Leta y’Amerika ikomeje gusaba Perezida Kagame kuva kubutegetsi mu mwaka wa 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye. Perezida we abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter yasubije ko ibyo abanyarwanda bakoze ari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda.

Ambassaderi wa Amerika mu muryango wa LONI Samantha Power aganira n’abanyamkuru yavuze ko ibyo inteko y’u Rwanda yakoze byo guhindura itegeko nshinga ngo ari umugambi wacuzwe kandi ngo abadepite barakoreshejwe mu nyungu za politike.

JPEG - 42.2 kb
Samantha Power ambasaderi w’Amerika muri ONU

Samatha Power asaba Perezida Kagame kubera urugero ikinyejana kizaza rwo gukurikiza amahame ya Demokarasi.

Yagize ati “ ubu Perezida Kagame afite amahirwe yo gutanga urugero muri aka karere. Twabonye inteko ihindura itegeko nshinga ariko ntacyo Kagame yari yabivugaho, turizera ko azahita ava kubutegetsi”.

Avuga ko bari bazi neza icyo inteko ishinga amategeko yateganyaga gukora, akavuga ko uyu wari umugambi wacuzwe.

Perezida Kagame asubiza Samantha Power, abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter yavuze ko ibyakozwe n’inteko ishinga amategeko ari ibyo abanyarwanda bahisemo mukwikemurira ibibazo biri muri politiki y’u Rwanda.

Amagambo Perezida Kagame yasubije Samantha Power asa n’adatanga igisubizo gifatika kubyasabwe na Leta y’Amerika.

Ibi kandi bije bikurikiye ubusabe bwa ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika, ryari ryateye utwatsi ivugururwa ry’itegeko nshinga. Gusa ibi byose n’ubwo biri kuvugwa ntacyo Perezida Kagame yari yatangaza niba azongera akiyamamaza cyangwa atazongera

– See more at: http://www.umuryango.rw/amakuru/Mu-Rwanda/Politiki/article/amerika-ngo-yizeye-ko-perezida-kagame-azahita-ava-kubutegetsi-2017#sthash.yAsoU9Ri.dpuf

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONLeta y’Amerika ikomeje gusaba Perezida Kagame kuva kubutegetsi mu mwaka wa 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye. Perezida we abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter yasubije ko ibyo abanyarwanda bakoze ari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda. Ambassaderi wa Amerika mu muryango wa LONI Samantha Power aganira n’abanyamkuru...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE