Ihanuka rya hato na hato ry’indege zitwara amaraso (Drones)
Abaturiye ikibuga cy’indege zitagira abapiloti zikoreshwa mu gutwara amaraso mu bice bitandukanye by’igihugu bemeza ko nyuma y’igihe gito izi ndege zitangiye gukoreshwa, batangiye kuzibona zigwa ahantu hatandukanye mu buryo busa n’ubutateguwe; aho bamwe bemeza ko zabasanze mu mirima ndetse no mu ngo zabo.
Umwe mu baturage wemeza ko yaguye muri kimwe mu bigo by’abafurere yagize ati, “Umunsi umwe nibwo kaguye hariya ku kigo hasi, beneko baraza baragatwara, ubwa kabiri karaza kagwa kwa Afadhali nabwo baraza baragatwara; ako kanya na hano hepfo mu kabande. Kaguye gatatu hano, bakazamukanye hano mu ntoki mpageze nk’abateruye umwana.”
Si mu ngo z’abantu gusa zaguye kuko hari n’abemeza ko bazibonye zigwa mu bisambu, nabwo abazungu bazikurikirana bakaza bakazitwara. “Hari ku cyumweru iraza irahagwa, yarabanje izana igitambara cy’umutuku birangije ubwo iramanuka; hashize akanya abazungu baba baraje barayitwara.”
Izi ndege zitagira abapiloti zazanywe n’uruganda rwa Zipline rwo muri Amerika, zaje zigamije korohereza mu kugeza amaraso ku mavuriro bigoranye kugeraho.
Ubuyobozi bwa Zipline bwatangarije Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko kugwa k’utu tudege nta sano bifitanye no kubura ubuziranenge, bukemeza ko izagwaga zabaga ziri gukorerwa igerageza ngo barebe ubushobozi bwa zo mu kugwa no kuguruka.
Umuvugizi wa Zipline, Justin Hamilton yagize ati, “Ibyo twakoze ni igerageza tugira ngo turebe ubushobozi bw’izi ndege no kumenya niba umutekano wazo wizewe aho byaba ngombwa ko yagwa mu buryo bwihuta; twakoze igerageza rero tureba umutekano w’izo ndege.”
Mu kwezi gushize nibwo perezida wa repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza imikoreshereze y’izi ndege zitagira abapiloti mu gutwara amaraso wabereye i Muhanga; zikaba zari zitezweho guteza imbere no kwihutisha serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi mu Rwanda.