwa bimwe, ibindi abyirebera”. Nirinze kugira amashyaka ya opposition menshi mvuga hano, ariko ibyo aribyo byose amenshi ariho muri iki gihe kandi byitwa ko akorera hanze y’u Rwanda abenshi mu banyarwanda tuba mu buhingiro twarayumvishe cyangwa se turayazi.
Nubwo tugereranyije twasanga umubare mwinshi w’impunzi z’abanyarwanda cyane cyane kuva muri 1990 kugeza magingo aya uba k’umugabane wa Afrika, biradutangaza cyane kuko iyo twitegereje neza dusanga umubare mwinshi w’amashyaka yitwa ko ari muri opposition nyarwanda uba mu bihugu by’i Burayi (Scandinavia, U.K, European Union), Amerika (U.S.A) na Canada.
Noneho ikindi gitangaje cyane (ndetse kinababaje) gituma abenshi muri twe twibaza niba koko ayo mashyaka yitwa ko ari muri opposition yaba agamije inyungu zacu (twe bene ngofero), cyangwa se niba agamije inyungu bwite z’abayashinze (mu gihe twe rubanda rugufi tuzakomeza kugirwa ibitambo by’inzara n’urwitwazo rwa demokrasi), nuko dusanga amenshi muri ayo mashyaka nta bayoboke afite hano muri Afrika (mbese nta nzego zizwi ziyahagarariye dufite mu bihugu bitandukanye biducumbikye twe abasigajwe inyuma n’amateka yo k’umugabane wa Afrika).
Iki nacyo ni ikindi kibazo kidutera kwibaza icyo amashyaka nk’ayo yazageza ku banyarwanda bikatuyobera.
Ikindi kiduhangayikishije (great deal of concern) nuko muri Afrika abanyarwanda benshi b’impunzi baba mu makambi nka za Malawi, Namibia, Zambia (Meheba) cyangwa se mu mashyamba ya Kongo (DRC), ariko ugasanga abo ba politicians bacu (opposition) barazengurutse Europe na Amerika barayirangije (dore ko abenshi bafite ubwenegihugu bw’ibihugu byabanje kujya bibakira nk’impunzi, kandi byo twese turabishima kuko bidutera kwigiramo ikizere, nibura tukumva ko ntabapfira gushira) ariko ugasanga muri bo abashoboye kuza muri Afrika kudusuhuza no kureba akaga twatawemo no gusigazwa inyuma n’amateka n’amategeko yo muri Afrika, rwose wababarira ku mitwe y’intoki. Aha rero twe abahabiye k’umugabane wa Afrika, ndetse n’ubu tukaba twugarijwe na ya nkenya twumva bise ngo ni “ 1951 U.N Convention Cessation Clause” yo kudusonga (kuduhuhura) dore ko dusanzwe twaranengekaye, tugaya cyane abo ba Polticians bacu bagombye kutubera ijisho, no kutuvuganira iyo muri za U.N New York, cyangwa muri za U.N.H.C.R iyo za Génève twumva, kuko dusanga iki kibazo twe kituremereye cyane, bo basa nkaho bagifashe nka ka “gahwa kari k’uwundi gahandurika”.
Aha naho tugasanga ari ihurizo ritatworoheye, kuko Politics zikorerwa mu mutwe gusa, ariko ntizimanuke ngo zikore no ku mutima (we should manage people with our heart not our head), akenshi biba bica amarenga yuko nta gakiza kazazivamo.
Niyo mpamvu nateruye iki gitekerezo cyanjye nkagiha iriya nyito, kuko nshingiye kw’ishishoza ry’abakurambere bacu bagize bati “ushaka inka aryama nka zo”, kandi bati “kora ndebe iruta vuga numve – (walking the talk)”, ndetse baranongera bati “burya ufata ihene ayifata igihebeba (il faut battre le fer quand il est chaud) , none se ko Ruling Party -RPF ikorera kandi igategekera mu Rwanda, kandi ko rubanda nyamwinshi y’abanyarwanda (abavugwa ko bakubitwa buri munsi nk’ingoma, ndetse bagafungwa buri munsi nk’inzugi) nabo ko bari mu Rwanda, abo ya nkenya Nzaramba (Kinga metallic duhurire k’umufungo; Warwaye ryari?) irimo guta ku wa Kajwiga nabo ko bari mu Rwanda, abakeneye “ubukombozi” byihutirwa ko ari abari mu Rwanda (mu by’ukuri tutabeshyanye twese tuzi neza ko abenshi muri mwe muba Europe/Canada/U.K/U.S, mwabonye ubwenegihugu (citizenship) bw’aho mutuye, cyangwa se Permanent Residence (you are better off), kandi murabizi ko mudateganya kwimuka ngo mwongere musubire mu Rwanda guturayo burundu, uretse ko ikibazo ari political system ya RPF ishaka gukumira abanyarwanda ikaduca iwacu/mu gihugu cyacu (Bavandimwe ntihagire unyumva nabi, nta we ntekerereje, ndimo gutanga igitekerezo), ndahamya ko kugeza ubu mu bihugu bitandukanye tubamo (uretse wenda ababa mu makambi no muri Kongo), nta we uburara cyangwa se ngo abure aya “mutuelle” yo kwivuza, cyangwa se ngo umwana we abure uko yiga amashuri mato (Primary) n’ayisumbuye (High School).
Ibi byose biragaragaza ko abakeneye gutabarwa ndetse no gutabarizwa byihutirwa (emergency) ni bariya ba rubanda nyamwinshi (common peoples) bari mu Rwanda: niyo mpamvu njye numva ko ariya matora ya Prezida wa Republika ateganyijwe muri Kanama 2017 yagombye kuba imbarutso (trigger) yo kuririraho (gufatiraho) kugirango amashyaka yose ya opposition amanukire icyarimwe, ajye gukorera politics mu Rwanda, kubera ko kugirango u Rwanda (rubanda nyamwinshi) bave ku ngoyi ya RPF nta maraso amenetse “it’s now – 2017 – or never”, ndetse bityo na attention ya Medias nyinshi zo kw’isi yaba ihanze amaso ku Rwanda, ku buryo bitaba byoroheye abategetsi b’u Rwanda gupfa kwica cyangwa se gufunga abo ba Politicians bacu uko bishakiye, cyane cyane ko muri bo nta n’umwe kugeza ubu ubutegetsi bwa RPF bwigeze butunga agatoki, tuvanyemo abayobozi bamwe na bamwe ba RNC n’aba FDLR.
Nshoje mvuga nti yemwe ba Politicians bacu mwe, mwagombye kuba “Abagaba” (Front leaders), mukamurikira rubanda (light/torch bearers) noneho ingabo (common peoples/your potential voters) bakabakurikira.
Mwagombye kuyobora noneho rubanda rukayoboka. Ariko iyo numvishe mutangiye gutanga ingero zo muri Burkina Faso, Tunisia, Egypt n’ahandi ntavuze (n’ubwo izo ngero ari nziza twagombye kuzifatiraho amasomo), mukumva ko uko byagenze iyo hose ari nako bizagenda mu Rwanda (cyeretse niba atari ruriya rwa Gasabo muba muvuga, maze kugera mu za bukuru mujye mumba hafi munyibutse), njye bintera ikibazo, nkumva nabagira inama yo kuva muri Politics, mukaza tugafatanya muri za NPOs (Civil Society Actvism).
None se koko reka ngire icyo mbibariza:
Bishoboka bite ko ushobora kuba urota kuzaba Prezida w’u Rwanda (ndavuga kubohoza no kugeza abanyarwanda ku mahirwe bifuza nk’umuyobozi w’igihugu kuko muri system y’u Rwanda Prezida wa Republika niwe ushyiraho Government akanayiyobora) ariko ukumva ko inzira iboneye yo kugera ku ntego wiyemeje ari iyo gukorera ibikorwa bya Politics zawe mu mpunzi z’abanyarwanda zibera iyo gihera, iyo muri Europe na U.S.A na Canada, cyane cyane ukoresheje internet, kandi ubizi neza ko miliyoni zirenze 7 z’abanyarwanda baba imbere mu Rwanda batazi gukoresha internet, cyangwa se nta bushobozi bafite bo kuyikoresha???
Bavandimwe ushaka inka aryama nka zo, hari abanyarwanda benshi bahoze mu nzego z’ubutegetsi zitandukanye, muri za Leta na za Republika zitandukanye, byabaye ngombwa ko bava mu Rwanda bakajya kuba hanze yarwo, bahageze bamesa rumwe , bikomereza ubuzima bwabo, ibya Politics basa nkaho bashiyize mu gatebo.
Ntabwo ibyo bivuze ko badakunda u Rwanda cyangwa se Abanyarwanda, ahubwo bashoboye kubyumva hakiri kare ko “Politics” na “Civil Society Activism” bitandukanye, bahitamo kurya akagabuye, birinda kuvanga amasaka n’amasakramentu, bahitamo izindi nzira (zirahari nyinshi cyane) bazajya banyuzamo inkunga yabo yo gufasha abanyarwanda mu rugendo ruruhanyije rwo kwigeza ku mahirwe twifuza. Rwose aha njye aba nabashimira ubutwari bagize , n’ubupfura (integrity) bwo kwirinda kwiyemeza imirimo badashoboye no gusezeranya abanyarwanda (bibabariye) amasezerano batazasohoza.
Njye ku giti cyanjye ndahamya ko byafasha abanyarwanda bari hanze (abitwa impunzi) muri rusange, ariko cyane cyane abari mu Rwanda (abenshi muri iki gihe barimo kwicwa n’intimba -socio-economic depression- ) by’umwihariko, abiyemeje gukora imrimo ya Politics bashoboye kujya kuyikorera mu Rwanda ( kuko abari k’umurongo wa mbere izo Politics zishaka kuzanira ubufasha niho bari – bari imbere mu Rwanda rwa Gasabo), kandi rwose uyu mwaka wa 2017 nicyo gihe gikwiriye, kugirango abanyarwanda bagire amahirwe (opportunity) yo kwipakurura ingoyi ya RPF, muri aya matora yo muri Kanama 2017, aba Politicians bo muri opposition bagombye kumesa rumwe bakamanuka bakajya gutabara abanyarwanda, cyangwa se ibya Politcs bakabisezeramo kuko burya inzira itageza abagenzi iyo bajya ibagusha ruhabo.
Kungurana ibitekerezo ni imwe mu nzira za demokrasi tugomba gukomeza kwitoza.
Amahoro y’Imana akomeze abane na twe twese hamwe.
Inararibonye Albert GIRANEZA