CIA yemeje ko u Burusiya bwagize uruhare mu itorwa rya Donald Trump
 

Ikigo cy’ubutasi cy’Abanyamerika, CIA, cyanzuye ko mu iperereza cyakoze cyasanze u Burusiya bwaragize uruhare mu gutuma Donald Trump atsinda amatora ya 2016 usibye no kuba ngo bwarashatse kugaragaza isura mbi y’imigendekere y’amatora muri Amerika gusa nk’uko byatangajwe n’abayobozi babajijwe kuri iki kibazo.

CIA ivuga ko yamenye abantu bafite aho bahuriye  na Guverinoma y’u Burusiya bahaye Wikileaks ibihumbi bya email zahakinzwe (Hacked emails) z’abagize Komite y’Igihugu y’Abademokarate n’abandi, barimo n’uwari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Hillary Clinton nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri Amerika. Aba bayobozi bavuga ko abo bantu ari abantu bazwi mu nzego z’ubutasi bari mu gikorwa kigari cy’u Burusiya  cyo kongerera Donald Trump amahirwe yo gutsinda Clinton.

Umwe mu bayobozi ba Amerika wahamagajwe muri sena ngo abazwe kuri aya makuru, yavuze ko icyo u Burusiya bwari bugamije kwari ugushyigikira umukandida umwe ngo atsinde undi.

Muri Nzeri nk’uko iyi nkuru ya The Washington Post ikomeza ivuga, ngo mu nama y’ibanga y’abagize sena kuri iki kibazo, umusenateri ukuriye abarepubulike bari muri Sena, Mitch McConnell, yagaragaje gushidikanya ku kwizera ayo makuru.

Trump nawe ku rundi ruhande yakunze kwamagana ayo makuru yavugwaga n’inzego z’ubutasi ku kwinjira muri za emails z’abantu bavuzwe haruguru kw’u Burusiya.

Avugana na Time Magazine muri iki cyumweru, Trump yagize ati:  “Sinizera ko bivanze”. Naho ku kijyanye no guhakinga emails z’abandi yagize ati: “Guhakinga, bushobora kuba u Burusiya. Kandi bushobora kuba u Bushinwa. Ndetse ashobora kuba umuntu umwe wibereye iwe mu rugo muri New Jersey.”

Aya makuru CIA yayagejeje bwa mbere ku basenateri b’ingenzi mu ibanga mu cyumweru gishize, aho abayobozi muri CIA bagaragaje amakuru atandukanye bagenda babona, babwira abasenateri ko ikigaragara cyo kidashidikanywaho ari uko gutora Trump yari intego y’u Burusiya.

Umwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko habayeho kutumvikana ku tuntu tumwe turi mu cyegeranyo cya CIA, bitewe nuko ku ruhande rumwe hakiri ibibazo bidafitiwe ibisubizo.

Urugero rutangwa, ni ukuba inzego z’ubutasi zidafite amakuru nyayo agaragaza abayobozi muri perezidansi y’u Burusiya batanze amabwiriza abantu bavuzwe yo guha wikileaks za emails z’Abademokarate.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/Trump-1.jpg?fit=620%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/Trump-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLD  Ikigo cy’ubutasi cy’Abanyamerika, CIA, cyanzuye ko mu iperereza cyakoze cyasanze u Burusiya bwaragize uruhare mu gutuma Donald Trump atsinda amatora ya 2016 usibye no kuba ngo bwarashatse kugaragaza isura mbi y’imigendekere y’amatora muri Amerika gusa nk’uko byatangajwe n’abayobozi babajijwe kuri iki kibazo. CIA ivuga ko yamenye abantu bafite aho bahuriye ...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE