Aba ofisiye ba RDF bakomeje kubabazwa n’ ubuhemu bukorerwa Koloneli Tom Byabagamba
Inyenyeri News yaganiriye na bamwe muri bagenzi ba Colonleli Tom Byabagamba bakomeje kubabazwa n’ agasuzuguro n’ inyiturano ya gitindi akomeje kwerekwa.
“Kumubona (Tom Byabagamba) muri iriya modoka byonyine birahagije kuwashaka kwisobanurira aho FPR igeze. Amahirwe tugira ni uko abatangije urugamba bagiye batabonye aya mahano. Mbabazwa n’ abamubona kuriya , muri uriya mwambaro, ashorewe kuriya nk’ umujura utagira agaciro…Kwongeraho campaign yibinyoma, ni iyica rubozo kuri twebwe tumuzi.”
“Tom Byabagamba yarinze Kagame nyuma ya Sentongo na Mugabo (Ronald) kuva mu ishyamba. Mbere yaho yari escort wa Afande Bitamazire, ari umusirikari w’ umurwanyi. Bari Kumwe na Gasana (John) . Bitamzire amaze kwicwa , bakoze uko bashoboye bagaruka muzacu baciye mu Kagera. Nibwo Afande yamenye ibyabo, ashima ubutwari bagaragaje, yiyegereza Byabagamba atyo, aramwizera kuko yakoraga akazi ke neza cyane , akumvira akanagira ubwitange. Yanarashwe akaguru arinda umutekano w’ umugaraguza agati ubu!
Icyo gihe ibintu byari bikomeye, urupfu rwari nk’ umusangwa hagati yacu nyuma yo kutwambura Rwigema. Tom yari inkingi ye ( Kagame), yari azi ko ari umwe muri bacye cyane yashoboraga kwizera. Ni n’ uko yamuzamuye kugeza abaye C.O. Tom niwe wenyine washoboraga kumuhindurira gahunda , akamucisha inzira inyuranye n’ iyari iteganyijwe kumpamvu z’ umutekano we . Yashoboraga no kumunyuza kuri red carpet nukuntu yayangaga akamubwira ati wabyemera utabyemera niko bigomba kugenda . Yacishaga mugaciro akamenya kugarura ituze akamubuza kwihanukirana amahane ye.”
“ Nibaza ukuntu ( kagame )abasha kuryama agasinzira iyo atekereje ukuntu yahemukiye uyu mugabo ( Byabagamba). Ibi bintu byo kumwerekana mumapingu , muri iriya modoka nk’ ikintu bafungiramwo inyamanswa , kumwambika ziriya nkweto. Umurwanyi wa RPA! Umusirikari w’ umwuga Officer wa RDF warinze CIC imyaka ingana kuriya! Ni ubutumwa bukomeye kubasirikari bamwubaha . Umusirikari wese ubona biriya bituma atekereza kunyiturano y’ ubudahemuka muri iki gisirikari cye (Kagame). Ikindi , kuvuga ngo arazira mukuru we Himbara simbyemera. Ibyo ni ibinyoma bahimbira abacivile.
Ukuri ni uko RDF itakiri yayindi kuva Kayumba yagenda (kumsirikari wavuye Uganda). Twahise twitwa abahemu ngo “twahemukiye Afande” , ngo nubundi dukunda Rwigema kumurusha.”
“Wamenya umubare w’ abacu babarizwa muri close protection ye ( Kagame ) kuri ubu?
Igihe bataye abana bacu muri rweru bamaze kubambika imipira ya RNC ntacyo twavuze.
Himbara siwe nyirabayazana yo gushinga umutekano we (Kagame ) Abarundi n’ Abagogwe.”
“Tom ahagaze kigabo n’ ubwo atorohewe n’ abashyira umwete mu ukumutesha agaciro. Afite amahoro kuko ari we ari abamufunze bazi neza ko ari umwere. Abababaye ni abashinzwe kumugendaho babona akarengane ke umunsi kuwundi, bafatiranwa n’ ibyo bashinzwe bakagira uruhare mu ukumukorera ibyo batemera..
“(Tom Byabagamba) Ashobora kuba afunzwe ariko uwamufunze ntamahoro afite cyane cyane muri iki gihe. Afite uburinzi bumuhisha . Aheruka kwigirira ikizere bakiri kumwe. Uyu munsi yizera camera gusa .
Kabarebe nubwo aba yicecekeye kuriya nawe ntiyabura kumuseka. Kazura we nta mwanya wo guseka yabona ahora muri misiyo aba atizeye gusoza amahoro.”
Inyenyeri News Group
*Amafoto UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/aba-ofisiye-ba-rdf-bakomeje-kubabazwa-n-ubuhemu-bukorerwa-koloneli-tom-byabagamba/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/10/IMG-20201014-WA0004.jpg?fit=960%2C570&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/10/IMG-20201014-WA0004.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSTRUTH & RECONCILIATIONInyenyeri News yaganiriye na bamwe muri bagenzi ba Colonleli Tom Byabagamba bakomeje kubabazwa n’ agasuzuguro n’ inyiturano ya gitindi akomeje kwerekwa. “Kumubona (Tom Byabagamba) muri iriya modoka byonyine birahagije kuwashaka kwisobanurira aho FPR igeze. Amahirwe tugira ni uko abatangije urugamba bagiye batabonye aya mahano. Mbabazwa n’ abamubona kuriya , muri ...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS