Ku wa 1 Mata,2014 mu ma saa kumi n’imwe za nimugoroba ni bwo uyu mugabo yashimuswe,igihe yari avuye i we, agiye kugura umuriro w’amashanyarazi. Amakuru twahawe n’ umuryango we ni uko nyuma yo kumutegereza bakamubura bagerageje gukurikirana ngo bamenye impamvu atatashye basanga igihe yaragiye kugura umuriro yarashizwe ku ngufu mu modoka ifite ibirahuri bitabona akaba yaratwawe n’inzego zishinzwe umutekano bakaba batazi aho bamwerekeje.

Nanone amakuru twavanye mu nshuti ze batubwiye ko hari umuporisi bari baziranye bisanzwe ngo yamuhamagaye amubwira ko ashaka ko amukorera Plan y’inzu kandi akazayimwubakira; akaba ariwe wagize uruhare rwo kumushimuta ariko ntituramenya amazina ye ,turabikurikirana tuzabagezaho amazina vuba.

Uyu Hagenimana Segatwa Robert yari umwubatsi ,wari utuye mu mujyi wa Gisenyi ni ukuvuga  Akarere ka Rubavu,Umurenge wa Gisenyi,Akagari k’Amahoro akaba yarashakanye na Nshuti akaba afite abana bane.

Twabibutsa ko uyu mugabo Atari ubwa mbere ashimutwa n’inzego za leta y’U Rwanda ;zamushimuse na none mu buryo nk’ubwo muri; 2011 mu kwezi 7 igihe nanone yari i Gisenyi akajyanwa I Kigali akamara igihe kigera ku mezi atanu(mu Ukwakira) kwa Gacinya(Gereza yo kwa Kabuga) aza kurekurwa nyuma y’uko Human Right Wacth na n’indi miryango y’uburenganzira bwa muntu zimukurikiranye.

Twabibutsa ko ibikorwa by’ishimuta bisigaye byarabaye agatererazamba kuri leta ya Kigali, kuri bo iyo babona umuntu atari intore bamufata nk’umwanzi w’U Rwanda.

Tukaba tuboneyeho gusaba Leta ya Kigali kwemerera inshuti n’ umuryango gusura  Hagenimana Segatwa Robert kandi akagezwa imbere y’ubutabera nk’ uko amategeko abiteganya niba hari icyo ashinjwa, tuboneyeho no kubibutsa ko iyo umuntu ataraburana aba ari umwere.

Inkuru yoherejwe n’umukunzi w’inyenyerinews

Placide KayitarePOLITICSKu wa 1 Mata,2014 mu ma saa kumi n’imwe za nimugoroba ni bwo uyu mugabo yashimuswe,igihe yari avuye i we, agiye kugura umuriro w’amashanyarazi. Amakuru twahawe n’ umuryango we ni uko nyuma yo kumutegereza bakamubura bagerageje gukurikirana ngo bamenye impamvu atatashye basanga igihe yaragiye kugura umuriro yarashizwe ku ngufu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE