Cikuru mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano
CIKURU MWANAMAYI Joseph mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents) no gukorana na ba maneko ba Kigali mu gutegura ibikorwa byo guhungabanya RNC
Uyu mugabo CIKURU wiyita avocat mu Bubiligi akaba anabalizwa mu ishyaka lya politique rishya lya Rudasingwa Théogène NEW RNC akomeje kugaragaza ibikorwa bigayitse cyane ndetse tutatinya no kwita criminal acts.
Mu nkuru zacu zo mu minsi ishize twabagejejeho bimwe mu bibazo bikomeye bishinjwa uyu mugabo CIKURU bilimo kubeshya ko ali umu avocat (lawyer) uburanira umpunzi mu Bubiligi kandi atabyemerewe, gufata abagore b’impunzi ku ngufu anabakoreshaho iterabwoba ngo nibamwangira ibyo ashaka azabicira ama dossiers babure ibyangombwa by’impunzi, n’ibindi bibi byinshi…
Twali twanakomoje no kuli iki kibazo cy’uko Bwana CIKURU MWANAMAYI abeshya impunzi akazicuruzaho ibipapuro by’ibihimbano (Fakes documents) byo mu nzego z’ubucamanza n’iz’umutekano zo mu Rwanda. Twali twabasezeranyije ko iyo nkuru tuzayigarukaho tumaze gukora itohoza lihagije no gukusanya ibimenyetso simusiga.
Ubu rero twamaze kubona ibimenyetso byinshi n’ubuhamya bw’impunzi nyinshi zahuye n’ingorane zikomeye muli asylum procedures zazo.
Dore bimwe mu bipapuro by’ibihimbano bya Police, Parquet n’inkiko zo mu Rwanda CIKURU acuruza n’amafaranga aca kuli buli kimwe muli byo :
- Convocation yo kwitaba kuli Police : 100 Euros
- Mandat d’arrêt provisoire ya Parquet : 300 euros
- Décision du Parquet de mise en liberté provisoire : 300 euros
- Inyandiko y’urukiko ihamagara umuburanyi udafite aho abarizwa hazwi (assignation à domicile inconnu) : 500 euros
- Etc…
Iyo usomye witonze ibi bipapuro bya fakes bya CIKURU, ubonamo amakosa menshi y’ubuswa bukabije. Urugero ni nko kuli ziliya fakes documents za Parquet ya Kigali ubona ngo zanditswe na Officier du Ministère Public witwa UWAKIGERI Joseph. Hejuru mu ntangiliro ya document, izina lyanditse gutya « UWAKIGERI » hanyma hasi kuli signature, izina ligahiduka likandikwa ukundi « UWAKIGELI » ukibaza ukuntu umuntu nka Officier du Ministère Public yagira ingorane zo kwandika izina lye akalibusanya kuli document imwe.
Kandi ili kosa ulisanga lyisubiramo ku bipapuro byose bya fakes bya CIKURU abusanya ayo makosa abili, limwe hasi, ubundi hejuru…
Ahubwo uyu mukozi wa Parquet ya Kigali witwa UWAKIGERI Joseph muli fakes documents niba abaho koko, yali akwiye kurega CIKURU MWANAMAYI mu nzego z’butabera kuko birakabije.
Ibi bipapuro byose tubabwiye bicuruzwa na CIKURU ni ibyo dufitiye ibimenyetso byinshi n’ubuhamya bwishi bw’imunzi zabigiliyemo ibibazo (victimes) zikaba zisaba gutabalizwa. Kandi ntabwo ali ibi bipapuro byonyine bya Fakes CIKURU yijanditsemo. Hali n’ibindi bikorwa criminels byinshi uyu mugabo yijanditsemo tatali burondore byose uyu munsi aliko bimwe ni nko gushakira ama passeports belges ya fakes abantu babuze impapuro mu Bubiligi bashaka kujya kugerageza muli Canada cyango muli USA. Ibyo ni nabyo yafatiwemo mu mwaka wa 2011 kuli Brussel Airpot igihe yahitaga ajya gufungirwa muli close center ya Vottem mu karere ka Liège, akahava hamana agobotswe na Rudasingwa Théogène icyo gihe wali umuhuzabikorwa mukuru wa RNC ubu utakiyibarizwamo.
Ngibyo bimwe mu bikorwa by’ububandi by’uyu mugabo CIKURU wahiswemo na Rudasingwa Théogène ngo abe umuyobozi w’ishyaka lyabo lishya NEW RNC mu Bubiligi.
Ahandi ibintu by’uyu mugabo bibera akaga, ubwo ngo ni nawe ushinzwe gutanga ibiganiro ku burenganzira bw’impunzi kuli Radio y’ishyaka lyabo ngo yitwa Radio Ihoriro. Ibyo biganiro ngo uyu mugabo CIKURU azajya abitanga buli cyumweru ku wa kabili !!! Mwibaze namwe ayo mahano !!! Ubwo se azajya asobanura n’ibyibi bipapuro bye bya fakes n’ubuhemu akorera impunzi butagira ikigereranyo ?!!
Andi makuru tubafitiye kandi twaboneye ibimenyetso bihagije ni uko uyu mugabo CIKURU ali ikirumirahabili giteye ubwoba, akaba amaze igihe kinini cyane akorana na ba maneko ba Kigali. Ibyo bintu yabitangiye kera cyane ndetse hatarabaho kwiyomora kuli RNC kwa kaliya gaco CIKURU alimo, kandi nta numwe, haba mu bayobozi bakuru b’ihuriro, haba mu bo bakoranaga mu ihuriro mu Bubiligi, nta n’umwe wigeze arabukwa.
Ahubwo muli bwa buhehesi bwa CIKURU twababwiye, iki kibazo gikomeye cyane cyaje gutangira kumenywa no kuvugwa na bamwe mu bagore benshi CIKURU yagiye agirana ubucuti na bo. Akenshi abantu b’abagambanyi (traitres) izo ni zo nzira bafatirwamo.
No muli iyi minsi hali abagabo b’abamaneko bavuye i Kigali bamaranye iminsi na CIKURU. Yabakiliye ku kibuga cy’indege cya Bruxelles mu ntangiliro z’iki cyumweru bucya ajyana nabo mu Budage aliko ubu bagarutse mu Bubiligi.
Byatangiye kuvugwa ko ngo CIKURU n’abo ba maneko bavuye i Kigali baba bali muli gahunda zo guteza akaduruvayo mu bikorwa by’amatora ya RNC biteganyijwe muli kwezi gutaha kwa munani.
Umunyamakuru Serge wa Radio Itahuka uli mu Bubiiligi muli iyi minsi nawe alicare alim enge yibuke ibyo abo bagabo bali bamukoreye muli Hollande.
Mwibaze ko impunzi zose CIKURU yabeshyaga ngo arazifasha nka avocat (lawyer) ama dossiers yazo yose yageze i Kigali kera cyane
Mwibaze ko ibyaberaga mu ma nama ya RNC mu Bubiligi byose byararaga bigeze i Kigali….
Hali n’ibimenyetso simusiga kandi ko CIKURU amaze igihe kinini afitanye imishyikirano rwihishwa na Ambassade y’u Rwanda mu Bubilligi. Iyo mishyikirano ubu yarushijeho kwiyongera aho Nduhungirehe abereye Ambassadeur. Uyu Nduhungirehe amaze kubonwa incuro nyinshi yaje guhulira na CIKURU muli amwe mu mahoteli yo mu mugi wa Bruxelles. Ubwa nyuma baherutse guhura, Ambassadeur Nduhungirehe yali azaniye CIKURU impapuro zivuye mu Rwanda z’abana ngo CIKURU ashaka gukorera dossier ya fake ya adoption
Iyi nkuru iteye ubwoba tuzayibabwira ku bulyi burambuye mu makuru y’ubutaha.
Ubwo CIKURU yabayeho igihe kinini abeshya bagenzi be muli RNC, twizere ko abayobozi ba NEW RNC bo ibi bikorwa bigayitse bya CIKURU babihaye umugisha kuko bo hali ibimenyetso by’uko ibyo bibazo byose babimenyeshejwe babizi. Ndetse hali n’umuntu wigeze guhamagara Musonera abimumenyesha, Musonera arasubiza ngo « imibonano CIKURU yagiyemo n’abo muli Ambassade ni twebwe twamutumyeyo.
Ibinyemetso kanda hano.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/cikuru-mu-bucuruzi-bwimpapuro-mpimbano/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/cikuru.jpg?fit=540%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/cikuru.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONCIKURU MWANAMAYI Joseph mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents) no gukorana na ba maneko ba Kigali mu gutegura ibikorwa byo guhungabanya RNC Uyu mugabo CIKURU wiyita avocat mu Bubiligi akaba anabalizwa mu ishyaka lya politique rishya lya Rudasingwa Théogène NEW RNC akomeje kugaragaza ibikorwa bigayitse cyane ndetse tutatinya no kwita...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
nubwontazi uyumugabo, mbonye ko uyu cikuru ashobora kuba afite ingufu abantu bo muri Rnc batinya cyane. kubona ashinjwa gukorana na ambasaderi w’u Rwanda i Buruseli ngo ambasaderi yamuzaniye impapuro mpimbano zivuye mu Rwanda zo gukora adoption?? Uko ni uko gukina politiki!!!! Narinzi ko adoption ikorerwa mu nkiko, igaca muri minijust no muri ambasade y’ababiligi i Kigali. None isigaye izanwa mu ntoki na Ambasaderi!!