KAYONZA: Mu murenge wa Kabare ngo inyerezwa ry’imfashanyo zigenewe abatishoboye riravuza ubuhuha
Bamwe mu baturage bafata imfashanyo y’ibigori n’ibishyimbo batuye mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’umurenge kw’ inyerezwa ry’iyo mfashanyo itangwa.
Bamwe mu baturage basanzwe bahabwa ubwo bufasha bw’ibifungurwa batashatse ko imyirondoro yabo ijya ahagaragara, bemereye umunyamakuru w’imirasire.com ko kuri uyu wambere 28 ugushyingo 2016 habaye umukwabo wo gufata zimwe mu mfashanyo bivugwako zari zararigishijwe zikajya gucururizwa muri butike.
Umwe mu baturage yagize ati” kuri uyu wa Mbere mu gitondo ahagana mu masaa tatu, nibwo habayeho umukwabo wogufata abacuruzaga ibigoli ndetse n’ibishyimbo byagenewe abatishoboye, nuko hafatwa abantu batatu basanze muri butike bacuruza ibyo bigoli n’ibishyimbo.
Tumubagije urwego rwari rushinzwe icyo gikorwa cyo gusaka ibyo bigoli n’ibishyimbo bivugwako byagurishijwe kandi byari bigenewe abatishoboye, yavuzeko uwo mukwabo wabaye wari uyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare witwa Ngabonziza Robert.
Ikinyamakuru cyashatse kumenya ibivugwa niba bifite ishingiro, kivugana n’umuyobozi w’umurenge wa Kabare ari nawe bivugwako yari ayoboye icyo gikorwa cyo gufata ibyo bigoli n’ibishyimbo bikekwako byari imfashanyo z’abaturage batishoboye.
Umuyobozi w’umurenge wa Kabare Ngabonziza Robert yahakanye ayo makuru avugako ari ibinyoma, yagize ati” Mubyukuri iyo umuturage ashonje avuga ibijyane n’amarangamutimaye, iyo umuturage abonye imodoka itwaye ifumbire mu tundi tugali abaturage bahita bavugako ari imfashanyo zabo zijyanwe kugurishwa kandi nyamara ntabwo aribyo.”
Kuko aho uRwanda rugeze ntabwo wabona umuyobozi ukora nkibyo kuko n’Imama yaguhana yihanukiriye kurya imfashanyo yagenewe ababakene.
Gusa Gitifu yemeye ko hari igihe habaho igabanuka kubyo baha abaturage bitewe n’umubare wabo uburyo ushobora kwiyongera bityo ugasanga ikigero cy’ibyo kurya umuturage yafataga kiragabanutse, ariko mu byukuri ntibivuzeko biba byagurishijwe.
Gitifu yavuzeko ubuyobozi bwa karere ka Kayonza bwabasabye ko hakongerwamo imibare yabandi batishoboye kugirango bazongererwe ubundi bufasha.
John Bagabo