Ubutegetsi bwa President Kagame bukomeje kwirenza inzirakarengane kubera impamvu ziba zidasobanutse, rimwe na rimwe zivanzemo n’ubugome bukomoka ku rwango n’ubwikanyize. Nkuko byakomeje kugaragara mu myaka ishize, abantu bose bakoranye na FPR cyane cyane iperereza rya Kagame muri rusange, iyo bitandukanije barakurikiranwa kugeza babirengeje ni muri urwo rwego rero Bwana Alphonse Rutagarama yahitanywe.
Nkuko byakomeje kwemezwa na bamwe muri bagenzi ba bwana Rutagarama, ndetse n’uwahoze ari umufasha we Charlotte Mukankusi twabashije kuvugana nabo,bemeza ko ko urupfu rwa Rutagarama ari amayobera, yasobanuye kandi ko ngo atarenzaho kuri iryo jambo yadutangarije ati birababaje uburyo yishwemo ariko kandi nawe yabigizemo uruhare, tumubajije icyo bisobanuye kuvuga ko yaba yaragize uruhare mu bibazo yahuye nabyo? Madamme Mukankusi yavuze ko yivanze cyane mu bintu bitamureba. Bwana Rutagarama yapfuye yishwe n’ikiswe abagizi ba nabi ariko kandi benshi bemeza ko boherejwe na leta, ikibabaje rero ni n’uburyo yishwemo bamwicishije ibyuma no kumuvanamo amaso benshi bemeza ko bwari uburyo bwo kuburabuza iperereza riramutse rikozwe bareba icyo yaba yarazize.

Bwana Rutagarama yari yashakanye na Charlotte Mukankusi ariko baza gutandukana nyuma yuko Musoni James nawe wumu minisitiri wa Kagame akundaniye na Charlotte Mukankusi Madame Mukankusi yahoze ari ambasaderi mu Buhinde, ubu ngubu akaba akora mu icapiro ry’ibitabo ry’abahinde ba bashoramali bakorana na Musoni James. Twaganiriye n’umufasha wa Musoni James kugirango adutangarize icyo atekereza ku bibazo biri mwo no kumena amaraso ndetse n’ukuntu umugabo we yivanze mu rugo rwa bwana Rutagarama, atubwira ko ibirebana n’imibereho yabo bwite atabivuga mu makuru, ariko kandi yemeye ko Rutagarama yabyumvise ko yitabye Imana ndetse ati birababaje cyane. Ati kubirebana na Charlotte Mukankusi byo ntacyo nabivugaho murakoze adusezeraho.

Bwana Rutagarama benshi bemeza ko yari umugabo utaniganwa ijambo nyuma yaho urugo rwe rusenyewe na James Musoni, yafashe icyemezo cyo kujya ahura n’abagenzi be bagafata agatama. Bwana Rutagarama yapfanye agahinda kavanzemo n’umubabaro ukomoka kandi ku bantu bakagombye kumutabara, mugenzi we wasabye kudatangaza amazina ye ati yakundaga kwamagana imikorere ya leta kandi akanagaya abategetsi, ati kandi ibyo birazira mu Rwanda.

Benshi bemeza ko umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare nguyu mubona ukoze mumifuko ubwo yari yaje muri America Col Franco Rutagengwa niwe wohereje abo bagizi banabi kujya kwica Alphonse Rutagarama.Yishwe ari mu nzira ataha iwe bakaba baramwambuye ubuzima isaha ya saa kumi z’amanywa mu buryo burenze kamere.
Ayo mabwiriza yo kwica nyakwigendera Alphonse Rutagarama yashyizwe mu bikorwa n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare ruyobowe na Col Franko Rutagengwa akaba ari nawe wohereje abo bicanyi bagatangira Alphonse Rutagarama ubwo yari mu nzira ataha. Bamukuye mu modoka yari arimo bamwica bamutemaguye ndetse banamunogoramo amaso.
Nkuko abo twavuganye babyemeza biragaragara ko ba maneko ba President Kagame aribo bamwatse ubuzima, amakuru dufite yemeza ko ngo yaba yarazize kuvugana na batavuga rumwe na leta.
Uyu nyakwigendera rero birumvikana ko yishwe urw’agashinyaguro n’inzego z’ubutasi za perezida Kagame akoresheje abicanyi be bayobowe na Col Franko Rutagengwa. Ibyo byaje bikurikira nyuma yaho yari amaze iminzi yitaba inzego z’iperereza mu ibazwa ry’urudaca , yakomeje guhakana ndetse aranatsemba avuga ko nta mikoranire ye n’abatavuga rumwe na leta. Ariko ibyo byose byabaye impfa busa.
N’ubwo nyakwigendera yabihakanye inshuro nyinshi avugako akazi ke ari ubucuruzi hamwe n’ubworozi kandi ko atanafite aho ahuriye n’ibikorwa bya politiki, ntibyabujije abicanyi ba perezida Kagame kumwica urubozo ndetse bongeraho no kumushinyagurira.

Placide KayitarePOLITICSUbutegetsi bwa President Kagame bukomeje kwirenza inzirakarengane kubera impamvu ziba zidasobanutse, rimwe na rimwe zivanzemo n’ubugome bukomoka ku rwango n’ubwikanyize. Nkuko byakomeje kugaragara mu myaka ishize, abantu bose bakoranye na FPR cyane cyane iperereza rya Kagame muri rusange, iyo bitandukanije barakurikiranwa kugeza babirengeje ni muri urwo rwego rero Bwana...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE