IBANGO RY’AKABABARO: Mana ikunda urwanda Mana yumva amasengesho dukize ibirura byugarije intama zawe muri Tetero
Ese Tetero guturwa n’abahanya wa mugani wa Minaloc nicyo cyatumye hasigwa inzarwe hakabyinirirwa debandi(quartier de bandit) hakagabizwa ibirura byiyambitse uruhu rw’abayoboyizi?
Tetero ni kamwe mu tugali tugize umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge.mu burasirazuba bwako hari inyubako ya kubuga mu majyepfo yako hakaba ibagiro rya nyabugugo,uburengerazuba bwako hari icyahoze ari secteur cyahafi,naho mu majyaruguru yako hari gereza nkuru ya Nyarugenge(izwi ku izana rya 1930) abazi isoko ry’imyenda rya nyabugogo ryubatse mu kagali ka tetero aha bakunze kwita debandi (quartier de bandit).Tetero rero nkuko mu bibona ni mu rwinjiriro rw’umujyi wa Kigali iyo ugeze mu isoko rya marato(marthon) uba winjiye tetero tayali.
Akagali ka Tetero bakunze gusebya ngo ni debandi(quartier de bandit) gatuwe n’abaturage baciriri nkuko inzu babamo zibigaragaza batunzwe n’ubucuruzi buciriritse bwiganjemo utubari,uturestora(restaurents) kudoda imyenda,gutera ipasi,gucuruza ubuconco ,imyaka, imyenda,n’ibindi byinshi bitandukanye abahagenda mu rabindusha.
Umugani ugana akariho koko!
Mu bushishozi bw’abakurambere bagize bati uwambaye injaba ntagira ijambo none umugani wabaye kimomo muri Tetero, muti kagire inkuru n’umunwa wo kuyibara ,uwavuga ibyo muri tetero bwakwira bugacya ariko reka mvungureho ibango ry’akababaro ku nganzamarumbo yako yeze aha iwacu wenda ishoka yanjye n’itagimba nzakomeza mbangure ho amabango wenda igihe kizagera dutsinde akababaro .
Nkuko mu bibona ku ifoto iri hejeru tetero yubatse mu kajagari ikaba ituwe na baturage baciriritse tugendeye ku bitutsi bya minaloc yise ibyiciro by’ubudehe abenshi ni abahanya ,abadirigi n’abakene ibyo nibyo abayobobozi baho buririraho bagashyiraho conditions zikomeye ku bantu batuye cyangwa bakorera muri Tetero bagomba kubahiriza kugirango babere umujyi. izo conditions nabo baba bazi neza ko ntawazishobora ndetse zimwe ntizanashoboka ukurikije imiturire y’abahatuye.ariko mu byukuri ikiba kigamijwe n’inyungu za bo,ni ukugirango babone uko baca abaturage amafaranga. Iby’izi condtions zidashoboka na gahunda zitandukanye zigamije gucuza abaturage tuzabigarukaho ubutaha reka ndase ku cyanzinduye.
Mana ikunda urwanda Mana yumva amasengesho dukize ibirura byugarije intama zawe muri Tetero
abayobozi nako abahemu bo muri Tetero ni ibisambo bimwe binuka byuzuye ubusembwa nka 80% ni ingengera nta nugira aho aba mu mbwire ukuntu abantu nkabo baba abayobozi ,
mushobora kwibaza muti nigute se mayibobo yakwiyamamaza igotorwa ni ukuvuga ko abatuye tetero bose ari mayibobo hakayobora mayibobo irusha izindi ubutore?
Siko bimeza ahubwo hari igico cya barusuhurira munduru cyiyobowe na RULISA Chris umujyanama uhagarariye umurenge wa Muhima mu nama njyanama y’akarere ka Nyarugenge n’abakuru ba Local Defence Force nka Samuel uzwi kwizina ry’irihimbano rya NDAGACAKIYE kubera kwirirwa acakira abo acura bufuni na buhoro nkuho aherutse guca amaboko akoresheje amapingu(mwaramwiboneye ku nkuru yatambutse ku igihe.com). aba nibo batujujubije kuburyo mu myaka itatu hamaze guhindurwa ba gitifu(executive secretary)barenga batanu.bagamije guteza akajagari ku girango babone uko biba.
amatora yinzego zibanze yo muri Tetero ayoborwa na RULISA na NDAGACAKIYE hatorwa uwo bahaye umugisha ugomba kuba yujuje ibisabwa aribyo kuba ari kimira-uwabo, utagira isoni,utarangwaho impuhwe,uri kirumanganya kandi akamenya itako ry’umutware.kugira ngo bititwa amazimye reka mbahe ingero za bimwe muri ibyo bisambo ubishoboye azaperereze nasanga mbeshya azanyomoze
ku isonga haza umukuru w’umudugudu wa Tetero RUTAGENGWA Philemon uru rukozasoni mu bayobozi n’igisambo ku mugaragaro we ntiwavuga ko arya ruswa ahubwo ariba, sinabona uko mvuga ibye nta serivisi nimwe atanga k’ubuntu yajujubije abaturage atanga amabwiriza atagira umutwe n’ikibuno, ahimba urubanza agashaka ugushinja yarangiza akigira umuhuza maze akaguca amafaranga ngo ari kukunga nuwo yabeshye ko mufitanye ikibazo cya baringa,ku muganda agendana ingufuri aho acyinze ni 5000 ntarubanza ubwo ngo akaba arakudohoreye, ntushobora gutera ipata ry’urugi ku nzu yawe utamunyuzeho, arangwa n’icigata rya carnets de recus iyo muhuye akwishyuza umutekano wamubwira ko nta mafaranga y’umutekano ufite ati ishyura iyibishingwe wamuhakanira ati ntacyo mpa ayuburezi wamubwira uti nta n’atanu mfite ati sawa mpa uyumusanzu wa FPR yo ni itegeko dore nu bushize mu nama y’umuryango bavuze ko ititabira gahunda za Leta kandi ugomba ku ngurira icupa niba ushaka ko nzakuvuganira FPR yo ntikinishwa.kwaka ruswa yigitsina,kurya komisiyo ku bajura n’ibindi byinshi ntarondora .kubera ubujura bwe yegujwe inshuro zirenga ishanu ariko amatora yogusimbuza inzego zituzuye aheruka RULISA yaraje aca iteka none igisambo kiraganje.
Didier Gentil ashinzwe amakuru mu mudugudu wa Tetero iri zina uri bonye wagirango tuyoborwa na rugigana,byahe se byo kajya ko ari mayibobo itazi gusoma no kwandika yihimbye izina itazi nicyo risobanura ikaba ishinzwe kurebuzwa aho bafunguye ka business ikarabura shebuja bakajya gukura ibyinyo(kubohoza) akaba umushinja mu kuru ku cyaha gikomeye cyo kutubahiriza guhunda za leta gishinjwa ufite agafaranga ko kwigura.
Papa Samuel uzwi ku izina rya BOKOTA ushinzwe umutekano mu mudugudu w’indamutsa iyi mayibobo yo ni akamiro nta munsi w’umuganda wirenga hatabonetse abantu bamushinja telafone yibye
NSHIMIYIMANA Diogene umukuru w’umudugudu w’intiganda abaturage nibo bamwishyurira inzu atuyemo we n’umugorewe kuko itiku agira utamuhaye amafaranga y’ubuntu ahita agushinja ingengabitekerezo,indaya n’abajuru barisanga mu mudugudu we kuko uwemeye gutanga amakoro akingirwa ikibaba.
INKERAGUTABARA iyobora irondo agahebuzo mu byorezo byateye Tetero ni akumiro nk’indwara y’amavunja hatagize umudukiza turapfuye turashize afite umutwe witwara gisirikare nako ni abasirikare dore ko we ubwe yivugira ko ari liyetona ukora nka maneko. izo nkeragatabara ayobora zamaze abantu zibavunagura Tetero ntikigendwa.igitangaje ahandi irondo rikorwa n’ijoro gusa ariko iryo muri Tetero ku munwa ni ho rinuma.afande uyu yasimbuye gitifu(executif) n’izindi nzego z’akagari arazikuriye ni liyetona bien sur, arica agakiza hacuruza awamuhaye isehema kuko niwe ugomba kureba ko wujuje ibisabwa nk’isuku,umutekano n’ibindi agendana ingufuri iyo mudahuje ahita afunga kandi ntaho wamurega,gusana n’ibindi byangombwa bitandukanye ntabibona afande w’irondo ataratanga raporo y’iperereza yagukozeho.
Inama njyanama yo ntacyo nayivugaho bureau yayo n’indaya gusa nako ni Gender zitambamba hahahh!!!,abajyanama bose ni abasinzi n’ibirara nta numwe muzima urimo bose baba bahurumba mu baturage uwo bahaye akayuki ajyana ako(ubwoko bw’utwagwa tugiye ku mara abanyarwanda )
Tetero iteye agahinda biracyaza……….
RUGERO R. Umutaripfana wo ku Muhima
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/ibango-ryakababaro-mana-ikunda-urwanda-mana-yumva-amasengesho-dukize-ibirura-byugarije-intama-zawe-muri-tetero/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONEse Tetero guturwa n’abahanya wa mugani wa Minaloc nicyo cyatumye hasigwa inzarwe hakabyinirirwa debandi(quartier de bandit) hakagabizwa ibirura byiyambitse uruhu rw’abayoboyizi? Tetero ni kamwe mu tugali tugize umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge.mu burasirazuba bwako hari inyubako ya kubuga mu majyepfo yako hakaba ibagiro rya nyabugugo,uburengerazuba bwako hari icyahoze...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS