Nyuma y’uko mu turere tugize intara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda havuzwe inzara, kuri ubu abaturage bamaze guha iyo nzara amazina atabarika agaragaza uburyo iyo nzara itaboroheye bose.

Warwaye ryari, Kinga Metalic duhurire ku mufungo na Ganira utahe ni yo mazina yahawe inzara iri kuvuza ubuhuha mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda.

Iyo uganiriye na bamwe mu baturage batuye mu ntara y’Uburasirazuba bakubwira amazina atandukanye bahaye inzara bitewe n’uburyo ibamereye, aho bavuga ko iyo nzara itoroheye n’abitwa ko ari abatunzi kurusha abandi.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru imirasire.com bavuze ko kuri ubu batorohewe ngo kuko mu giturage hose ntabyo kurya bafite bitewe n’uruzuba rwacanye ibihingwa bikanga kwera neza.

Aha bavuga ko no muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga ry’umwaka wa 2016-2017 izuba ryacanye cyane, imyaka ishobora kutazera meza nk’uko bikwiye.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Inzara iravuza ubuhuha ubu twayise ‘Warwaye ryari, Kinga Metalic duhurire ku mufungo, na Ganira utahe. Mu by’ukuri turashonje, imyaka yarumye, yewe nta nubwo ubu ibyo twahinze twizeye ko bizera neza. Ahubwo aho bukera turasuhuka.”

Undi yagize ati: “Aha kuri ubu uwari umukungu arakinda urugi rwa Metaric tugahurira ku mufungo w’utujumba cyangwa utundi tuntu tugiye guhaha kandi yari umukungu jumba. Nyine inzara itumereye nabi. Twayise ‘Kinga Metalic duhurire ku mufungo.”

Aba baturage baravuga ibi nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kuburira Leta y’u Rwanda ko mu mwaka utaha wa 2017 mu Rwanda hose hazaba inzara iteye ubwoba.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/inzara-7.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/inzara-7.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDNyuma y’uko mu turere tugize intara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda havuzwe inzara, kuri ubu abaturage bamaze guha iyo nzara amazina atabarika agaragaza uburyo iyo nzara itaboroheye bose. Warwaye ryari, Kinga Metalic duhurire ku mufungo na Ganira utahe ni yo mazina yahawe inzara iri kuvuza ubuhuha mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda. Iyo uganiriye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE