Ibinyamakuru by’uRwanda byahagurukiye Perezida Nkurunziza
Inkuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com
Umukuru w’ishyaka rirwanya ubutegetsi mu Burundi Leonce Ngendakumana aravuga ko imyigaragambyo yamagana u Rwanda ikorerwa mu Burundi itegurwa na Perezida Nkurunziza ku giti cye yarangiza akabeshya ko ari abaturage bayikora. Uyu muyobozi mukuru w’ishyaka Sahwanya FRODEBU avuga ko mu Burundi ko nta muyobozi urimo buri wese yikorera ibyo ashaka
Leonce Ngendakumana avuga ko ubwo abanyamerika baherukaga kuza mu Burundi kureba uko umutekano witwaye, Perezida Nkurunziza yarabafashe abajyana mu ntata ya Cibitoke arababeshya avuga ko ibintu bimeze neza.
Mu biganiro bagiranye yamaganye imyigaragambyo y’abamushyigikiye yamagana u Rwanda avuga ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kongera kwigaragambya yamagana u Rwanda ko uzongera kuyifatirwamo azabihanirwa bikomeye.
Mu kiganiro yaraye agiranye na Radio Inzamba, Leonce Ngendakumana yeruye avuga ko imyigaragambyo ikorwa mu Burundi itegurwa na Perezida Nkurunziza ku giti cye ubundi agaca inyuma akongera akayamagana.
Ati “ Wambwira gute uburyo atari Perezida Nkurunziza uyitegura niba yarategetse ko imyigaragambyo yamagana u Rwanda ihagarara ariko ntibikorwe kandi ntahane abayitabira nk’uko yabyiyemereye? Kereka mu gihugu abaturage n’abayobozi baba basuzugura Perezida Nkurunziza bityo bakikorera ibyo bashatse ntawe ubakurikirana!.”
Ibi abitangaje nyuma y’aho iyi myigaragambyo yongeye kugaragara ku munsi w’ejo mu gihugu cy’u Burundi igikorwa gikorwa buri wa gatandatu w’icyumweru aho kwita ku byagirira akamaro no abarundi no kugarura umutekano mu gihugu ahubwo ubuyobozi bukirirwa bubiba urwango mu baturage.
Iyi myigaragambyo iyobowe na Gaston Sindimwo umushinjacyaha mu Burundi. Ikibabaje n’uko ibivugirwaho n’ibikorerwamo byose ari ibibiba urwangano mu baturage. Mu ijambo yavuze ejo, Gaston Sindimwo yahamagariye abaturage gukomeza imyigaragambyo yabo buri week end ndetse atangaza ku mugaragaro ko abadashaka manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bazicwa.
Ati “ Abiyamiriza ikiringo c’umukuru w’igihugu n’abo kwicwa no kumesugwa. Twatanze amategeko yo kubica dutanga n’ibikoresho bazo kwifashisha.”
Ku rundi ruhande Leonce Ngendakumana we avuga ko abajya kwica abarwanya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza Leta yabasezeranyije kubaha amasambu no kuguma mu mitungo y’abo bishe.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/ibinyamakuru-byurwanda-byahagurukiye-perezida-nkurunziza/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/nkurunziza-1.jpg?fit=650%2C335&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/nkurunziza-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONInkuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com Umukuru w’ishyaka rirwanya ubutegetsi mu Burundi Leonce Ngendakumana aravuga ko imyigaragambyo yamagana u Rwanda ikorerwa mu Burundi itegurwa na Perezida Nkurunziza ku giti cye yarangiza akabeshya ko ari abaturage bayikora. Uyu muyobozi mukuru w’ishyaka Sahwanya FRODEBU avuga ko mu Burundi ko nta muyobozi urimo buri...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS