Uzashyigikira ishyano kugeza hehe?
Sinzi nimba hari inama yagiriwe yukuntu azashuka abanyarwanda, ariko mbona Paulo yarabonye abo abanyarwanda uko bari bityo agashobora kubashyira kungoyi no kubakoresha icyo ashatse ; akabakoresha uko ashatse mumushinga we wo kugundira ubutegetsi akuriye systeme kugirango yice cyangwa akize uwo ashatse , uwo yikanze amwivugane bitamugoye !
Kagame ashobora kuba akunda u Rwanda , anarwifuriza iterambere rwose…Uretse ko urwo Rwanda akunda rugizwe na ka gatsiko ubutegetsi bwe bwubakiyeho, niryo terambere rikaba ari nk’ irya wawundi ukubura ahagaragara gusa.
Uwaba yaragiriye inama Paulo ku ukuntu agomba gucunga abanyarwanda yari yaratubonye uko turi imbere ninyuma. Ubunebwe bwacu muri politike , ubugwari bwacu butuma tugenda tugahinduka inkomamashyi cyangwa ibiragi. Mbese kwa kuntu twanga kugaragara tugahitamo uburyarya .
Burya ngo umuntu ariyoberanya akagera aho yiyoberwa ubwe!
Guhakwa kubwa Paulo byafashe indi intera!
Kubeshya no kwiyoberanya gusa gusa.
Ese kuki dutinya ukuri?
Imbehe no gushaka kugaragara nk’ abagera ibwami tukabiguranya ukuri, tukemera tugaheba amahoro yo mumutima .
Ubuhemu burakomeretsa kandi buhera kuri nyiruguhemuka .
Ntawe uyobewe ko Paulo abeshya . Ko yicaye ku intebe y’ ubutegetsi akangisha imbunda kubera yuko azi ko ingoma ye ishingiye kukinyoma .
Yiteguye gusasira icyo kinyoma cye amaraso atagira ingano.
Wowe usoma iyi nyandiko , nimba wariyoberanyije ukaba inkomamashyi , urumva uzashyigikira iryo shyano kugeza hehe?
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/politiki/uzashyigikira-ishyano-kugeza-hehe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/images-9-1.jpg?fit=316%2C159&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/images-9-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONPOLITICSSinzi nimba hari inama yagiriwe yukuntu azashuka abanyarwanda, ariko mbona Paulo yarabonye abo abanyarwanda uko bari bityo agashobora kubashyira kungoyi no kubakoresha icyo ashatse ; akabakoresha uko ashatse mumushinga we wo kugundira ubutegetsi akuriye systeme kugirango yice cyangwa akize uwo ashatse , uwo yikanze amwivugane bitamugoye ! Kagame ashobora kuba...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS