Gahanga Wishwe n’iki? Evode azazira umunwa we (inkotanyi ntizibagirwa)
Kera habaye umugani w’umuntu wakundaga kuvuga ibyo yishakiye atitaye kubo abwira cyangwa igihe avugira naho avugira. Kabaye uwo mugabo yaratembereye asanga agahanga kumuntu ati wagahanga we wazize iki? Agahanga kati nazize urwabagabo ariko wowe uzazira uwo munwa wawe.
Umugabo aba arirutse nimbere yu mwami ati Nyagasani mpuye n’agahanga k’umuntu kavuga. Umwami ati ntibishoboka, umugabo ati muze mbatware kandi nikatavuga munkureho umutwe. Baba baragiye nimbere ya k’agahanga uwo mugabo nimbaraga nyinshi nikizere, ati wagahanga we wazize iki? Agahanga kati ceeeeeee. Arongera ati wagahanga we wazize iki? Agahanga kanga kuvuga, uwo mugabo bahise bamutwara bamuca umutwe, amaze gupfa agahanga kati sinabivuze ko uyu mugabo azazira umunwa we!
Ngibyo nguko ibya Evode Uwizeyimana ubwo yatangaje abantu bose bamwunvaga mukintu FPR yita umushyikirano, mu magambo ye yagize ati “Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Sylverien Nzakamwita nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano ngo urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ngo igende gutyo.”
Yongeraho ati “Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n’imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n’imwe.”
Ariko ikintu Evode batamubajije nuko abantu yita abo murugo iwe batarara kunkeke, kuko invugo ya Evode yonyine uretse nabantu bohanze ntanumuntu watura murugo iwe ngo azagire amahoro. Evode yirengagije amagambo yavugiye kuri BBC avuga ukuntu u Rwanda ruyobowe nagatsiko kamabandi yitwaje intwaro kandi ati umuyobozi wako ni Kagame Paul.
Ejobundi mubintu RPF yita Unity Club Evode ati, Nyakubahwa Perezida nakunze kunenga ubuyobozi bwanyu ariko narakwemeraga kandi nanubu ndakwemera. Mbega Semahunaka wahuye na Semuhanuka! Ubwo yibagiwe cyangwa ariyibagiza ukuntu yavuze ati burya abanyarwanda turabeshyanya,Kagame na FPF babeshya abanyarwanda na nabayobozi bakababeshya, ati Kagame na FPF babeshya ko batazi ko abanyarwanda babanga. Nabanyarwanda gutyo, babeshya Kagame na FPF ko bayikunda, ibyo nibyo bita ikinamico cyangwa amaco yinda.
Evode yarongeye ati “if you can’t beat them you join them,” iyo bakurushije imbaraga irabayoboka ariko ntabwo uba ubemeye, iyo niyo nvugo ya Evode, ariko arirengagiza amateka yaranze Inkotanyi, burya ntizijya zibagirwa icyo zikora zirenzaho nyuma zikakwirenza, burya Evode ntagire ngo Kagame yarabyibagiwe ahubwo “it’s a matter of time” igihe gusa ngo Evode akurikre, ba Safari Stanly, Gasana Anasatizi, Gen. BM Habyarimana, Mugorewera Dorosera, nabandi, abo bantu barakoreshewje mugusenya andi mashyaka nyamara byahindutse bose babakurikiye.
Burya Evode wamugani we ati abantu bafata ubwonko bakabushyira mugifu, ejobundi muri cyakintu bita Unity Club ati Nyakubahwa Perezida waduhitiyemo kubaho nyamara harabantu bashyira akaguru kamwe munva akandi mubizima, nonese Kagame yahindutse ryari Imana yabanyarwanda aho ahitiramu abantu kubaho? Genda Evode abatakuzi wagirango n’inkotanyi, niba warebye neza abantu bakuri inyuma nokumpande wandagaza Musenyeri, ukuntu bari bumiwe, wagirango wibagiwe ko wageze mu Rwanda rwa RPF na Kagame, cyangwa uracyarotera muri Canada? Evode arebye kuri iriya foto uko abategarugori bari bamukikije barebaga ariho avuga (Diane Gashumba, Julienne, na bariya b’inyuma ye), akongeraho ibyo Mwene Makuza yamusubije, agerageza kwigengesera yahita yibonera ubwe ko ibyo yavugaga bitari bimeshe bihagje.
Ariko uwabaza Evode uti urugo rwawe ruhagaze gute ubwo yasubiza iki Musenyeri? Ariko Kagame yihutiye gushyira Evode mumyanya cyane ifite dimplomacy uretseko na Kagame ntayo agira, ubuhubutsi bwa Evode burazwi, gutukana, kutamenya kubaha abantu barikumwe mubiganiro, n’ibindi, kuko nawe ubwe icyo kibazo cyo mu muryango aragifite. Atubwire niba abana n’uwo basangira kumeza. Ubu sibwo arimo kurambagiza bushya? Mugenzi we wari wumiwe Dr. Gashumba Diane, ninde utazi ukuntu yasambanye na Mutangana Jean Bosco ubu Kagame yagororeye ubushinjacyaha bukuru? Ubwose Evode ntasigaye kuzabwira Kagame na Nyiramongi ati biravugwa ko umwana bita Ian yavutse kuri Eugene Gasana? Nakumiro ariko Perezida Kagame yaba yarabuze abandi banyarwanda ba Bahutu aha imyanya? mubyukuri Kagame azi nezako abo bantu aha imyanya bafite inenge ariko kuko akunda ikuzo nokumwubaha cyangwa kumutinya,arinabyo ngirango na Evode yavuze muri Unity Club ati, turashimira nyakubahwa perezida wahaye abantu nka ba Evode nabandi bantu badasobanutse,imyanya, abo bandi Evode yavugaga nibande? mugusubiza Evode umuntu yamubwira ati ruriye abandi nawe rurakwibikiye.
Jacqueline Umurungi
Brussels
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/gahanga-wishwe-niki-evode-azazira-umunwa-we-inkotanyi-ntizibagirwa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/gahanga.png?fit=279%2C370&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/gahanga.png?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDKera habaye umugani w’umuntu wakundaga kuvuga ibyo yishakiye atitaye kubo abwira cyangwa igihe avugira naho avugira. Kabaye uwo mugabo yaratembereye asanga agahanga kumuntu ati wagahanga we wazize iki? Agahanga kati nazize urwabagabo ariko wowe uzazira uwo munwa wawe. Umugabo aba arirutse nimbere yu mwami ati Nyagasani mpuye n’agahanga k’umuntu kavuga....Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS