Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge, bwahaye abacururizaga ku mabaraza y’imbere y’amaduka atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali icyumweru kimwe cyo kuba bafunze mu rwego rwo kurwanya akajagari.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bwabitangaje, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2016, mu nama bwagiranye n’abacuruzi bagera kuri 200 bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Aba bacuruzi bakorera mu Murenge wa Nyarugenge muri Quartier Matheus no mu Biryogo, bamenyeshejwe ko guhera tariki ya 24 Ugushyingo 2016, ntawe uzongera gushyira ibicuruzwa bye ku mabaraza cyangwa ku nkuta z’amaduka bakoreramo.

Abacuruzi bo basabye ubuyobozi ko bwajya bubareka bagashyira igicuruzwa kimwe cyangwa bibiri imbere y’amaduka bakoreramo kugira ngo abakiriya babo bamenye ko bihari.

Umwe yagize ati “Turifuza ko batureka tukajya dushyira byibuze ibicuruzwa byacu bibiri cyangwa kimwe imbere y’iduka kugira ngo n’umugenzi uhise amenye ibyo ducuruza kuko imiterere y’amaduka dukoreramo idashobora gutuma umuntu amenya ibirimo imbere atahinjiye.”

Bamwe muri aba bacuruzi bakorera muri ’Quartier Commercial’ babwiye ubuyobozi ko iki cyemezo kizabagora cyane bitewe n’uko hari amafaranga agera ku bihumbi 100 babanza kwishyura ba nyir’ayo maduka kugira ngo babemerere gutangira gucuruza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Havuguziga Charles yabwiye IGIHE ko bagifashe kugira ngo barwanye ubucuruzi bw’akajagari mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “ Iyi nama yari igamije kuganira ku bintu bitatu birimo gushishikariza abacuruzi gucururiza mu maduka, ibintu bikava ku mabaraza y’aho bakorera n’ikibazo cy’isuku nke ikigaragara ku bacuruzi bamwe bakijugunya imyanda y’ibyo barangije gucuruza mu muhanda aho kuyita ahabugenewe ndetse n’icy’umutekano w’aho bakorera.”

Yasoje asaba abacururizaga ku mabaraza kwishyira hamwe bagashakisha amaduka agendanye n’igihe bakaba ariyo bakoreramo ndetse anabashishikariza kuganira na ba nyir’amaduka baba bishyuye ngo bakorere imbere yayo kubasubiza amafaranga babahaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Havuguziga Charles

Inama yiga ku guca ubucuruzi bwo ku mabaraza yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

Bamwe mu bacuruzi bitabiriye iyi nama

Ubucuruzi bwo ku mabaraza bukorwa na benshi muri Quartier Matheus mu Mujyi wa Kigali

Umurenge wa Nyarugenge wahagurukiye ubucuruzi bwo ku mabaraza

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/nyarugenge.jpg?fit=463%2C330&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/nyarugenge.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONUbuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge, bwahaye abacururizaga ku mabaraza y’imbere y’amaduka atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali icyumweru kimwe cyo kuba bafunze mu rwego rwo kurwanya akajagari. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bwabitangaje, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2016, mu nama bwagiranye n’abacuruzi bagera kuri 200 bakorera mu Mujyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE