Abahoze Arabakangura Mbaga ba FPR Baramagana Ibikorerwa Abanyarwanda
Abasaja bagize icyo bavuga kubikorwa na bene wabo bari muri leta, bati mbega Urudubi Rw’ubujiji Burimo Amatiku N’ubugome Bwindenga Kamere Byugarije Igihugu Cy’urwanda.
Perezida Paul Kagame nabakungirije muri leta muyobora mwataye umurongo, Uretseko Atari nabwo bitangiye, ariko noneho na agahoma munwa.
Kuba abantu batavuga rumwe na Leta yanyu si sakirirego. Ahubwo nuko hari ibyo banenga bitagenda neza cyangwa bidafitiye inyungu igihugu. Mwakagombye kugorora ibyo bibogamye niba koko mufite imigambi yokubaka Igihugu muburyo nyabwo burambye.
Ntanarimwe muzahindura abantu ngo batekereze nkuko mwe mubibona cyangwa mubyifuza. Uretse ko bamwe bahindutse bakayoboka amatiku, ubugome, ubujiji kandi bari basanzwe bazwiho ubunyangamugayo. Ariko nabyo ntibikunze kuramba cyane kuko burya umutima nama nikintu gikomeye cyane. Guhora ukora cyangwa uvuga ibyo wowe ubwawe utemera bigeraho mu mutwe bikicanga ugasara noneho ugasarana icyo usanganywe arinabyo abantu batangiye kuzira.
Major Furuma yandikiye President Kagame igihe yahungaga, amwibutsa ko umuntu ari nka elastique. Urayikwedura igakweduka ariko haraho igera ntibe igikweduka, nukuvuga ko iyo ukomeje kuyikwedura iracika. (it breaks) ubwo aha turavuga elastique ariko noneho bishyire muri content y’umuntu? President Kagame nabakungirije haba muba civilians cyangwa inzego zishinzwe umutekano simbona nagato ibyo murimo gukora muburyo bwokubaka Igihugu cyangwa abakigize. Ahubwo ndabona mugisenyana nabagituye namwe mutiretse kandi.
Comrades!! Afande James, Afande KK, Afande nzabamwita, Afande Damas Gatare, Afande Tony Kuramba namwe mwese mwiyizi kandi muzi ko muzwi, ibyo murimo gukora murabyemera? Cyangwa mwabuze uko mubyikura? Muribuka abavandimwe mwasize muri iriya misozi twagenze? Muribuka impamvu yatumye bagwa hariya twabasize? Harubwo nibura mujya musubiza amaso inyuma mukareba impfubyi basize inyuma? Kuki atabaye wowe cyangwa ngo abejye? Nuko se mwari Intwari kubaruta? Nonese Ibyo mukora noneho munabikorera abo mwasigaranye , mubaziza ko batateshutswe ku ntego yabahagurukije murumva bihesha ishema abatakiriho? Cyangwa se mwe hari Ishema bibahesha?
Hari umusaza wigeze kuvuga ngo ‘’Imbwa yaririye umubili wayo wose itabyumva igeze ku Mabya irababara iti ‘’iyiwe ese burya niryaga?’’Ariko yari yimaze ntacyo yari ikiramira. Ibyakurikiyeho ubwo murabyumva. Ikibazo mufite nikimwe ntimwibuka aho mwavuye arinayo mpamvu mutazi aho mujya.
Birababaje kumva politike yuzuyemo ubugambo, ubutiku, ubujajwa nkaho aricyo kingenzi mwakagombye kwibandaho. Kandi ibi byose bimaze kugaragarira mubuyobozi bwohejuru. Naho Minister wa Justice yakavuze ngo Gereza zikorerwamo iyica rubozo ry’abana bu Rwanda ngo siko bimeze ahubwo abantu bivugira ibyo bishakiye. Hanyuma se mwibagiwe ko’ ntawuhisha uwo ahishaho’ Abo bana mwahinduye utunyamaswa turya abantu ni abavandimwe babo mwica urubozo. Mwarangiza ngo abantu barabeshya.
Amashuli yo nagahoma munwa. Iminsi ishize nabonye interviews za Miss Rwanda. Koko umunyeshuli ugeze mumashuli yisumbuye ananirwa gusubiza ikibazo gisaba common sense noneho nibyo ashoboye kuvuga akananirwa kubisobanura mundimi eshatu numva sikoreshwa mu Rwanda?Ikinyarwanda,French na English? Abo ngo nibo Rwanda rwejo. Arikose warenganya abana ‘Inyana niyamweru’ nonese umwana azakurira mumatiku, ubugome n’ubujiji hanyuma hazavemo iki koko?
Harinaho wabonye Minister w’ububanyi n’amahanga aterana amagambo n’umwana wifitiye agahinda yibaza impamvu umubyeyi we yavukishijwe ubuzima na Leta yakoreye azira kutemeranya nabo. Kubona abantu bazira ko bava indimwe nabatavuga rumwe na leta? Koko mugeze aho mutesha abana banyina mubaraza kunkeke muri CID yo gusobanura amatiku yavugiwe mukabali koko. Ngo nibasobanure ibyavuzwe kuri Jeannette Nyiramongi, hanyuma se abantu ntibasa nzwe bavugwa ukuri/ibinyoma ibyo nabyo mukabihindura State Matters.Ahubwo rero kubantu bazi Psychology iyo umuntu agiye kuri defensive burya haba harimo ukuri mubyavuzwe. Iryo tera bwoba riba rigamije gucecekesha abantu ngo hatagira uzakubihamya.
Ngo abantu bavuze urupfu rw’Inyumba nonese yariyahuye? Jyewe nababajwe nijambo President yavugiye kurupfu rw’Inyumba. Mubintu yashimiye Inyumba yakoreye igihugu cy’Urwanda ngo nuko yasabaga imbabazi. Zibihe byaha inyumba yakoze koko. Umwana w’umunyarwandakazi yashoboye kubumbatira umutungo wa RPF(finance) akawucunga ntihabure nusumuni. Akicwa ninzara, umuruho agendesha amaguru aho bishoka byose ajya gushakisha ubufasha n’ububanyi. Kuva uko nzi Inyumba yarazi imibare, yashyiraga mugaciro, yatwazaga make, yubahaga abakuru n’abato. Yari inyangamugayo,ariko kubera ya mibare ye hakaba aho yemera agasaba imbazi zibyaha bidahari ngo yirinde akavuyo, kuko yabonaga hari abari bukomereke natsimbarara kukuri kwe. Ubuse President yanatubwira ibyo yaba yarigiye kumatwara ya nyakwigendera Inyumba?
Ntagihe Nyakwigendera Rutayisire Shaban atagiriye Inama President ariko aranga amuvutsa ubuzima atamuhaye, amusigisha impfubyi n’umupfakazi. Ababyeyi bose washigishije abana babo kandi ukarenga ugatemberana nabawe mu mahanga wibaza ko iryo shema ariwowe rikwiriye wenyine?
Abashoboye kukwihanganira bikamera nka rya buye ryabonetse ko ritica isuka nabo ntubaha amahoro.
Koko nkuriya musaza afande Rusagara umushaka ho iki? Umusaza mwamushyize kugatebe, ntiyabiha umwanya yishakira ishuli ariga, arabihorera,mubonye agiye gukomeza ubuzima muti garuka tuguhe akazi ngo mumuteshe ibyo yaragezeho, mugitondo ngo garuka, mumusezerera mungabo atabisabye. Umusaza mumubuza gusura abana be n’umugore ahubwo muti genda wigishe ‘Ndumunyarwanda’ Umusaza arabikora nzineza ko muzi ko atabyemera ariko yarabemereye. Ubanza kurwanya utakurwanya arikibazo gikomeye. Nibaza ko ibyo mumuhamya byose ntanakimwe yakoze ahubwo yabateye ubwoba kuko induru mwashakaga, cyangwa kumutesha umutwe byarananiranye none murapfundika utugozi kuko ntakindi kigeragezo mufite. ‘’You have run out of all options’’Mwaretse uyu musaza koko?
Ubuse Afande Tom we arazira iki? Umwana wabakuriye imbere akarara ahagaze akurinze ngo umutekano wawe udahungabana ariko nguwo wamubujije ubwicaro. Buri muntu arihumekera mureke amatiku yuzuyemo ubujiji nubutiriganya mutsindira abantu ibyaha batakoze.
Late Afande Patrick Karegeya mwa mucuze inkumbi murangije murabyigamba kumanywa y’ihangwe. Afande Karegeya yari inyangamugayo, yategaga amatwi abakuru n’abana. Yarinshuti yaburi wese, nta tiku nalimwe yagiraga, yavugishaga ukuri, ntiyarazi guhakirizwa, yakubwiraga uko agutekereza ho iyo byabaga bibaye ngombwa. Yagiraga Imbabazi agafasha uwazi nuwo atazi. Ndumwe mubantu yishyuriye amafaranga y’ishuli ansanze muri Mary Stuart Makerere University aho narintegerereje amafranga y’ishuli kwa mukuru wanjye. Amfasha atanzi. Sijye jyenyine yafashije ahubwo yafashije benshi muburyo butandukanye. Murangije mumucura inkumbi. Ubwose ahubwo mwe mwaba muryama mugasinzira? Mwabazwa ibibazo mukabisunikira cya kirabyo mwitereye muri Ministeri yububanyi n’Amahanga, ngo niwe Mudamu mufite mu Rwanda ujijutse. Akaba arinawe wirirwa aterana amagambo nimpfubyi kuri twiter.
Umwe mu ba kada ba FPR
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/abahoze-arabakangura-mbaga-ba-fpr-baramagana-ibikorerwa-abanyarwanda/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONAbasaja bagize icyo bavuga kubikorwa na bene wabo bari muri leta, bati mbega Urudubi Rw’ubujiji Burimo Amatiku N’ubugome Bwindenga Kamere Byugarije Igihugu Cy’urwanda. Perezida Paul Kagame nabakungirije muri leta muyobora mwataye umurongo, Uretseko Atari nabwo bitangiye, ariko noneho na agahoma munwa. Kuba abantu batavuga rumwe na Leta yanyu si sakirirego. Ahubwo nuko hari...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Yewe mubabwire , ariko byarenze ihaniro. Amazi yarenze inkombe yatangiye kumeneka! Ubu buri wese aratekereza nk’umusazi! Btihari bubure umusarana! Dore aho nibereye!
” You can’t be wrong and get right” said the Reggaeman, Jimmy Cliff. Somehow, RPF members are victims of themselves. They are the ones who potrayed Paul Kagame as their modern days Moses,just making him a”deus ex machina” , a small god. And naturally” power corrupts, absolute power corrupts absolutely” . You have no one to blame if not the super powers that use him as a tool at their hands ,and YOURSELVES.
Ariko mwavuye muzasabwe. Ngo aba Cadre? Umusaza yarabibwiriye ko azabasya mukamera nkurushishi rwangonzwe na rukururana, cyangwa akabagira nkumwanda womuri toilette, cyangwa akabagonga nka gari ya moshi etc etc. Ubwo se ikindi mutegereje niki? Abo atarasya nibo babaje, naho abandi babaye ifu cyera. Kandi ga yabikoze cyera murabizi tukiri mumisozi ataragira leta, ataragira indege, ataragira Bill Gates, na Tony Blair na Bill Clinton ndetse na Ivan atarakura. None mubage mwifashe. Uwo mugiti muzuve nkome
Muri iyi minsi abanyarwanda 70% barababaye cyane baratabaza kubw’ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cyacu twavuga irigiswa ryabantu buri munsi, ubwicanyi cyangwa ubuhotozi , inzangano zidasanzwe, amatiku, ubusambo, ubukene bwo sinakubwira buravuza ubuhuha , ishyari ,n’ibindi byinshi . Banyarwanda banyarwanda kazi ibi byaba biterwa ni iki?
Reka nongere nkubaze ,ese munyarwanda ukunda Igihugu cyawe nkuko Imana yakiguhaye? Ese wubaha umunyrwanda mugenzi wawe nkuko ushaka ko bakubaha ? Ese ni akahe gaciro uha umunyarwanda mugenzi wawe ? Ese wumva wamarira iki abanyarwanda nk’ umunyarwanda ? Ese wafashi iki umunyarwanda wabuze uwe? Wamarira iki umunyarwanda uri kugambanirwa namugenzi we? Ese munyarwanda wemerako iyo abantu bashyize hamwe Imana ibasanga ndetse ni imbaraga zikaba nyinshi? Ese wemerako uwakose amakosa agomba kuyahanirwa uko yaba ari kose niyo yaba umwami? Ese wumvira amategeko y’ Imana n’ ay’ abantu ?
Ubanze usubize ibi bibazo byose nibwo Rwanda izongera kubona amahoro, kuko ari bimwe mu bibazo bibuza amutekano igihugu cyacu