Abitezwe guhabwa imyanzuro yabo ejo ku wa 17 Nyakanga 2014 (Ifoto/ububiko)

 

Imyanzuro y’urukiko mu rubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi 15 izagaragazwa ejo ku wa 17-18 Nyakanga 2014.
Uru rubanza rwaranzwe n’ibintu byinshi  mu gihe kingana n’amezi 10 abarerwa batangiye kuburanishwa.
Ku wa 31 Ukwakira 2013 nibwo Lt Joel Mutabazi ukekwaho gukora ibikorwa by’iterabwoba no guhungabanya umutekano yagejejwe mu Rwanda.
 We na bagenzi be 15 bamaze amezi arenga 10 imbere y’ubutabera, uru rubanza rwabo rwakurikiranwe n’abatari bake.
Lt Joel Mutabazi uvugwa muri rubanza, yari umusirikare mu mutwe ushinzwe kubungabunga umutekano w’Umukuru w’igihugu (Republican Guard) ndetse bivugwa ko yakoze imyitozo ihambaye mu bya gisirikare mu gihugu cya Israel.
Lt Joel Mutabazi yashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga n’Ishami rya Polisi mpuzamahanga kubera ibyaha akekwaho gukora birimo iby’iterabwoba muri Kigali, yafashwe n’ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda maze ashyikirizwa Polisi y’u Rwanda ku wa 31 Ukwakira 2013.
Akigera mu Rwanda, Lt Joel Mutabazi yahasanze abandi bantu 17 nabo bari bakurikiranweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, birimo no gutera ibisasu mu Mujyi wa Kigali nko mu isoko rya Kicukiro n’ahandi.
Ibyaha bikomeye Lt Joel Mutabazi yashinjwe akigezwa imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo, birimo icyo gutoroka igisirikare, gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, gukwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, no kugambirira gukora icyaha cyo kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Gusa akigezwa imbere y’ubutabera tariki ya ya 25 Ugushyingo 2013, Lt Joel Mutabazi yasabye ko yarekurwa akaburana ari hanze, ariko tariki ya 6 Ukuboza, imyanzuro  y’Urukiko yaje ivuga ko Lt. Joel Mutabazi na bagenzi be bakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ariko  babiri barekurwa by’agateganyo.
Abaregwa muri uru rubanza na Lt Mutabazi barimo Camarade Alius Joseph Nshimyimana, Eugene Mutamba,  Diane Gahongayire, Kalisa Innocent,  Rukundo Patrick, Jackson Karemera, Cyprian Nibishaka, Jean de Dieu Nizigiyeyo Alias Camarade, Numvayabo Chadrack, Anselme Nimusabe, Imaniriho Balthazar, Simon Pierre Mahirwe, Dative Murekeyisoni,  Pelagie Nizeyimana.
Uru rubanzwa rwaranzwe no kwanga kuvuga ku baregwaga
Uru rubanza rwaranzwe no kwanga kuvuga kuri bamwe, intandaro ikaba ari uko bavugaga ko bafashwe mu buryo butemewe n’amategeko, bamwe bakaba bataratinyaga no kuvuga ko atari Abanyarwanda, ahubwo bashimuswe.
Lt Joel Mutabazi na Joseph Nshyimiyimana bari muri aba banze kuvuga imbere y’urukiko rwa Gisirikare, ibi byatumye ababunganiraga bavanamo akabo karenge baregura, barimo na Me Mukamusoni Antoinette wunganiraga Lt Mutabazi.
Uru rubanza kandi rwaranzwe no kuburunashirizwa mu muhezo ngo kubera umutekano w’igihugu, ibintu bitashimishije abaregwaga. Gusa nyuma rwaje kongera gusubizwa mu ruhame.
Mu gihe habura iminsi mike ngo aba bantu uko ari 16 barimo abari abanyeshuri 8 bigaga mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda ngo babwirwe imyanzuro,  abenshi bahakanye ibyaha baregwa, ndetse bavuga ko inyandiko mvugo bakoze ngo bazikoreshejwe ku gahato, zaba izo bakoreshwe n’ubushinjacyaha cyangwa n’ubugenzacyaha, hose bemeraga ibyaha.
Imbere y’Urukiko  Rukuru rwa Gisirikare ruherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali ari naho hazumvirwa imyanzuro, aba baregwa bose wasangaga bavuga ko n’ubwo mu nyandiko mvugo hose bigaragara ko bemeraga ibyaha  ariko ngo babaga babikoreshwa ku gahato.
Gusa Ubushinjacyaha bwo bwabiteraga utwatsi bukavuga ko ibyo abaregwa bavuga ari ibinyoma.
Ibyaha bikomeye aba bantu 16 usanga bahuriyeho, birimo:  ubufatanyacyaha mu gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha amahanga ubutegetsi buriho; umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho; gutoroka igisirikare kuri Lt Mutabazi, gukora ibikorwa by’iterabwoba; ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi; kugambirira kurema umutwe w’abagizi ba nabi; kwemera kwinjira mu ngabo zitari iz’igihugu (FDLR, RNC) ; gukora no gukoresha impapuro mpimbano; gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho no kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu kuri Lt Mutabazi na Kalisa Innocent na we wari umusirikare mu gisirikare cy’u Rwanda.
Mu gihe abantu bazaba bategereje iyi myanzuro, ibi bizakorwa hanakomeza kumvwa urubanza rwa Simon Pierre Mahirwe na Balthazar Imaniriho Balthazar ari nabo bazasorezwaho. Urukiko rwategetse ko abunganiraga abaregwaga bose bagomba kuba bahari.
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONAbitezwe guhabwa imyanzuro yabo ejo ku wa 17 Nyakanga 2014 (Ifoto/ububiko)   Imyanzuro y’urukiko mu rubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi 15 izagaragazwa ejo ku wa 17-18 Nyakanga 2014. Uru rubanza rwaranzwe n’ibintu byinshi  mu gihe kingana n’amezi 10 abarerwa batangiye kuburanishwa. Ku wa 31 Ukwakira 2013 nibwo Lt Joel Mutabazi ukekwaho...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE