Kagame azatera Tanzania aturutse Burundi
Nyuma yo kwikanga buri munsi ko ngo azaterwa Paul Kagame yabuze umutera cyakola yanga kwemera ko ntawenda kumutera none ashoye abandi bana mu ngabo, Kagame umaze iminsi ashaka gutera u Burundi na Tanzania ubu noneho atangiye imyiteguro.
Lt Col Cooper Mujuni
Nimuri urwo rwego yasabye abayobozi b’ingabo gutangira gushaka ibindi bibondo, byo kuzana mu ngabo.
Ikindi gihangayikishije Kagame n’uburyo abanyamahanga bagenda bamuvaho, ibi kandi bigaragara aho ahora azerera kuko asigaye yiyakira, ugasanga ibihugu yizeraga bifatanije nibindi gusobanura amabi ye. Mw’ijambo Kagame Paul aherutse kuvuga yasobanuye ko, mu Rwanda azaharwanira hakaba umuyonga, ati abashaka guhunga nibahunge.
Abakurikiranira hafi bemeza ko Kagame Paul yiteguye gutera Tanzania ndetse akabikora aturutse I burundi, kuko kubwe yumva ko natera U burundi Tanzania izatabara uburundi maze akaba arayibonye.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) burasaba abashaka kwinjira mu ngabo z’igihugu ko batangira kwiyandikisha ku turere bakomokamo.
Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo riravuga ko uwiyandikisha agomba kuba afite nibura amashuri atatu yisumbuye, ndetse akaba afite imyaka iri hagati ya 18 na 23.
Kwiyandikisha ni ukuva tariki 22 Ukwakira kugeza kuya 20 Ugushyingo 2014, nyuma abiyandikishije bakazamenyeshwa igihe cyo gukora ibizamini.
Dore itangazo rirambuye ryashyizweho umukono Lt Col Cooper Mike Mujuni, umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi n’amategeko mu Ngabo z’u Rwanda.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/kagame-azatera-tanzania-aturutse-burundi/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONNyuma yo kwikanga buri munsi ko ngo azaterwa Paul Kagame yabuze umutera cyakola yanga kwemera ko ntawenda kumutera none ashoye abandi bana mu ngabo, Kagame umaze iminsi ashaka gutera u Burundi na Tanzania ubu noneho atangiye imyiteguro. Lt Col Cooper Mujuni Nimuri urwo rwego yasabye abayobozi b'ingabo gutangira gushaka ibindi bibondo,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Uburwayi bwomumutwe bwaKagame bumugejeje aho adashobora gusubira inyuma.
Ariko iki kiba ikinyamakuru cyangwa nurubuga rw’amatiku?
Amazimwe gusaaaa