Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za gisivili (RCAA),  Col Silas Udahemuka, yavuze ko gutanga ingurane byakozwe neza

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikompanyi Mota-Engil Africa agamije gutangira kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera biteganyijwe ko kigomba kuba cyuzuye mu Ukuboza kwa 2018.

Iki Kibuga cy’Indege kizubakwa mu bice bibiri. Igice kimwe kizarangira gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 1.7 ku mwaka, imirimo izatwara miliyoni 418 z’amadolari ya Amerika.

Nyuma hari gahunda yo kucyagura ku buryo kizagira ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 4.5 ku mwaka bikagerwaho hifashishijwe izindi miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika. Ibi bisobanuye ko kugira ngo iki kibuga gishobore kwakira abantu miliyoni enye n’igice bizaba byatwaye amadolari asaga miliyoni 800.

Uyu mushinga uhuriwe n’iyi kompanyi yo muri Portugal, u Rwanda binyuze mu kigo Aviation Travel and Logistics Holdings Limited (ATL) rufitemo imigabane ingana na 25% mu gihe 75% ari iya Mota-Engil Africa.

Ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Nzeli 2016 hashyirwaga umukono ku masezerano yo gutangira igice cya mbere cy’ibi bikorwa, hagatangajwe ko gahunda ihari ari uko mu mezi ari imbere hatangira imirimo y’ibanze hanyuma imirimo nyir’izina yo kubaka igategerezwa bitarenze tariki 30 Kamena 2017.

Umuyobozi wa Mota-Engil Africa, Manuel Mota, yagize ati “Kuva uyu munsi kugera igihe tugomba kuba twatanze ikibuga dufite amezi 28. Ubushobozi bw’amafaranga bugomba kujyana n’umwaka w’ingengo y’imari ni ukuvuga bitarenze tariki 30 Kamena [2017]. Ibyo bisobanuye ko uko byagenda kose iyo tariki ni igihe cyo gutangira kubaka […] turateganya gukorana na guverinoma ku buryo dutangira imirimo y’ibanze mu mezi make ari imbere.”

Amasezerano yashyizweho umukono ateganya ko iyi kompanyi izacunga ibikorwa by’umushinga w’iki kibuga mu gihe cy’imyaka 25 ndetse ishobora kongerwaho 15.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni n’Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare bashyira umukono kuri aya masezerano

Imishinga nk’iyi isaba amafaranga menshi ijya ikunda guhura n’imbogamizi ikadindira. Urugero rwa hafi ni inyubako ya Kigali Convention Center [KCC] yagomba kubakwa mu myaka igera kuri itatu [2009-2012] ariko igasozwa mu 2016 hashize imyaka hafi irindwi.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, yatangaje ko kuri uyu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera [Bugesera International Airport:BIA], KCC yatanze isomo.

Ati “ Kigali Convention Center yaduhaye amasomo. Nkuko Perezida yabivuze mu ntangiriro twahuye n’imbogamizi zinyuranye, turagerageza, turatsindwa ariko tubikuramo amasomo.”

“Bijyanye n’ayo masomo bisaba imyiteguro ihagije mbere yo gutangira kubaka […] Ikidashobora guhinduka ku muhigo wacu , ni igihe [ikibuga] kigomba kuba cyuzuriye mu Ukuboza 2018.”

Umuyobozi wa Mota-Engil Africa, Manuel Mota, ashyira umukono ku masezerano

Ubutaka burahari…ingurane zaratanzwe

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za gisivili (RCAA), Silas Udahemuka, yavuze ko ku bijyanye no guha ingurane abagomba kwimuka ahazubakwa iki kibuga, byarangiye n’abafite ibibazo amafaranga yabo ahari.

Ati “ Hari abantu 10 badafite ibyangombwa byuzuye bitatuma leta yizera kubaha amafaranga y’ingurane. Dufite abandi 13 bafite konti za banki zituzuye zoherejweho amafaranga agaruka kuri konti za BNR. Abayobozi mu nzego z’ibanze bari gukurikirana aba bantu, tuzakurikirana neza ko amafaranga agenewe izi ngurane abikwa kuri banki z’uturere kugira ngo ubwo aba bantu bazaba babonetse amafaranga yabo azabe ahari.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete yabishimangiye agira ati “Twarangije akazi kacu. Ufite ikibazo twiteguye kumwishyura. Ubu ubutaka burahari bwakorerwaho nta kibazo.”

Ikompanyi Mota-Engil Engenharia e Construcao Africa S.A yashinzwe mu 1946, bisobanuye ko imaze imyaka 70 ikora ibikorwa by’ubwubatsi. Mu Rwanda no muri Afurika si ubwa mbere ihakoreye kuko ari nayo iherutse gukora imirimo yo kuvugurura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za gisivili (RCAA), Silas Udahemuka, yavuze ko gutanga ingurane byakozwe neza

Minisitiri Musoni yavuze ko kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera bitazatinda nkuko byagenze kuri Kigali Convention Center

Igishushanyo mbonera cy’ Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera’

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/udahemuka.jpg?fit=762%2C600&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/udahemuka.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONUmuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za gisivili (RCAA),  Col Silas Udahemuka, yavuze ko gutanga ingurane byakozwe neza Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikompanyi Mota-Engil Africa agamije gutangira kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera biteganyijwe ko kigomba kuba cyuzuye mu Ukuboza kwa 2018. Iki Kibuga cy’Indege kizubakwa mu bice bibiri. Igice...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE