Umusaza Callixte Kajangwe wafashijje inkotanyi cyane igihe zari zikiri mw’ishyamba yitabye imana. N’ubwo bwose Kajangwe wahoze ari umukire wicyamamare ndetse wanafasha Leta iriho ubu ng’ubu kugera k’ubutegetsi; ntibyamubujije gupfa atagira inzara zo kwishima ndetse akaba yishwe na Leta yafashije kwimika.

Kajangwe wahoze atuye I Bujumbura, yatunze Hotel yitwaga Parasi muri uwo mugi, yanatunze amakamyo menshi yatundaga amavuta ava I Mombasa ali n’aho yakuye amafanga yo gufasha FPR INKOTANYI.

Umusaza Kajangwe mu bintu yafashije inkotanyi halimo kuzigulira ibiringiti ndetse n’imiti, ushyizeho na transport yo kuzigeza aho zabaga zikeneye kujya. Umusaza Kajangwe kimwe n’abandi benshi bafashije FPR NKOTANYI ntabwo nyuma y’intambara byabagendekeye neza kuko ubuyobozi bw’inkotanyi bwa twaye amasoko yose ndetse abantu nka Kajangwe babacuruzi birabayobera kuko bamwe baje kunyagwa n’ama banki y’urwanda rwa Kagame.

 

Kuri Kajangwe we ntibyamubereye shyashya kuko umugore we Emelita yaramuharitse ubwo ya mufatanyaga na Kagame ku buryo Kajangwe yahise atorongera agasubira mu mahanga. Urukundo rwa Emelita na Kagame rwatangiye ubwo Kajangwe yajyanaga Kagame I Nairobi kumuvuza igifu mu myaka yaza mirongo icyenda igihe cy’intambara ubwo Kagame yari yarembye. Kagame yabanye na Emelita  Nairobi aho Kajangwe yamuvurizaga igifu naho Kajangwe yerekeza I Mombasa akurikirana amakamyo ye, n’ubundi bucuruzi bwe.

Nk’uko byaje kumenyekana bageze I Rwanda, umugore wa Kagame, Jeanette Nyiramongi yarakajwe bikabije no kuba Emelita yaramaze igihe kinini akundana n’umugabo we kuva muri 1990-1997 kandi we atabizi. Icyo gihe Paul Kagame yari yaramenesheje Kajangwe kuko urugo rwe yali yararwigaruriye, Emelita yabaga wenyine mu nzu kuko abana bose babaga hanze; Kagame ubwo nibwo yajyaga abeshya umugore ko agiye gukina Biyari muri Senior officer’s mess naho yisangiye Emelita. Aho Janeatte Nyiramongo abimenyeye, Emelita yahise yurizwa indege huti huti ajya gusaba ubuhungiro muri America ariko arabubura, yerekeza muri Canada naho ubuhungiro barabumwima bamusubiza ko Leta iriho I Rwanda ali iyabo ndetse ko bayikomeyemo.

 

Emelita yakomeje kurwubaka ku mutwe kugeza aho asubiriye mu Rwanda aliko ntabwo yaragishoboye kuvugana na Kagame wari waramaze no kuba Nyakubahwa, yamaze igihe muli Kigali yangara kugeza aho afatiye icyemezo cyo gutura I Gitarama abigiliwe mo inama n’abana be bali muli Amerika bamwumvisha ko agomba kuva muli Kigali bamubwira ko nta nshuti, nta kazi nta n’ubucuruzi bityo niko yaje kwiyemeza kujya I Gitarama aho yaje kubona akazi muli ONG ndetse n’abana bakamwubakira yo inzu na resitora;  ubwo  abana banamusabye ko ise yataha bagasazana bakibagirwa ibyabaye. Kajangwe yaje gutaha I Gitarama maze we na Emelita bakorana muri resitora. Umuhanzi Kizito Mihigo aho yadukiye n’indirimbo ze n’amasengesho ndetse naza clubs ze, Kajangwe n’umwe mu bantu ba mbere ba muyobotse ndetse bamuba hafi cyane, bagasengana ndetse akitabira ibikorwa byose by’ubumwe n’ubwiyunge, none aho Kizito Mihigo afungiwe yabaye mu bantu ba mbere bamaganye ifungwa rye. Uwatugejejeho iyi nkuru yatubwiye ko Kajangwe yarozwe kuko yanyoye ikirahure cya mazi iwe aho yarebaga umupira wa maguru kuri television ahita ataka, ntiyamaze igihe kirekire ahita yitaba imana.

 

Placide KayitarePOLITICSUmusaza Callixte Kajangwe wafashijje inkotanyi cyane igihe zari zikiri mw’ishyamba yitabye imana. N'ubwo bwose Kajangwe wahoze ari umukire wicyamamare ndetse wanafasha Leta iriho ubu ng'ubu kugera k'ubutegetsi; ntibyamubujije gupfa atagira inzara zo kwishima ndetse akaba yishwe na Leta yafashije kwimika. Kajangwe wahoze atuye I Bujumbura, yatunze Hotel yitwaga Parasi muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE