URUHARE RWA DIASPORA NYARWANDA MUKUBAKA UMURYANGO NYARWANDA
Igitekerezo cyo guhuriza hamwe abanyarwanda bari hanze y’igihugu mu ihuriro rya Dispora nyarwanda ni igitekerezo kiza kandi ishyaka PPR Imena rishyigikiye.Iyo twitegereje uko diaspora nyarwanda ikora ubu, hari byinshi tuyinengaho kandi byagombye guhinduka kugira ngo igirire akamaro abayirimo ndetse n’igihugu cyacu muri rusange.
-Diaspora igomba kuba ihuriro ry’abanyarwanda bose, rihuriza hamwe abashyigikiye ubutegetsi buriho ndetse n’abatavuga rumwe na leta iriho (opposition), ntavangura iryo ari ryo ryose ribayeho.
-Intego ya diaspora igomba kuba iyo gushishikariza abanyarwanda bari hanze gukunda igihugu cyabo ,bakagikorera, bakanagishoramo ibyo bagiye bunguka mu bihugu batuyemo, birimo ubwenge n’ubuhanga mu byiciro by’ubuzima binyuranye n’imishinga yabafasha kandi ikagira icyo ifasha abanyarwanda bari mu gihugu.
-Umunyarwanda aho ari hose agomba kuba ambassadeur w’igihugu cye.
Urebye imyaka abanyarwanda bamaze hanze n’igihe ihuriro rwiswe diaspora nyarwanda ryatangiriye gukora, usanga izo ntego zose nta nimwe yagezweho, ugasanga aho kuba ihuriro ry’abanyarwanda bose ahubwo yarabaye ihuriro rihurirwamo n’igice kimwe cy’abashyigikiye ishyaka FPR Inkotanyi riri k’ubutegetsi maze rigaheza igipande kinini cy’abanyarwanda badashyigikiye ubutegetsi buriho mu Rwanda, buyobowe na FPR Inkotanyi, cyane cyane  ababa mu mashyaka ya opozisiyo.
Diaspora ya fanatisme ntacyo yamarira abanyarwanda n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange.
Muri PPR- Imena dusanga diaspora y’amaranga mutima (fanatisme) idakwiriye mu muryango nyarwanda kuko tubona bisa no gucamo ibice abagize umuryango umwe kandi bigakorwa n’ubuyobozi bwa Leta bwakagombye guharanira kubahuriza hamwe bugamije kurengera buri wese kimwe no kubaka umuryango umwe ubereye bose. Niba rero twifuza ko Diaspora iba ihuriro ry’abanyarwanda bose, tubanze tuve mu rwikekwe,twumve ko uwo mudahuje ibitekerezo cg se umurongo wa politiki atari umwanzi ko ahubwo mugomba kuzuzanya bityo bigafasha abanyarwanda kuba mu mahoro.
Diasopora ntigomba kuba igikoresho cya politiki, igomba ahubwo gufasha abanyapolitiki na leta iriho, bayigezaho ibitekerezo byubaka igihugu,imishinga n’ubundi bwenge bagiye barahura mu bihugu batuyemo kuko nicyo u Rwanda rubatezeho.
Dufatire urugero ku itegurwa ry’igikorwa kiswe RWANDA DAY kitirirwa dispora nyarwanda. Muri PPR twe tubona ko Diaspora ikora neza kandi ihuriweho n’abanyarwanda bose, ariyo yakagombye kujya itegura uriya munsi, babifashijwemo n’ambassade ikabasabira ko intumwa z’u Rwanda  zaza kubasura bagasanga ibyangombwa byose byateguwe na Dispora yabatumiye. Birababaje kubona umushyitsi aje kugusura akaba ariwe ukwishyurira transport,akakugaburira kandi akanishyura aho akwakirira , kandi twishyize hamwe ubwo bushobozi ntitwabubura, bikaba byanatanga ishusho nziza ku banyarwanda bose muri rusange.
Harakabaho One peaple One nation mu Rwanda
Harakabaho amahoro arambye n’ubumwe mu Banyarwanda.
Â
Ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena
https://inyenyerinews.info/politiki/uruhare-rwa-diaspora-nyarwanda-mukubaka-umuryango-nyarwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/IMENA.jpg?fit=188%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/IMENA.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSIgitekerezo cyo guhuriza hamwe abanyarwanda bari hanze y’igihugu mu ihuriro rya Dispora nyarwanda ni igitekerezo kiza kandi ishyaka PPR Imena rishyigikiye.Iyo twitegereje uko diaspora nyarwanda ikora ubu, hari byinshi tuyinengaho kandi byagombye guhinduka kugira ngo igirire akamaro abayirimo ndetse n’igihugu cyacu muri rusange. -Diaspora igomba kuba ihuriro ry’abanyarwanda bose, rihuriza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS