Aba ni bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda batangiye umuziki wabo baririmba indirimbo zo kuramya Imana nyuma bamwe bakaza kubivamo abandi bakaba bavugwaho gutandukira inzira z’Imana.

 

2
 Mbere yo gutangira umuziki kuri aba bahanzi 5 tugiye kubabwira bamwe bari abana babyirukiye mu madini y’iwabo kandi bakomeye cyane dore ko bari barahawe inshingano muri ayo madini.

Reka duhere ku mwanya wa gatanu tuze no kugera ku mwanya wambere.

5.Aline Gahongayire.

Uyu munyarwandakazi ari mu batandukiriye Imana kuko yagaragahweho kuba bivugwa ko yabaye na Manager w’ kabali gahereye Kimironko.

Si ibi gusa bimuvugwaho ko yatandukiriye Imana ahubwo ikindi kinakomeye cyane n’uko yanze kubana n’umugabo we agahitamo gutandukana nawe(Divorce) mu gihe bitemewe ko abashakanye batandukana bagakomeza gukora umurimo w’Imana.

Tugendeye ku mahame y’idini avuga ko iyo umuntu atandukanye n’uwo bashakanye ariwe biturutseho ahagarikwa kumirimo ye yakoraga mu itorero kuko aba ananiwe kubaka urugo agahitamo gukururwa n’iby’isi.

4.Uwiringiyimana Theo (Bosebabireba)

Uyu mugabo wagiye ugaragaraho amakosa menshi mu itorero nawe ari mu bantu batandukiye Imana kuko yagiye afatirwa mu bikorwa bidakwiye umuntu w’umukirisitu kandi uririmbira Imana.

Ibi ni nyuma yuko Theo yaba yarigeze gukorana indirimbo n’umuhanzi w’Isi ariwe Amag Theblack ibi bikaba byaramugizeho inagaruka zikomeye ndetse akaza no guhagarikwa mu Itorero rya Adepl asengeramo.

Nyuma yaho Theo yaze kugaragaraho icyaha cy’ubusambanyi ku mugore wamufashaga kuririmba bikaza no kumuteranya n’uwo bishakaniye byemewe n’Amategeko.

JPEG - 30.9 kb
Theo Bosebabireba n’umugore bivugwa ko yateye inda

Ikindi Theo Bosebabireba yagaragaweho kidakwiye umukozi w’Imana n’uko yafashwe yasinze inzoga agafatanywa n’icupa ryayo dore ko byanavuzwe ko afitiye amadeni menshi utubari dutandukanye.

3.Patrick Nyamitali

Uyu ni umwe mu basore batangiye kariyeri yabo y’umuziki baririmba indirimbo zihimbaza Imana nyuma akaza kubivamo burundu aho yanavuze ko nta nyungu yabibonagamo.

Nyamitali wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka; Uri Imana ,Mesiya,uri uwera…nizindi nyinshi nawe ni umwe mu bantu batandukiriye Imana bikomeye kuko yavuye mu ndirimbo ziyiramya agahitamo iz’isi.

2.Mani Martini


Uyu musore nawe yatangiy umuziki hagati ya 2008-2009 aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, nyuma akaza kubivamo akajya mu iz’isi .
Ibi byavuzweho n’abantu benshi kuko uyu musore yafatwaga nk’intungane kuko amagambo yamuturukagaho yabaga yuje ineza ariko nyuma babonye agiye mu iz’isi baratangara cyane.

1.Alpha Rwirangira. 

Rwirangira wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nyuma zikaza no kumuha amahirwe yo kujya muri Tasker ndetse akaza no kuyegukana.

uyu nawe yatunguye abantu cyane nyuma yo kumva ko asigaye yaragiye mu ndirimbo z’isi.

Alpha yatangaje ko nubwo agiye kuzajya akora izi ndirimbo z’isi bitazamubuza kuzajya anakora indirimbo z’Imana, abantu benshi bakomeje kugenda bavugako yaraberewe cyane no kuririmba izo guhimbaza Imana dore ko yaramaze no kwigarurira imitima yabenshi mu injyana zo guhimbaza Imana.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/theo-10.jpg?fit=600%2C374&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/theo-10.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitarePOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONAba ni bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda batangiye umuziki wabo baririmba indirimbo zo kuramya Imana nyuma bamwe bakaza kubivamo abandi bakaba bavugwaho gutandukira inzira z’Imana.   2  Mbere yo gutangira umuziki kuri aba bahanzi 5 tugiye kubabwira bamwe bari abana babyirukiye mu madini y’iwabo kandi bakomeye cyane dore ko bari barahawe inshingano muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE