Banywa Kanyanga nk’amazi, n’abana bato barebaho!
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi biyemerera ko banywa Kanyanga, ndetse bakayiha n’abana babo kuva bakiri bato.
Rubaya, ni umurenge uhana imbibi na Uganda, ku buryo kujyayo ari ukwambuka akagezi gato cyane kari mu kibaya.
Nzahabwanimana utuye muri uyu Murenge, avuga ko bakorerayo imirimo ibabyarira inyungu buri munsi, bigatuma n’utabashije gutahana kanyanga ayinywerayo.
Nzahabwanimana yagize ati “Tujya gucayo inshuro, benshi hano tujya gushakirayo imibereho. Kubera ko Uganda guteka kanyanga byemewe, ubwo udashoboye kuyizana ayinywerayo akayitwara mu nda.”
Mukamana Berancille yemeza ko benshi mu bana bo muri uyu murenge batangira kunywa kanyanga bakiri impinja.
“Abana b’inaha kanyanga barayimenyereye, ni yo ibarera. Usanga umubyeyi ayizana akanywa agaha n’abana.”
Emmanuel Mugenzi, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gishambashayo, avuga ko abana banywa kanyanga barangwa no guta ishuri.
Mugenzi avuga ko kuri iki kigo ayoboye abana 17 bavuye mu ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2016, abenshi muri bo ngo ni abanywa kanyanga iwabo.
Avuga ko hakorwa ubukangurambaga mu bana no mu babyeyi bakerekwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ngo kandi hari umusaruro watangiye kuboneka.
Charlotte Benihirwe, Umuyobozi wungirije Ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gicumbi, na we yemeza ko koko muri uyu murenge kanyanga yahashinze imizi, ngo ariko ingamba zafashwe hari aho zimaze kugeza icyo kibazo.
Benihirwe avuga ko impamvu y’iki kibazo ngo ni uko hari inganda zenga bene izi nzoga kandi ziri hafi y’u Rwanda, zikanagurisha ibyo biyobyabwenge ku giciro gito.
Ngo kuba rero uyu murenge wegeranye na Uganda, bituma abantu baho bagira imico nk’iyaho, bakumva ko kunywa kanyanga ari ibintu bisanzwe nk’uko iyo hakurya biba bimeze.
Ngo hari ababinywa bakanabizana ari na ho abana baboneraho na bo bakiga kubinywa, hakaba n’abandi babinywera iyo bagataha bujuje.
Ati “Hari ababinywa bakanabizana mu buryo bwa magendu kandi ari ababyeyi, abana babo na bo bakabinywa bagakura batyo.”
Ngo zimwe mu ngamba zafashwe harimo guha imbaraga club zo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kwigisha ababyeyi mu biganiro bitandukanye bitegurwa, kubafasha kwibumbira mu matsinda ngo bahugire ku mirimo ibyara inyungu n’ibindi.
Uyu muyobozi avuga ko hari ikiri guhinduka kubera ko mbere “ntihari kuba ibirori ngo habure n’umwe wasinze kanyanga uza kuba kidobya akabyica.”
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/banywa-kanyanga-nkamazi-nabana-bato-barebaho/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/Uganda.jpeg?fit=800%2C450&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/Uganda.jpeg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONAbana ba Gishambashayo Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi biyemerera ko banywa Kanyanga, ndetse bakayiha n’abana babo kuva bakiri bato. Rubaya, ni umurenge uhana imbibi na Uganda, ku buryo kujyayo ari ukwambuka akagezi gato cyane kari mu kibaya. Nzahabwanimana utuye muri uyu Murenge, avuga ko bakorerayo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS