Bamwe mu batuye Rwarutabura”Rusisiro” barateganya guhunga umusore ngo w’ikirara wabarembeje
Aha harimo amadirishya yo kwa Munganyika Prudencienne ngo yagiye amena ajya kwiba, harimo kandi n’ibirahire yamennye by’inzu yo kwa Nzabarinda Alphonse washakanye na Kamanzi Dativa
Bamwe mu baturage batuye ahazwi nka Rwarutabura mu Kagali ka Rusisiro barahamagarira ubuyobozi kubakiza itsinda ry’abanywa rumogi riyoboye n’uwitwa Nyangabo Patrick uzwi ku izina rya Mensiye , wabyutse wiba matelas ku baturanyi agateza n’umutekano muke dore ko ngo atari ubwambere ariko ateye ,bamwe mu bahatuye bateganya kuhimuka mugihe ubuyobozi bwaba butagize icyo bukora kuri uwo musore wananiranye.
Nk’uko twabitangarijwe n’umwe wangirijwe ibye n’uwo musore muri iki gitondo, yavuze ko ahagana mu masa 6h zo mu gitondo uwo musore Nyangabo Patrick uzwi ku izina rya Mensiye yagiye kwiba Matelas ku muturanyi wabo.
Nkundimana Clemence watewe ibuye ku kuboko kukavunika arimo agaruza matelas zabo
Nzabarinda Alphonse washakanye na Kamanzi Dativa yaje kumva induru imeze nabi niko yahise ajya gutabara , ageze iwabo w’umusore aho yarimo kwiba Matelas azijyana atangiye kumubaza impamvu yibye izo matelas niko ngo yahise atangira kumutera amabuye, ahita ahungira munzu y’iwabo w’umusore, maze umusore ajya guhangara inzu ya wamugabo wari ugiye kumutesha Matelas amenagura ibirahure by’inzu atera n’amabuye imodoko y’uwo mugabo warugiye kumutesha izo matelas.
Uyu ni Ntawihwa Andre nyirurugo rwibwemo Matelas
Twageze mu rugo rwibwemo Matelas ku musaza witwa Ntawiha Andre ,tuhasanga umwana w’umukobwa wavunitse akaboko kuko yatewe ibuye n’uwo musore mu gihe yaragiye kumutesha mbere kuko ariwe wabashije kumubona, uwo mwana w’umukobwa yitwa Nkundimana Clemence,yadutangarije ko mu gitondo yaravuye kuvoma akubitana n’uwo musore yikoreye Matelas 3 amwaka 2 indi ayijyana iwabo hagati aho murugo rw’aho yibaga matelas yariyahahishe indi imwe, ubwo babasha kugaruza eshatu, indi imwe , uwo twakwita Papa w’uwo musore aza kuyigarura nyuma y’uko havuze iyo nduru yose dore ko ibyo yibaga ngo yarimo kubijyana iwabo.
Nkundimana Clemence yasobanuye neza ko mu gihe uwo musore yaje kwiba abandi mu rugo bari basinziriye dore ko umukecuru w’aho waruhari abana n’ubumuga.
Nyuma y’uko ibyo bibazo byose byabaye Nzababarinda Alphonse ariwe wangirijwe amadirishya y’inzu ye ndetse n’imodoka iterwa amabuye azira kuba yashatse gutabara umuturanyi we yaje guhamagara Polisi iza kuza guhita ita muri yombi uwo musore ubu akaba afungiye kuri Brigade ya Nyamirambo.
Ntibyarangiriye aho twaje kuganira n’undi mumama witwa Munganyika Prudencienne atubwira ko yumiwe cyane yagize ati”Ngwino urebe iwanjye ukuntu uriya musore Mensiye yahagize,hashize ukwezi aje gutera iwanjye yaje saa munani z’ijoro amena ibirahure tuza kumutesha, nyuma baje kugaruka batwara, ibikoresho birimo Decoderi, Rekiteri ndetse na Telephone” uyu mu mama n’agahinda kenshi yavuze ko bumiwe ari ubuyobozi bukwiye kubatabara.
Twaganiriye n’umutangabuhamya umwe utifuje ko amazina ye yatangazwa atubwira ko uwo musore atuwe yarananiranye mu gace kose , yababujije amahoro yemeza ko ibiyobyabwenge aribyo bituma akora ayo mabi, yagize ati”Nigeze kuganira n’uwo nakwita Papa we ambwira ko ntacyo atakoze, ngo yigeze kumuha amafaranga kugirango acuruze imyenda ashake ubuzima amafaranga arayirira akomeza inzira y’ibiyobyabwenge”.
Twabashije kubona Mama w’uwo musore uvugwaho,ibibyabwenge ,ubujura ndetse no guteza umutekano muke, atubwira ko atuwe yumva ko umusore we yiba ariko ko byabaye ubwambere abaye nk’ubibonera gihamya yagize ati”Iby’ibiyobyabwenge byo ntago ndabimubonana ariko ubujura numva babumvugaho gusa uyu munsi mu gitondo nabyutse numva induru ariko sinamenya ibyaribyo ,mbyutse nsanga bamujyanye kumufunga sindamubona ambwire impamvu yabikoze”.
Eugenie ariwe nyina yavuze ko uyu musore yanze kwiga , ahamya ko ntako batamugira ariko akaba yarananiranye, gusa akeka ko umwana we yaba arwaye mu mutwe akumva ku ruhande rumwe yazamujyana kwa muganga kumupisha niba ari muzika, avuga ko kandi abaturanyi be bashobora kuba bamwangira umwana ,abaturanyi bo bavuga ko ibyo ntashingiro ahubwo ko ari za mpuhwe za kibyeyi yifuza gukingira umwana we ikibaba.
Twaganiriye n’umuyobozi w’umudugudu wa Rusisiro, kuri iki kibazo atubwira ko Nyangabo Patrick,ariwe Mensiye yananiranye yagize ati”Uriya musore azwi hose mu bikorwa bibi mu murenge ndetse n’Akarere kimwe no kuri Polisi, nigeze kuvuga ikibazo cye muri njyanama y’Akarere ,icyo gihe hari habaye inama yahuje Akarere n’umurenge ariko icyo kibazo ntacyo cyakozweho”.
Nyundo Justin umubozi w’umudugu yakomeje avuga ko uwo musore ahora mu makosa agafungwa umunsi ku munsi ariko nyuma y’icyumweru agahita ataha ,uyu muyobozi kimwe na bamwe mu baturage baho bavuga ko ngo haba hari umusirikare mukuru mwenewabo n’uwo musore wiba umufunguza bwangu iyo afunze, ibi uyu musore ngo akaba abigira urwitwazo kuko iyo bamufunze avuga ko nyuma y’icyumeru azahita ataha.
Ikifuzo cy’abaturage bo ubwabo baravuga ko ubuyobozi bukwiye kumufata bukamugajyana Iwawa mu kigo ngororamuco cyangwa agakurikirwa n’ubucamanze agahanwa ku byaha akurikiranweho.
Kamanzi Dativa umudamu wa Nzabarinda Alphonse ,aribo bamenewe ibirahure by’inzu ,n’imodoka yabo iterwa amabuye,avuga ko uyu musore akwiye gukurikiranwa akaryozwa n’ibyo yangize, ubuyobozi kandi bukagerageza kwita ku kibazo cy’uwo musore kuko ngo yavuze ko nafungurwa azaza agahita abica.
Twababwira ko kandi Nyangabo Patrick ngo yaba atari ubwambere akoze ibikorwa nk’ibi kuko ngo yigeze gutera icyuma n’umukurudefensi ‘akaba kandi ngo yarigeze ngo gufatwa muri yombi na Polisi kubera ibiyobyabwenge bamujyanye kumufungira Igikondo bageze munzira ngo yaje kubabwira ngo basubire inyuma abereke n’abandi bagenzi be ngo bafite n’intwaro noneho, aza kubacika uko.
Uwo wunamye ngo niwe Mensiye aho yafotowe arikumwe ngo n’abandi basangiraga ibiyobyabwenge kunama ngo yarimo kugerageza kwihisha
Mu itsinda risangira ibiyobyabwenge na we harimo ngo kandi izindi nsoresore nk’uwitwa Gatoya na Gakuru, Mensiye ariwe Nyangabo Patrick akaba yenda kuzuza imyaka 20 y’amavuko, umupapa abaho si we se ahubwo ngo yaje gushaka nyina, ubwo amurera nk’umwana we n’ubwo atariwe wamubyaye.
Gusa aba bahatuye bavuga ko bakeneye ubufasha bw’ubuyobozi bitari ibyo bazemera bazahimuke.
Mudandi Frank*@Umuryango.com
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/bamwe-mu-batuye-rwarutaburarusisiro-barateganya-guhunga-umusore-ngo-wikirara-wabarembeje/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONAha harimo amadirishya yo kwa Munganyika Prudencienne ngo yagiye amena ajya kwiba, harimo kandi n’ibirahire yamennye by’inzu yo kwa Nzabarinda Alphonse washakanye na Kamanzi Dativa Bamwe mu baturage batuye ahazwi nka Rwarutabura mu Kagali ka Rusisiro barahamagarira ubuyobozi kubakiza itsinda ry’abanywa rumogi riyoboye n’uwitwa Nyangabo Patrick uzwi ku izina rya...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS