Kirehe – Ibitaro by’Akarere ka Kirehe bihomba miliyoni ebyiri buri kwezi kubera abarwayi babigana badafite ubwishingizi bamara kuvurwa bakagenda batishyuye bigatera igihombo ibitaro.

Inyubako yo ku bitaro bya Kirehe

Inyubako yo ku bitaro bya Kirehe

Dr. Ngamije Patient w’ibitaro bya Kirehe avuga ko ibitaro bidashobora kwanga kuramira ubuzima bw’umurwayi wese uje abigana.

Dr. Ngamije yagize ati “Ntabwo twareba cyane kuri izo miliyoni ebyiri duhomba ahubwo tureba cyane k’ubuzima bwa wawundi utugana, tukamuvura kuko ariko kazi kacu nk’abaganga.”

Iki gihombo ahanini ngo gituruka ku baturage baba batarafashe ubwisungane mu kwivuza kuko ubufite igiciro cy’ubuvuzi kimubera gito, kwivuza ntibimugore.

Ingaruka za kiriya gihombo ngo ni ko usanga hari nk’ibitanda by’ibitaro bidafite amashuka, ibikoresho bimwe na bimwe bishobora kubura kubera ko amafaranga yari kubigura aba yabuze.

Dr Ngamije asaba abanyarwanda bose kwiyumvisha akamaro ko gufata ubwisungane mu kwivuza kandi bakabishishikariza buri wese kuko bishobora kutakugiraho ingaruka ariko ingaruka zikakugeraho mu buryo buziguye.

Uyu muganga avuga ko kuko ibitaro atari gereza, bamwe mu barwayi babuze ubwishyu kuko badafite mutuel de sante kandi baravuwe bagakira bagirana amasezerano n’ibitaro yo kuzabyishyura ariko bakagenda bagahera ntibagaruke kwishyura.

Dr. Ngamije avuga ko buri munyarwanda akwiye kugira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo ibitaro bitagwa mu bihombo nk'ibi

Dr. Ngamije avuga ko buri munyarwanda akwiye kugira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo ibitaro bitagwa mu bihombo nk’ibi

Iki kibazo ngo bahora bagerageza kugikemura ariko bikananirana.

Ingamba zishoboka ngo ni ukurushaho gukangurira Abanyarwanda kugira ubwisungane mu kwivuza kuko ari ingirakamaro cyane mu buzima bwabo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Ibitaro-bya-Kirehe.jpg?fit=758%2C357&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Ibitaro-bya-Kirehe.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDKirehe – Ibitaro by’Akarere ka Kirehe bihomba miliyoni ebyiri buri kwezi kubera abarwayi babigana badafite ubwishingizi bamara kuvurwa bakagenda batishyuye bigatera igihombo ibitaro. Inyubako yo ku bitaro bya Kirehe Dr. Ngamije Patient w’ibitaro bya Kirehe avuga ko ibitaro bidashobora kwanga kuramira ubuzima bw’umurwayi wese uje abigana. Dr. Ngamije yagize ati “Ntabwo twareba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE