Inzara Mu Mutara Irateza Kuvugishwa Abaturage
Nfite agahinda Cyane Kubwoko bwange ubwoko bwanjye bwarakubititse Kuva umwami Rudahigwa yicwa, ubwoko bwanjye bwarahangayitse, Bugenda amajoro ibihumbi nibihumbi ninka zabo, Aho zararaga niho bwararaga, Ariko se Bwoko bwanjye murazira iki? Mwacumuye iki Koko? Komwarwanye intambara mufatanyije yokwibohora mwagira ngo mubonye ubuyobozi mukaba muryana Ubu ngire nte nukuri? Bwoko bwanjye tega amatwi nkubwire mwebwe mugambanira bagenzi banyu sibyo, Mwebwe murasa abo muhuje ubwoko sibyo , mwebwe mufunga ubwoko bwanyu sibyo, Mwebwe mwirukana kukazi ubwoko bwanyu sibyo, mwibuke nkabariya baturage baba mumutara bashonje bagiye kuzapfa bagashiraho abenshi baribafite abana babo bararwanye urugamba rwokwigobotora ingoma yigitugu, Ariko nyuma abahungu babo abaribafite akazi Keza a benshi mwarabirukanye Abandi barafungwa abandi baricwa kandi mukiyibagiza ko baje kurugamba bafite imiryango, none se Kankubaze bwoko bwanjye abo Bantu iyo ubagenje utyo wibaza ko imiryango yabo izabaho ite? Kuki wunva Ko Ibyo ukorera Abandi ko bitazakorerwa abana bawe? Bariya Bantu bomumutara bafite ubukene buteye ubwoba bagiye gupfa bahagaze umuvumo wabana babo bapfuye bagasiga impfumbyi zitagira kireberera ukabirengagiza bizagira ingaruka mbi Cyane, Bwoko bwanjjye fasha abawe wibitarura, Abasirikare bahagarikwa mubuzi bagifite imyaka mito kubera akagambane Ibyo sibyo nimusigeho ibyo bintu sibyo biteye agahinda.. ndabona amangwa nijoro ubwoko bwanjye busubira mumahanga kubera ko butagira kivugira nugize ngo arabavugiye Uwo iyo atarashwe arafungwa nango akaburirwa irengero.
Ndababaye Cyane nfite agahinda Kuko sinafasha abanyamutara bose nabakanfashije ngo mbafashe abatarishwe barafunzwe, abafunzwe baguye kurugamba, Kuki Abantu babacikacumu aribo baraswa hamwe nabavuye uganda Gusa , Nyamara Peresida Nafungure amaso arebe ibibazo birimumutara arebe nabajyanama be Niba baba badashaka kuzatuma asazana agahinda, Mumajyaruguru abaturajye bameze neza mumutara bapfa uruhongohongo, Kandi ufungure impfungwa zose zizira ibitekerezo byaZo bitanakabije Kuko wibuke iyo ufunze abo basirikare bubwoko bwawe kuba uteje inzara mubavandimwe babo , none uzabafashiriza abantu bubwoko bwawe Nango Wowe uhugiye mukuzamura amaZu maremare ngo uzane abanyamahanga bature igihugu gusa?
Muzabaze Benjamin Netanyahu ukuntu asyigikira ubwoko bwe muzamugishe inama Rwose
Nigihe cyogusaba imbabazi ko abasoda bose bafunze abo bita abasirikare ko bafungurwa Peresida , maze ukareba nabo babagambanira koko Niba arubwoko bwawe, Iriya nzara abanyamutara bafite, arabasaZa arimpfubyi arabapfakazi abakabatabaye bose barafunzwe nawe wibereye mubaturagye bamajyaruguru abawe barapfa urwagashinyaguro rwose wakibutse ko ubuyobozi ubuhabwa nabaturagye ukareka kuba Nkankurunziza wiburundi urimo Kwibasira ubwoko bwawe Gusa . Muvandimwe Bwoko bwangye nubyuka imana ikuvugiremo ufungure ubwoko bwawe ahubwo ukaze uburinzi bwawe, Ndasabira imbabazi ubwoko bwanjye bubayeho neza nawe wabaho neza, Peresida dutabare rwose nkacyagihe wadukijije imihoro tubyare niwowe wica ugakiza..Tabara ubwoko bwawe Muntu wimana bareke gukomeza guhunga ngo wigwizeho impyisi zizakurira abana utakiriho
Niba utanyunva Jye nsabye Ange Kagame umukobwa wawe akudusabire imbabazi
Peresida Dore nje kongera kuguha ijwi ryanjye Ariko fungura ubwoko bwawe ndagusabye inzara irihariya iraterwa nabanyarwanda baje bahungutse bazi ko baje kugira umunezero none Dore ubafungiye abana babo, Abandi birukangwe kukazi Abandi barashwe, tabara mugabo warurwaniriye ufatanyije nizindi ntwari . Kugira amafaranga menshi harabawe bapfa urwagashinyaguro ibyo bintu Imana ntizabiguhembera . Abagambanyi nibafatwe mumaguru masya, Abantu babatutsi baturutse yuganda nibo barwanye intambara yatuboheje Ariko harumuntu urimo kubicisha , abasoda bagafungwa bigateza abavandimwe babo inzara maze Abandi baturagye bomumajyaruguru bikabashimisha nabandi bazagikongoro ahaturuka Interahamwe nyinshi, nimutabare murenganure abo barenganye bazira gusa ko bavuze. Uwabarenganura numubyeyi wangye Papa Kagame numudamu we nimurenganure ubwoko bwanyu bureke kwicwa ninzara mufungure abakabagabiriye, Kandi icyo maze kubona Nuko Papa Kagame abantu benshi bafungwa atabizi akazunva ngo runaka yarabuze yabaza Madamu we akamubwira ati ceceka runaka yarizize ibyo bintu byokubesyerana mukicisha ubwoko bwanyu birimo guha Interahamwe imbaraga ninubimaraho se ko nabakabyeyi nabo mubafunga amangwa nijoro umubare wacu ukaba arimucye Abandi bagahunga bakajya za uganda bakanga kugaruka muzaba abande u Rwanda ko nunva Rugiye kuntama koko, ko kagame ariwe twazaga twunva dufite ishema Ariko akaba ahunga abanyamutara, Ariko ntazi ko bariya babyeyi nimpfubyi bafite abavandimwe babo mugisirikare? Natabare
Ndababaye Nyagakobwa Grace
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/inzara-mu-mutara-irateza-kuvugishwa-abaturage/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/ubwoko-1.jpg?fit=348%2C348&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/ubwoko-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1POLITICSTRUTH & RECONCILIATIONNfite agahinda Cyane Kubwoko bwange ubwoko bwanjye bwarakubititse Kuva umwami Rudahigwa yicwa, ubwoko bwanjye bwarahangayitse, Bugenda amajoro ibihumbi nibihumbi ninka zabo, Aho zararaga niho bwararaga, Ariko se Bwoko bwanjye murazira iki? Mwacumuye iki Koko? Komwarwanye intambara mufatanyije yokwibohora mwagira ngo mubonye ubuyobozi mukaba muryana Ubu ngire nte nukuri? Bwoko...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ni byiza ko utabariza ubwoko bwawe kuko ujya gutera uburiza arabwibanza. ariko nasomye amagambo yawe yuzuye amaranga mutima nsanga ufite ibitekerezo mahwi nki ibya wa mukobwa wa Rwigara wigeze abaza Kagame kwica se niba yari yabuze abo yica kandi mu Rwanda buzuye. Yongeye ho ko yagiye akoresha amazina atandukanyae kuri za social media ahiga kandi afite umugambi wo kumara inzirakarengane. Abo wita ko bari kubere mumajyaruguru ndatekereza ko ari abo mubwoko bwawe , keretse niba wifuza ko abo Nyamwasa yashyigaje bahumbwa na kagame. Rwose nibyo murababaye ariko umuntu ni nkundi , ndagirango kumbwireko mutigeze mwibohoza ahubwo mwongeye kwiboha byigihe kirekire. Ahari umuntu yashoboraga kuvuga imitekerereze ni imyumvire yabamwe mu bwoko bwawe bakagirango ni urwango. Ndahamya ko uwo utabaza yamaze gusiga icyasha gikomeye ndetse yerakana nu ukri kose kubatuye akarere. Ubu muri kubutegetsi , muvuga ko mwibohoye, ejo bundi abahutu ni babufata nabo bati turibohoye ese U rwanda rubohwa nabenerwo kugeza ryari? none ukirikije iyo mitekerereze yawe ubona iyo circle de ciolence hagati mu bwoko bwawe , ndetse no hagati mu moko yacu bizarangira bite? Ndagira ngo kumenyeshe ko inda yacu mumoko yose muturere twose tu Rwanda ariyo yatumije dusigara inyuma mumitekereze ugereranije naho abandi baturage bisi bageze. Twabuze abakuru ngo badukreho uwo muvumo, dore ko twiyerekana nka abazi Imana, ariko tukayikanisha imvugo ni imimerere yacu. wowe rira kuko ufite uwo uririra twe twarumiwe. Ejo bibukaga so jye sinzi niyo amagufa ye yanamye kandi najye buracaya bukira mbekesha rurema. Gusa nibura mwene Rutagambwa ajya abibutsa ko umuntu ari kundi nubwo aruma auhuha.