Mu ijoro ryo ku ya 30 Ugushyingo rishyira ku ya 1 Ukwakira umwaka wa 2011 nibwo inkoramaraso za Kagame zivuganye INGABIRE Charles wari umunyamakuru wa INYENYERINEWS.ORG. yatabarutse assize umwana n’umufasha ubu bombi badafite kirengera.

Charles INGABIRE yari impunzi mu ri UGANDA yemewe n’amategeko, umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR mu magambo ahinnye y’igifaransa) wakagombye kuba hari icyo wakoze mu gufasha byibuze umuryango gutuzwa mu gihugu gifite umutekano aho inkoramaraso za Kagame zitabahubanganyiriza umutekano. Ibi byiyongera ku gikorwa kigayitse HCR yakoze cyo kwirukana INGABIRE mu nzu barindiramo abafite ibibazo by’umutekano, bikaba aribyo byatumye abicanyi bacaurwaho INGABIRE baramwica. Intandaro y’ibi byose, ikaba ari nayo ntandaro y’akarengane impunzi z’abanyarwanda zikorerwa, ni cya cyemezo HCR yafatanye n’ingoma ya FPR cyo kwambura ku ngufu abanyarwanda uburenganzira ku buhungiro.
ESE NI NDE WISHE INGABIRE?

Kugeza ubu ibimenyetso simusiga bifata inkoramaraso ya Kagame yitwa RUTAGUNGIRA Rene. Mbere yuko twerekana ibi bimenyetso, reka tubanze dusubize amaso inyuma turebe uwo RUTAGUNGIRA Rene uwo ariwe.
RUTAGUNGIRA yavukiye i Gahanga, ashyingiranwa na Hyacenthe umukobwa wa RUTERANA w’i NYANZA ya Butare. Bafitanye abana babiri.

Rutagungira yinjiye mu ngabo z’Inkotanyi mu 1991 ari kumwe na SANKARA, akorera imyitozo i NAKIVALE/UGANDA. Nyuma yabaye umusirikare usanzwe wo muri Bataillon ya 101 yigeze kwitwa DELTA, ikaba yarayoborwagwa na Major Vedaste KAYITARE. RUTAGUNGIRA yaje kuba umurinzi muri High Command abifashijwemo na Gen James KABAREBE. Uyu KABAREBE yafashije RUTAGUNGIRA kujya kwivuza muri Uganda, nyuma yaho RUTAGUNGIRA yari arwariye umwijima mu 1993. Ibi bikaba bitari bisanzwe bikorerwa umuntu wari ufite ipeti rya Private. Amaze gukira, Rutagungira yabaye umurinzi wa KABAREBE kugeza mu 1995, ubwo babeshyaga ko bamusezereye mu ngabo ari ku ipeti rya Sergeant.

Rutagungira kandi yari umukinnyi w’umupira mu ikipe ya APR ikiri mu ishyamba.

Kuva mu 1996, Rutagungira yagaragaraga cyane atwaye imodoka za Volkswagen Golf zari zahawe abicanyi bo kwa Col UDAHEMUKA Silas alias BIHEHE. Rutagungira akaba yarazaga kunywesha amavuta muri Camp GP. Abandi bakoreshaga izo modoka harimo Major Barinda wishe Kabera Assiel na Lt. Gasana Emmanuel alias Kibanda. Mbere yo kwivugana INGABIRE, Rutagungira yabanje kumwiyegereza birimo n’inseko yuzuyemo imbereka nka zimwe za Aloyiziya INYUMBA.

Rutagungira kandi azwiho kuba umwe mu bicanyi bakoreshaga amamamodoka yanditseho UNHCR yakoreshwaga mu kunyereza impunzi bazikuye mu nkambi, bakaza kuzicira mu Rwanda.

Muri Werurwe 1998, Rutagungira yafunganywe na Nsengiyumva Samuel i Kanombe n’i Kibungo bazira ko bakoze nabi operation bari bahawe na KABAREBE yo kwica BAYINGANA Victor. Baje gufungurwa mu Ukuboza 1999.

Mu 2003, Rutagungira na Gashongore Omar bibye imodoka ya PNUD i Burundi bibaviramo gufungirwa muri 1930 amezi 6.
Amaze gufungurwa by’agateganyo, Rutagungira yagiye kuba umushimusi muri Kongo, ari nako ahakorera akazi k’ubutasi n’ubwicanyi. Gusa kubera umururumba we watumye aba ka wa mugani ngo “ingwize yishe Ntango.” Yaje gukorana ubucuruzi bw’imbaho na Col Ali NGABO utarumvikanaga na Kagame. Aho Silas Udahemuka abimenyeye atanga itegeko ryo kumwica, nibwo Rutagungira acikiye muri Uganda aho yageze agasaba ubuhungiro.

Mu 2009, ubukene bumugeze ku buce yananiwe kwihangana, ahitamo iy’ubusamo yo gucura inkumbi no kugarika ingogo ariko akaramuka. Rutagungira yasabye uwo bita ERIC kumuhuza na Lt Col KARANGWA wo kwa GACINYA kugirango yongere akore umurimo wo kumena amaraso no kuneka. Aho niho yashoboye guhurira na Lt Col KARANGWA anatangiriraho Rutagungira yatangiye kujya ajya mu Rwanda avuye muri Uganda agaca Tanzaniya cyangwa Kenya, agasiga abeshye izindi mpunzi ko agiye Sudan gucuruza impu.

Mu gihe yari akitwa impunzi, Rutagungira yishe amategeko agenga impunzi maze ajya kwaka passport muri ambassade y’u Rwanda i Kampala, nuko anyarukira i Kigali aho yavuye umugore we yemerewe kuzajya acuruza muri Uganda ibikorwa n’uruganda rw’’INYANGE ya Kagame.

Agarutse i Kampala, Rutagungira yaguze imodoka ya Toyota Premio, akayikoresha aneka umupfakazi wa Rugambage Leonard, NDEKERUMUKOBWA Bonita, n’izindi mpunzi ziitandukanye, cyane cyane abateguraga igikorwa cyo kwamagana kwambura abanyarwanda ubuhunzi.

Hagati aho RUTAGUNGIRA afatanyije n’abahungu ba KANANURA wahoze ayobora UMUBANO, bahawe mission yo kwica RUJUGIRO bamutegeye mu gikorwa cyo gushyingura umuhungu we muri Uganda.

Mu 2011, Rutagungira na MUNYANEZA Hubert bafunzwe n’inzego z’ipereza za Uganda nyuma yaho bagerageje guha bitugukwaha abakozi bo mu nzego za leta ya Uganda ngo babahe amabanga yo muri presidence. Rutagungira yaje gufungurwa afashijwe na HCR kuko yavugaga ko ari impunzi. Abifashijwemo cyane cyane na ERIC na MUNYURANGABO Aime.

Nyuma yo gufungurwa, Rutagungira yatanze ruswa ya 100 000 by’amashilingi ngo handikwe inkuru inyomoza ko atari maneko, ari nako akomeza kwiyegereza INGABIRE Charles. Igikorwa cyo kuneka no kwiyegeraza INGABIRE yagifashwagamo na Karekezi Pascal.

Uyu Karekezi Pascal akaba ari maneko ya NGARAMBE John na Mugambage Frank, ibeshya ko ari impunzi yo muri Kongo.

RUTAGUNGIRA mu kwica INGABIRE Charles.

Nyuma yo kwikubira INGABIRE, RUTAGUNGIRA yamuhaye nimero ya telefoni yo kuvuganiraho y’ibanga. Iyi nimero niyo Rutagungira yakoresheje ahamagara INGABIRE kuya 26 Ugushyingo 2011 mu ma saa cyenda. Iyi nimero ikaba yaravuganye na INGABIRE inshuro zirenze 15 ku munsi INGABIRE yiciweho. Nyuma yo kwica INGABIRE, RUTAGUNGIRA yakuyeho iyo nimero.
Ikindi ni uko nyuma yo kwicwa kwa INGABIRE, RUTAGUNGIRA n’umugore we bahise barigita habe no kuza gutabara kandi baravugaga ko ari inshuti magara.

Mu gihe hakorwaga iperereza ku rupfu rwa INGABIRE, umuzamu wo kuri MAKIE’S II Bar, yavuze uko abantu bari bicaranye na INGABIRE basaga. Haherewe kubyo yavuze, umwe muri bo akaba asa na RUTAGUNGIRA. Umuzamu yeretswe amafoto atandukanye ngo yerekane niba hari irimo ifite ishusho y‘uwarashe INGABIRE; umuzamu yahisemo iya RUTAGUNGIRA.
Abaturage batuye BUKESA aho INGABIRE yiciwe nabo bemeje, bahereye kuri iyo foto, ko RUTAGUNGIRA bamubonye mu modoka ya MITSUBISHI PAJERO abicanyi bakoresheje biruka. Ngo iyi modoka ikaba yari yakomeje kwisirisimba hafi aho kuva mu ma saa kumi n’ebyiri.

Ibikorwa by’iperereza ku rupfu rwa INGABIRE no kwamagana urwo rupfu byakomeje kubangamirwa na ambassade y’u Rwanda i Kampala ibifashijwemo na KAREKEZI Pascal ubu ushinzwe kumenya aho impunzi zikorera cyangwa zitaha.
Rutagungira yakomeje gukurikirana abantu bose baba bafite icyo bazi ku rupfu rwa INGABIRE kugeza naho kuya 26 Werurwe 2012, Rutagungira yagerageje guha amafranga abakozi bo muri Refugee Law Project ngo bamuhe amakuru ku muryango wa INGABIRE no ku mpunzi zikurikirana ikibazo cya INGABBIRE arikko bamubera ibamba.

Ku ya 7 Ugushyingo 2012, RUTAGUNGIRA yibaruje nk’impunzi abifashijwemo na HCR kandi bizwi neza ko ahigwa na Polisi ya Uganda.

Nkuko bisanzwe bizwi ku nshingamatwi za Kagame, uyu RUTAGUNGIRA kuva yakwica INGABIRE akoresha nimero za telefoni zitandukanye harimo +211991913637, +256779356050, +256781864118, +250730448221. Iyi nimero ya nyuma akaba ariyo aheruka gukoresha ubwo twamenyaga amakuru ko ari i Kigali.

Nguwo KAREKEZI Pascal washinzwe na Ngarambe John na Mugambage gutanga amakuru ku mpunzi zigomba kwicwa.

Nyuma yahoo bahinduye inzego z’ubutasi, RUTAGUNGIRA wakoreraga Col Dan MUNYUZA yahorejwe gukorera Lt Col RUTAGENGWA Franco abifashijwemo n’uwahoze ari umunyamabanga wa Munyuza witwa Capt. NSANZUMUHIRE.
Amaraso ya INGABIRE yashyize igorora iyi nkoramaraso ku buryo ubu isigaye ibaho mu buzima buhenze igaramye mu mahoteli akomeye iyo itari mu bikorwa byo guhiga abo yivugana. Ubu Rutagungira arimo kugaragara ku mupaka wa Kongo inshuro nyinshi.

Hagati aho nyuma y’uko kwica INGABIRE hakoreshejwe amasasu byakuruye amahane, ubu RUTAGUNGIRA n’abandi bicanyi bategetswe kujya bakoresha amarozi. Aha niho abanyarwanda cyane cyane ababa Uganda bahunze ingoma y’igitugu ya KAGAME, bakwiye kwirinda utubari n’ahandi hakunze kugaragara abanyabirori bakorana na KAGAME.

Urupfu rwa Charles Ingabire rwateje akaduruvayo hagati yu Rwanda nigihugu cya Uganda kuburyo Nyakubahwa President Paul Kagame yahavugiye amangambure agera naho yita Ingabire umujura. Polisi ya Uganda yahawe amakuru menshi asobanura ukuntu Rutagungira nabagenzi be aribo bahitanye Ingabire Charles, ariko bitewe namasezerano ari hagati yibihugu byombi ngo yo guhererekanya abahungabanya umutekano, Ayo makuru yose yabaye impfabusa hagati aho tukibaza niba abanyamakuru nabo barirwa mubahungabanya umutekano? Ingabire Charles Imana Iguhe Iruhuko ridashira tuzahora tukwibuka.

Iperereza ryakozwe na Noble Marara

Placide KayitarePOLITICSMu ijoro ryo ku ya 30 Ugushyingo rishyira ku ya 1 Ukwakira umwaka wa 2011 nibwo inkoramaraso za Kagame zivuganye INGABIRE Charles wari umunyamakuru wa INYENYERINEWS.ORG. yatabarutse assize umwana n’umufasha ubu bombi badafite kirengera. Charles INGABIRE yari impunzi mu ri UGANDA yemewe n’amategeko, umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE