Mwiriweho Nyakubahwa Paul Kagame, bati turagukunda kandi tukagukumbura kuko uhora hanze aliko kuri njye nti nyumva gusa.
Uyu munsi nahembewe akaraka  maze igihe gito mfatanya nakazi gasanzwe kantunze Kuko Kigali yawe kuyibamo n’ingirwa mushahara umwe nanjye byankanuje amaso.
Udufaranga nari ngiye kutumarira muri bundles ndeba ibyo bakuvuga kuri YouTube habura gato.
Uravugwa ye! Ni wowe musitari wamamaye abandi barabeshya!
Uri indashyikirwa n’ aba  babihamya bivuye inyuma… Ndavuga  Lizinde, Sendashonga,  Bizimungu,  Kabera Victoire, Mushayidi, Kizito, Karegeya, Rwigara  …
Kandi mvuze bacye, nawe urabizi.
Cyakora nukugukurira ingofero wokanyagwawe!
Umuhutu umututsi ushyize kujisho, urafunze, urahize, ucishije umutwe, urarashe ,  uratsembye, unaze muri Rweru!
Ariko ntanuwakurenganya,  ko uba wabitubwiye se ko kwica nta kibazo bigutera!  Bazakuzize ibindi. Ibyo byo ntawe wabihishe rwose.
Ariko buriya iyo uza gutonesha twari guhera he?
Waraturinganije uratumara.
Umuntu utanagirira umuturage imbabazi ?? Umwambura agasambu ke ukajyana iriya uti hinga ibi kandi ntiwibeshye ngo urebeho nusarura! Yataka inzara uti ziba naguhaye inka! Ahasigaye ugategeka ngo nagirevuba abyine umuganura.
Kubeshya ni kubi nubwo ubyina uvamwo ,uzirusha intambwe!
Ejo nuva munzira uzasiga utworohereje akazi.
Nukuzomoraho guhemuka, igitugu n’ubwicanyi wahinduye amategeko,  ahasigaye  tukazirikana isuku wadukubitiye duhereye mubucamanza.
Tuzabanza tubukize macuri wamotse mwo ntihagire uwongera kuzira ingengabitekerezo urotera abo uba ushaka kurya  no kwikiza maze uzabangamira amahoro nubwisanzure bw ‘undi abe ariwe dushyira kukarubanda tumwamagana.
Tuzakuzirikanira iryo terambere uhoza mukanwa ariko tudasenyera abo tudahuje ibitekerezo.
Tuzakomeza umuco wo gukunda no gukoresha ikorana buhanga ariko duhereye ku kutanga amahoro numutekano mu itangaza makuru, tunarireke ry’igenge, ryimenye, ryubahiriza amategeko.
Wowe komeza utubuze epfo na ruguru twese.
Amaherezo umwiryane twarazwe uzatuma aducikaho ubundi tugukize uwo mutwaro wikoreye wokutwiba, kuduhenda no kuturagira nkabatazi iyo tuva niyo tujya.
Komereza aho rwose.
Christine Muhirwa.
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/02/Nazali.jpg?fit=960%2C671&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/02/Nazali.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSMwiriweho Nyakubahwa Paul Kagame, bati turagukunda kandi tukagukumbura kuko uhora hanze aliko kuri njye nti nyumva gusa. Uyu munsi nahembewe akaraka  maze igihe gito mfatanya nakazi gasanzwe kantunze Kuko Kigali yawe kuyibamo n'ingirwa mushahara umwe nanjye byankanuje amaso. Udufaranga nari ngiye kutumarira muri bundles ndeba ibyo bakuvuga kuri YouTube habura gato. Uravugwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE