Image result for donald trump

Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika aratangaza ko nta kindi cyakura abanyafurika mu bujiji uretse kongera kubakoroniza. Gusa abasesenguzi ba politiki ntibemeranya n’iyi mvugo ya Trump. Ese ihatse iki?

 Mu cyumweru gishize , Donald Trump uherutse gutorerwa kuba perezida w’igihugu leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA), yakoreye uruzinduko mu karere ka Nebraska.

Muri urwo rugendo, Donald Trump yavuze ko ntayindi nzira ihari kugirango Afurika ishobore kujijuka (maturité) uretse ko igomba kongera gukolonizwa ! Trump yavuze ko abaturage b’abanyafurika bagizwe abacakara mu bihugu byabo, nyamara abo baturage bakaba bahora baririmba ko bafite ubwigenge.

Umunyamakuru ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’epfo, yabajije Trump niba abakuru b’ibihugu by’Afurika bafite ukuri ko kuvuga ko bagomba kwikura mu masezerano yashyizeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi. Mu gusubiza icyo kibazo,Perezida Donald Trump yagize ati :

«Biteye isoni, kumva abakuru b’ibihugu by’Afurika bashakisha uburyo bwo kwikura mu masezerano agenga urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI. Ku bwanjye, abo bayobozi barashaka kugira uburenganzira busesuye bwo guhonyora abakene bo mu bihugu bayobora, bizeye ko nta muntu numwe ushobora kubibabaza. Ndatekereza ko ntayindi nzira ishoboka yo gukura Afurika mu bujiji ; ku bwanjye Afurika igomba kongera gukolonizwa, bitewe n’uko abanyafurika babayeho mu bucakara.

Reba nawe uburyo abayobozi b’ibihugu by’Afurika bahindura itegeko nshinga ku nyungu zabo, kugira ngo bakomeze kwigundiriza k’ubuyobozi kugeza babuguyeho. Bose ni abanyenda nini, ntabwo bitaye ku nyungu z’abaturage na gato.

Birantangaza iyo mbona bose bishyize hamwe bari kurwanya urukiko mpuzamahanga rwa CPI kandi badashobora kubona igisubizo kinyuze mu bwumvikane ku kaduruvayo kari mu Burundi ; mpita niyumvisha ko abo bayobozi nta kinyabupfura bagira kandi bakaba babuze umutima wa kimuntu.

Ntabwo bashobora gutanga urugero rwiza, ikintu kimwe kibashimisha”ni ukwigwizaho umutungo, baba bambuye abaturage bayobora b’abakene. Mbere yo gutekereza kuva mu rukiko mpuzamahanga rwa CPI, abo bayobozi bagomba kubanza kugarura amahoro i Burundi no mu bindi bihugu by’Afurika byazahajwe n’amakimbirane y’intambara, aho guhuriza imbaraga hamwe nk’ibirura bifite umugambi umwe wo kurya abakene ».

Iri jambo rya Donald Trump ku bayobozi b’Afurika ryakwiriye ku isi yose rinyuze mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye kandi abantu hafi ya bose bagize icyo barivugaho.

Imirasire.com yanyujije micro mu baturage basanzwe bazwiho gusesengura politiki mpuzamahanga igira ngo itere icyumvirizo ku byo batekereza kuri iri jambo.

Umwe yagize ati « Ibyo Trump avuga ni ukuri kuko abategetsi babi bari ku butegetsi hafi ya bose bashyigikirwa na America usibye Nkurunziza ushyigikiwe n’u Burusiya. Gusa yarengereye kubakosora si ukongera kugarura ubukoloni kuko ntaho twaba tuva cyangwa tujya. »

Undi nawe ati ibyo Trump avuga ngo ni amareshyamugeni ya politiki ngo azageraho ahinduke kuko imiterere y’abazungu ni imwe ntihinduka. Ati Trump yari akwiriye guhera iwabo muri Amerika agahera kuri Obama na Sarkozy kubyo bakoreye Libya kuko n’ubwo Perezida Nkurunziza ari umunyamafuti ariko ntakwiye gutanga mu rukiko Obama na Sarkozy.

Nawe akwiye gutobora akavuga uruhare rwabo mu bwicanyi n’umutekano bibera hirya no hino ku isi bigizwemo uruhare n’igihugu cye
Undi nawe waganiriye na Imirasire.com yagize ati mbona biriya ari amagambo.

Ati « Ndabivuga mpereye hirya muri Congo uburyo ababiligi batemaga abaturage amaboko babaziza ko banze kujya mu mirima y’ibisheke guhinga. Gusa nibiyemeza kudukoroniza nta kundi tuzabikora none se ko bakoroniza n’abaperezida bigenga twe batunanizwa n’iki ? »

Gusa abenshi baganiriye na Imirasire.com bavuga ko ibyo gukoroniza ari amagambo atabikora kuko isi yose irakanuye kandi yahita ibirwanya. Ngo nanone bishobora gutuma Amerika ihacikira intege

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/trump2.jpg?fit=960%2C720&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/trump2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDDonald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika aratangaza ko nta kindi cyakura abanyafurika mu bujiji uretse kongera kubakoroniza. Gusa abasesenguzi ba politiki ntibemeranya n’iyi mvugo ya Trump. Ese ihatse iki?  Mu cyumweru gishize , Donald Trump uherutse gutorerwa kuba perezida w’igihugu leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA), yakoreye uruzinduko mu karere ka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE