Uyumunsi mu Rwanda twabonekewe!
Ari abari i Gabiro, ari ababirebeye Kuri TV, twabonekewe.
Burya Kagame nawe ajya agira akanyamuneza akamenya gusetsa!
Yanyiyamiye byabisahiranda bye bizana ibikabyo nagasuzuguro ku umukene byigagaje, byigize ibitangaza nka Makuza na Mukabaramba.
Habuze gato ngo anashimire bamwe ngo batazwiho uwo muco mama.
Yari yambaye neza cyane. Ishati yumweru itarameswa, ikoti rya “class” n’isaha ihenze cyane.
Namurebye nanjye nshiduka namwenyuye, cyane ko yanavugaga ibintu byarimwo ukuri.
Kumbe burya nawe azi ukuntu dutotezwa tugaharuzwa imihanda yibirometero mu minsi biri mw’izina rye?!!
Kumbe nawe aba yaboneye kure abagenzwa no kumuhakwaho barwanira kumushakira intebe no kumutwaza amakoti no kumwigiraho abagaragu beza tubazi ikindi?!!
Reka ahubwo nanjye mwunganire kuri ririya funga ry’ amakanisa yari amaze kuba icyorezo cy’ingirwa bahanuzi batunzwe no kwambura ubusa FPR iba yasinze yambitse umukene, kubeshya no kwizeza abantu bihebye ibitangaza badateze.
Kwibohora igitugu n’itotezwa bidukorerwa nabantu azi ashaka kutubeshya ko aba atatumye, ntabavuge ngo abanyarwanda babamagane, ahubwo akabahishira, ntabwo bizabera muri ayo makanisa mu materanire ya rwihishkwa adasobanutse yitwikira amajoro.
Kumanwa yihangu mumihanda, niho tuzafunga umwuka tugahurira.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/politiki/uyumunsi-mu-rwanda-twabonekewe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/02/kagame-inyo.jpg?fit=960%2C641&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/02/kagame-inyo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICS
Ari abari i Gabiro, ari ababirebeye Kuri TV, twabonekewe.
Burya Kagame nawe ajya agira akanyamuneza akamenya gusetsa!
Yanyiyamiye byabisahiranda bye bizana ibikabyo nagasuzuguro ku umukene byigagaje, byigize ibitangaza nka Makuza na Mukabaramba.
Habuze gato ngo anashimire bamwe ngo batazwiho uwo muco mama.
Yari yambaye neza cyane. Ishati yumweru itarameswa, ikoti rya 'class' n'isaha...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS