Perezida Kagame aherekeje Perezida Kabila wari wasuye u Rwanda (Ifoto/Village Urugwiro)
 Guhura kwaba Perezida Kabila na Kagame ntaho bihuriye n’ibyandikwa, inkuru zikomeje gucicikana hirya no hino bati ibyagezweho ntacya gezweho kuko ibyifuzo bya Kagame ntibiragerwaho. Icyifuzo cya Kagame cya mbere nugutsemba impuunzi ziri muri DRC, icyakabili nukwigarurira isoko ryubucuruzi ryakarere. ibyo ntabwo azabigeraho akarere gafite umutekano, ubu rero ikihutirwa kugirango agere kuguteza akaduruvayo nukubanza akareba uko ateza icyoba mu banyekongo.
Dore inkuru ikurikira igaragaza uruugendo rwa Kabila ku mupaka w’ibihugu byombi.
Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, aho yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku bibazo birimo n’icy’umutekano.

Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bijyanye no kunoza umubano w’ibihugu byombi, birimo: Kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umutekano, gucukura gas methane yo mu kiyaga cya Kivu n’ibindi.

Itangazo ryaturutse biro by’Umukuru w’Igihugu, Urugwiro Village, rivuga ko aba bakuru b’ibihugu bashyizeho itsinda rigomba gukurikirana ibi bikorwa, bitarenze ukwezi kwa Kanama  uyu mwaka.

Abakuru b'ibihugu byombi basangiye ku meza hamwe na ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga (Ifoto/Village Urugwiro)
Abakuru b’ibihugu byombi basangiye ku meza hamwe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga (Ifoto/Village Urugwiro)

Mu bijyanye n’umutekano, Abakuru b’Ibihugu bombi  bishimiye ibimaze kugerwaho harwanywa imitwe yitwaje intwaro.

Gusa aba bayobozi bongeye kuvuga ko hakwiye kunozwa igihe cyashyizweho cyo guhashya iyi mitwe.

Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakaba bari mu Burasirazuba bwa Kongo, kiri mu bikomeje guteza umutekano muke muri aka Karere.

Nubwo Kongo Kinshasa igaragaza ubushake bwo kurandura uyu mutwe, byakomeje guhera mu nyandiko gusa.

Nyuma yo kurandura umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Kabila, byari byaremejwe ko hagiye gukurikiraho kurandura umutwe wa FDLR gusa siko byagenze, nubwo u Rwanda rwakomeje kugaragaraza ko hari igikwiye gukorwa.

Kagame yakomeje gusuzugura Joseph Kabila kubyerekeye umutekano wo mukarere ndetse agahora yemeza ko ikibazo cya FDLRL cyarangizwa n’uko ingabo z’urwanda zinjiye muri Congo. Yakomeje gutera Congo agasahura ndetse akanica, ub rero yiyegereje Kabila bamwe bate Kagame yicishije bugufi amaze kmenya Politiki, abandi bati afite ingabo muri Congo naho abandi bati agiye kwica Joseph Kabila kuko nase Desire Kabila niko byamubanjirije hakurikiraho kuraswa.

Kuri aba bakuru b’ibihugu bo banishimiye ibimaze gukorwa hagati y’u Rwanda, Kongo na Uganda bijyanye no kubungabunga ibirunga.

Abakuru b'ibihugu mu biganiro hamwe n'abayobozi batandukanye babaherekeje (Ifoto/Village Urugwiro)
Abakuru b’ibihugu mu biganiro hamwe n’abayobozi batandukanye babaherekeje (Ifoto/Village Urugwiro)
Abakuru b'ibihugu byombi bahaye ikiganiro gito abanyanyamakuru (Ifoto/Village Urugwiro)
Abakuru b’ibihugu byombi bahaye ikiganiro gito abanyanyamakuru (Ifoto/Village Urugwiro)
Perezida Kagame na Kabila bari ku mupaka w'u Rwanda na Kongo Kinshasa (Ifoto/Village Urugwiro)
Perezida Kagame na Kabila bari ku mupaka w’u Rwanda na Kongo Kinshasa (Ifoto/Village Urugwiro)
Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bazanye na Perezida Kabila (Ifoto/village Urugwiro)
Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bazanye na Perezida Kabila (Ifoto/village Urugwiro)
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/kabila-kagame-1.jpg?fit=640%2C456&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/kabila-kagame-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONPerezida Kagame aherekeje Perezida Kabila wari wasuye u Rwanda (Ifoto/Village Urugwiro)  Guhura kwaba Perezida Kabila na Kagame ntaho bihuriye n'ibyandikwa, inkuru zikomeje gucicikana hirya no hino bati ibyagezweho ntacya gezweho kuko ibyifuzo bya Kagame ntibiragerwaho. Icyifuzo cya Kagame cya mbere nugutsemba impuunzi ziri muri DRC, icyakabili nukwigarurira isoko ryubucuruzi ryakarere....PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE