Ese ni iki kihishe inyuma y’iyegura rya buri kanya rya ba Gitifu b'imirenge?

Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, hamaze kwegura ndetse no kweguzwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batandukanye hirya no hino mu gihugu, ku bw’impamvu zitandukanye ariko abeguye bakavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite.

Igitangaje muri ibyo byose nuko aba bayobozi iyo bamaze kwemererwa ubwegure bwabo bagakurikiranwa hari abatabwa muri yombi kubera imitungo baba bararigishije, amanyanga baba barakoze, abafungwa bagafungwa ndetse n’abahabwa ibindi bihano bakabihabwa.

Kugeza ubu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Kaboyi Jean Bosco byamaze gutangazwa ko yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite, ibaruwa isaba kwegura akaba yarayishyikirije ubuyobozi bw’aka karere ku wa kabiri w’iki cyumweru nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Kicukkiro Dr Nyirahabimana Jeanne.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Gahanga rero nawe akaba aje akurikiye mugenzi we Mukiza Alfred nawe uherutse kwegura abyita ko ari ku mpamvu ze bwite. Gusa uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga yeguye nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu itangwa ry’ihene zahawe abasigajwe inyuma n’amateka nyuma bakaza kuzinyagwa.

Kamugisha Charles,wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare nawe yeguye ku mirimo ye ku itariki ya 11 Nzeri uyu mwaka. Ibi byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mupenzi George wanatangaje ko uyu muyobozi w’umurenge yabikoze nyuma y’’imikorere n’imyitwarire idahwitse yamugaragayeho, irimo no guhutaza  mugenzi we ushinzwe umutekano(DASSO) mu buryo bwo bumutesha agaciro amukubita.

Icyakora Kamugisha we yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko yegujwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare.

Yanahakanye ibyo kwitwara nabi n’imikorere idahwitse, ndetse ko nta muntu n’umwe yagiranye na we ikibazo ku buryo byaba intandaro y’iyegura rye ahubwo ko yabikoze ku mpamvu ze bwite.

Gitifu Sebagabo François,Muri uku kwezi kw’ukwakira 2016, nibwo byatangajwe ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama ho mu karere ka Kamonyi, yeguye ku buyobozi nyuma yo gukekwaho gushyira umwana we mu batishoboye bishyurirwa amashuri n’umushinga no kuba mu nzu yubatswe igenewe abakecuru batishoboye ubwo yari ayimazemo imyaka isaga ibiri atabishyura.

Icyo gihe uyu muyobozi yagerageje guhakana ayo makuru ndetse anavuga ko atariyo. Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi na bwo byabwiye itangazamakuru ko impamvu uyu muyobozi atari mu kazi ari uko arwaye, ariko nyuma biza kumenyekana ko yeguye ku nshingano ze gusa bukemera ko yabaye mu nzu zagenewe abatishoboye.

Gasabo:

Umuyobozi w’umurenge wa Kimihurura Habimana Robert, yeguye nyuma yo gukubita umuturage ku itariki ya 10 Gicurasi 2016. Nyuma yo gusabwa ibisobanuro n’ubuyobozi ku gukubita no gukomeretsa umuturage, uyu muyobozi yanditse asezera ku mirimo ye.

habimana_robert_gitifu_wa_w_umurenge_wa_kimihurura

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stiven, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “Twamwandikiye tumusaba ibisobanuro ku byavugwaga ko yakubise umuturage, mu gihe twari tugitegereje ko aduha ibisobanuro ahita yandika asezera ku mirimo.”

Ku itariki ya 21/07/2016 ni bwo byatangajwe  ko Umuyobozi w’Umurenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango Ernest Uwimana yatawe muri yombi hamwe n’abandi bakozi bo muri uyu murenge ndetse no mu murenge wa Ntongwe batawe muri yombi ku wa 20 Nyakanga uyu mwaka bashinjwa kunyereza amafaranga ya VUP n’uburiganya muri gahunda ya Girinka.

uwimana-ernestkinihira

Uyu muyobozi yashinjwaga gushinga itsinda rya baringa rigahabwa amafaranga ya VUP ubusanzwe agenerwa abatishoboye.

Gakenke:

Gitifu w’Umurenge wa Muyongwe, wo mu Karere ka Gakenke, Nizeyimana Emmanueluzwi ku izina rya Mubimba yeguye ku mirimo  ye ku itariki ya 2 Gashyantare 2016.

Ubuyobozi bw’aka karere bwagaragaje ko ibaruwa y’iyegura rye yagaragazaga ko yeguye kubera ko ngo agiye gukomeza amashuri ye.”

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko gitifu weguye ashobora kuba yarabitewe n’amafaranga abarirwa mu bihumbi 700 y’inkunga y’ingoboka Leta igenera abaturage batishoboye, uyu muyobozi “yariye” maze abo yari agenewe barayategereza amaso ahera mu kirere.

Ibi bikaba byarabaye ubwo  gitifu Mubimba yayoboraga Umurenge wa Mataba mbere yo kwimurirwa mu wa Muyongwe yari amaze amezi atanu gusa ayobora.

Gitifu Mubimba abajijwe ku kijyanye n’amakuru akomeje guhwihwiswa ko ashobora kuba yeguye kubera igitutu cy’ uko ‘yariye’ inkunga y’ingoboka igenerwa abaturage batishoboye, uwo muyobozi yagize ati “mu kazi ntabwo waba parfait [ntabwo wakora ibyiza] ijana ku ijana, ariko ubwo twategereza tukareba ikizakurikiraho!”

Ubwo handikwaga iyi nkuru kandi nibwo inkuru yahise igera kuri Bwiza.com, ko mu karere ka Nyarugenge abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 3 beguye ku miromo ku bw’impamvu zabo bwite, ibi byemejwe n’umuyobozi w’akarere.

Kimwe n’abandi bayobozi b’imirenge batandukanye tutavuze kuri uru rutonde, bagiye begura ku mpamvu zabo bwite ndetse n’abegujwe, bigaragara ko ahanini bakurwa ku mirimo yabo no gushaka kwikubira ndetse no gushakira indonke mu byakabaye inyungu rusange.

Ibindi byagaragaye ni ukuba hari abayobozi bagiye bagirana ibibazo n’abaturage, ndetse bikaza bitsindagira kuba aba bayobozi b’imirenge batajya batorwa n’abaturage ndetse no kuba ukosheje akenshi akurwa mu murenge yayoboraga akimurirwa mu wundi nk’uko bigarukwaho kenshi mu makuru atandukanye.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/Gitifu.jpg?fit=650%2C354&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/Gitifu.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDGuhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, hamaze kwegura ndetse no kweguzwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batandukanye hirya no hino mu gihugu, ku bw’impamvu zitandukanye ariko abeguye bakavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite. Igitangaje muri ibyo byose nuko aba bayobozi iyo bamaze kwemererwa ubwegure bwabo bagakurikiranwa hari abatabwa muri yombi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE