Akagabo gahimba akandi kataraza! Kagame n’agatsiko bishe abanyarwanda benshi bacecekesha igihugu cyose ariko buri kintu n’iherezo ryacyo. Diane Rwigara yiyemeje kwigobotora ikiziriko cya Kagame none yiyemeje kuvuga no kwamagana ubukene, umutekano mucye n’akarengane biri mu Rwanda ariko leta ya Kagame ikirirwa ibeshya abanyarwanda n’amahanga ko mu Rwanda ari paradizo.

Abari bakibwira ko ibyanditswe ko Diane Rwigara yatangiye kuvuga kandi akaba avugira mu Rwanda, nimumutege amatwi muri iyi video iri hasi. Kandi rero ba Diane ni benshi mu Rwanda sinzi niba Kagame azabica ngo abarangize. Ubu se ko Kagame yigize akaraha kajyahe azabigenza gute? Azica Diane se? Azamufunga se? Azasenya inzu abamo se? Azamuroga se? Umbaze nkubaze ariko Kagame na DMI bonyine niba basubiza ibi bibazo.

Harya ko Rwigara Assinapol ise wa Diane Rwigara yabateretse aho mwicaye yarangiza agaceceka byababujije kumwica se? Ngaho nababwira iki rero niba mwumva muzakomeza kwica abo mwita amasazi cyangwa ibikeri ngo birimo kubasakuriza, muzashiduka abanyarwanda twese twabavudukanye.

Francis Karasira (Rugali)

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/Diane.png?fit=300%2C216&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/Diane.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAkagabo gahimba akandi kataraza! Kagame n’agatsiko bishe abanyarwanda benshi bacecekesha igihugu cyose ariko buri kintu n’iherezo ryacyo. Diane Rwigara yiyemeje kwigobotora ikiziriko cya Kagame none yiyemeje kuvuga no kwamagana ubukene, umutekano mucye n’akarengane biri mu Rwanda ariko leta ya Kagame ikirirwa ibeshya abanyarwanda n’amahanga ko mu Rwanda ari paradizo. Abari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE