Habimana wanze Gushinja Vicoire Ingabire ibinyoma arimo gukorerwa iyica rubozo
Amakuru atugezeho muri aka kanya aturutse kuri Gereza ya Mpanga avuga ko bwana Habimana Michel amaze gushyirwa mu kasho ko muri iyo Gereza, akaba afunze nabi cyane, kuko ubuyobozi bw ‘iyo gereza bukamushyizemo ntacyo kwiyorosa, ntanimyambaro ajyanye mo.Uyu Michel kuwa kane w’iki cyumweru yibasiwe bikomeye n’umuyobozi witwa Kabanda Jean Bosco wari uturutse ku rwego rubashinzwe wasize amubwiye ko yamufungira aho atazikura, ibi bikaba bigaragara ko ari amarenga bamuciraga. Amakuru yakomeje y’iryo totezwa rye kandi ngo yaba yanaturutse ku munyururu bamuziritseho ngo amuneke bityo abafashe kumuhimbira ibyaha, uwo akaba yitwa Munyankindi Jean Bosco.
Ababirebera kure bakaba bari kwemeza ko nawe ari itotezwa rimujeho ngo agende nk ‘uko mugenzi we Bemera yapfuye. Habimana Michel yabaye Umuvugizi w’inyeshyamba za FDLR aza gufatwa ku kagambane ka Congo n’u Rwanda azanwa i Kigali aho yabaye umwe mubatojwe gushinja Mme Ingabire Victoire ariko akabera Leta ya Kigali ibamba ahubwo akagaragara muguhamya ashinjura Ingabire. Habimana yaje gukatirwa burundu mu rubanza rwaciwe na Gacaca ndetse hakanaba iterabwoba ubwo bajyaga kubona bakabona inzu y’iwabo ihiye ku manywa y’ihangu ndetse nyuma amatungo y’iwabo agatemagurwa.
Umuryango Greatlakes Human Right link ukaba usaba leta y’urwanda guha imfungwa zose uburenganzira bwokwisobanura, ikindi kandi leta y’Urwanda ikarekeraho kwica urubozo imfungwa.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/habimana-wanze-gushinja-vicoire-ingabire-ibinyoma-arimo-gukorerwa-iyica-rubozo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/MPANGA.jpg?fit=610%2C286&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/MPANGA.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDAmakuru atugezeho muri aka kanya aturutse kuri Gereza ya Mpanga avuga ko bwana Habimana Michel amaze gushyirwa mu kasho ko muri iyo Gereza, akaba afunze nabi cyane, kuko ubuyobozi bw 'iyo gereza bukamushyizemo ntacyo kwiyorosa, ntanimyambaro ajyanye mo.Uyu Michel kuwa kane w'iki cyumweru yibasiwe bikomeye n'umuyobozi witwa Kabanda Jean...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Habimna ni Ingabo kandi nubwo bamwicya ukuri kuzajya ahagarara.Ndagira ngo menyshe abicanyi bakagame ko isi idasakaye.Kwica Umuntu kandi nawe uzi ko urupfu rugutegerje ni ubugoryi busumba ubundi. Makuza amaze gutatira Igihango no Kwambura abamufashije bakamurinda umuhoro apfuye aruaka amaraso. Rwigara yibagiwe ineza yagiriwe na Habyara nawe yapfuye akubiswe inyundo mumutwe , Mucyo amaze guhemukira bakvukire biwabo, Kagame ya muhiritse kuri za Esalier apfa apfunyitswe agenda nka bandi bahemu bose. Amaraso arasama kandi ntareba uburere bwi igihagararo Diplome, Amafaranga ni ibindi abantu bi bwira ko byabafasha mu kakaga. Ubwibone buanziriza kuri mbuka, kandi uwo bwageze mumutima busiga bumenegakeje kuko ari indwara itoroshye kuvura. Nabwiri ki abaicnyi ba Kagame ariko bamenye ko bizabagaruka mu nzira zitandukanye.