*Amaze imyaka 10 yivuza
*Kwa muganga ngo ntibaramubwira icyo arwaye
*Umuryango we ubushobozi bwarabashiranye bwo kumuvuza
*Ubu ntiyivuza kubera kubura ubushobozi, uburibwe ni bwose buri munsi

Dusabe Gloriose umukobwa utuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Cyerezo mu mudugudu wa Karambo, afite uburwayi amaranye imyaka irindwi, bwamufashe gahoro maze bigera aho buyobera abaganga bamuvuye. Igice cyo hasi cy’isura cyarabyimbye ku buryo bukabije, kurya kwe no kunywa biragoranye.

Dusabe Gloriose arababara cyane kubera ubu burwayi abaganga batamubwiye ubwo ari bwo

Uyu mwana w’ipfumbyi kuri Se, avuga ko ubu burwayi bujya kumufata bwatangiye ari kuribwa mu ijisho, nyuma buhoro buhoro aza kurwara agaheri mu maso, abantu bamubwira ko agomba kwirinda kugashima.

Agaheri kaje mu maso ye uko iminsi yagendaga isimburana karakuze maze bigeza ubwo no mu maso hose habyimba, nibwo abantu bagiriye inama umubyeyi we kumujyana kwa muganga.

Kwa muganga, Ibitaro bya Nyanza byamukoreye ibishoboka aravurwa bamutera inshinge bizera ko azabyimbuka biranga, bamwohereza ku bitaro bya Kaminuza i Butare, aha ntabwo yahatinze mu mwaka wa 2008 yahise ajyanwa kuri CHUK kubagwa.

Dusabe ati “ndibuka neza ko ubwo bajyanaga kubagwa kuri CHUK, abaganga bambwiraga ko uburwayi ndwaye buzakira maze nkongera kuba muzima.”

Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo kubagirwa i Kigali, yatashye maze uburwayi bwe bwari bwarafashe itama rimwe biriyongera bufata amatama yose, uburibwe bwinshi bwiyongera mu mubiri we.

Uyu mwana ukomoka mu muryango utishoboye, yatangarije Umuseke ko inzu babagamo yasakambuweho amategura kugira ngo abone uburyo bwo kwivuza, ubu we n’umubyeyi we bakaba bacumbitse.

Ati “kuva ubu burwayi bwamfata kwivuza byadutwaye amafranga asaga ibihumbi magana inani.
Aho twayavanye simpazi neza, Mama yarashakishaga bigera n’aho amategura y’inzu twasigiwe na Papa tuyasakambura aragurishwa ngo tubone ubwishyu bwo kwa muganga, ubu turi mu icumbi umugiraneza yaduhaye, kubaho ko…Mama ahingira amafranga maze akagura ibyo kurya”.

Uyu umukobwa avuga ko ababazwa n’uburyo abaganga nta numwe umubwira indwara arwaye kandi ngo babasha kuzibwira abandi barwayi.

Dusabe Gloriose, asaba umuntu wese wagira ubufasha cyangwa uburyo yamufasha mu kuvurwa ko yaba amukoreye ikintu gikomeye cyane mu buzima bwe kuko abona ubushobzoi bw’umuryango bwashize burundu.

Kumubona ni kuri telephone (+250) 787 890 416.

Kwa muganga baramubaze, bakora iyo bwabaga ariko byaranze.

Afite ikizere ko nabona abamufasha uburwayi bwe buzakira akongera kugira ubuzima nk'ubw'abandi

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATION*Amaze imyaka 10 yivuza *Kwa muganga ngo ntibaramubwira icyo arwaye *Umuryango we ubushobozi bwarabashiranye bwo kumuvuza *Ubu ntiyivuza kubera kubura ubushobozi, uburibwe ni bwose buri munsi Dusabe Gloriose umukobwa utuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Cyerezo mu mudugudu wa Karambo, afite uburwayi amaranye imyaka irindwi, bwamufashe gahoro maze bigera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE