Image result for rwanda flag
Akagari ka Muko kibwe ibendera (Ifoto/Habimana J)
 Inzego zitandukanye mu Karere ka Nyamasheke zikomeje gushakisha uwibye ibendera ry’igihugu ku kagari ka Gako mu Murenge wa Kagano.

Iri bendera ry’Akagari ryibwe mu rukerera rwo ku 15 Nzeri 2016.

Ubwo abanyamakuru twageraga ahabereye ubu bujura kuri aka kagari twahasanze inzego zitandukanye zirimo iza Polisi no kugeza ku rwego rw’Akarere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Úmurenge wa Kagano, Jerome, ari naho aka kagari gaherereye, yabwiye iki kinyamakuru ko amakuru yo kwiba iri bendera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Niyitegeka Jerome yagize ati “Mu rukerera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ni bwo twamenye amakuru ko ryibwe, twabyakiriye nk’ikibazo gikomeye kuko ibendera ni kirango cy’igihugu kandi uwaryibye nta kindi yarikoresha, twahise tuhagera ngo tumenye uko byagenze, twatangiye gukurikirana ikibazo tuganira n’abaturage kugeza ku kagari, ngo tumenye impamvu.”

Yakomeje agira ati “Buriya Kwiba ibendera akenshi biterwa n’umuturage wagiranye ikibazo n’umuyobozi, cyangwa se agifitanye n’abantu baraye irondo, iyo abaciye icyuho araribatwara.

Uyu muyobozi avuga ko irondo ryabaye kugeza saa ine, ariko nyuma yaho ngo rishobora kuba ritakozwe neza binashoboka ko habayemo kurangara.

Bamwe mu baturage bari mu nama yo gushakisha aho iri bendera ryagiye, babwiye iki kinyamakuru ko bumva uwakoze icyo gikorwa kibi ari umugome ko uretse no kuba yakoze ishyano, yanatumye abandi baturage batajya mu kazi ahubwo bakirirwa ku kagari mu rwego gushaka uwabigizemo uruhare.

Si ubwa mbere aka Kagari kibwe ibendera kuko kibwe irya kabiri hashize imyaka itanu bahibye irindi.

Abaturage ubwo bakoreshwaga inama ngo hamenyekane uwibye iryo bendera (Ifoto/Habimana J)
Abaturage ubwo bakoreshwaga inama ngo hamenyekane uwibye iryo bendera (Ifoto/Habimana J)
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/rwandaflagpicture1.png?fit=450%2C450&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/rwandaflagpicture1.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONAkagari ka Muko kibwe ibendera (Ifoto/Habimana J)  Inzego zitandukanye mu Karere ka Nyamasheke zikomeje gushakisha uwibye ibendera ry’igihugu ku kagari ka Gako mu Murenge wa Kagano. Iri bendera ry’Akagari ryibwe mu rukerera rwo ku 15 Nzeri 2016. Ubwo abanyamakuru twageraga ahabereye ubu bujura kuri aka kagari twahasanze inzego zitandukanye zirimo iza Polisi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE