Umuryango wa Mugunga mu gihirahiro nyuma yo gusenyerwa
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena, ni bwo umuryango wa Mugunga Celestin utuye mu Kagari ka Gacuriro, wahuye n’uruvagusenya usenyerwa amazu umunani n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze nyuma yo kutumvikana ku giciro n’umushoramari ushaka gushyira ibikorwa remo mu gace uwo muryango wari utuyemo.
Mu buhamya Umuseke wakuye mu bagize umuryango wa Mugunga Celestin buravuga ko ku mugoroba wa tariki ya 27 Kamena, inzego z’ibanze, polisi na local defense forces baherekejwe n’ikimashini gisenya bajegusenyera umuryango wa Mugunga Celestin utaranyuzwe n’ikiguzi cya miliyoni 18 z’Amafaranga y’u Rwanda yahabwaga ku mitungo ye.
Uyu muryango wa Mugunga wo ugaragaza ko mu ibarurisha mitungo ryakozwe n’isosiyeti BAZ Company Ltd, imitungo ya Mugunga ifite agaciro ka miliyoni 53 z’Amafaranga y’u Rwanda zisaga.
Ubu ni amarira muri uyu muryango wa Mugunga kuko aho bari batuye ubu habaye itongo.
Mu gahinda kenshi Mugunga w’imyaka 63 ati “Ubu twaraye hano n’abaturanyi, sinzi ukuntu nzakubigenza.â€
Mugunga afite umuryango w’abana 7 n’umugore ndetse hakaba hari n’akuzukuru ke kari munsi y’imyaka 5 babana.
Abo mu muryango wa Mugunga bavuga ko ibyabakorewe ari akarenganyo
Kayirangwa Dorcelle umufasha wa Mugunga ati “Ibintu birenga umuntu akabura icyo avuga. Twarahohotewe bikabije ku buryo ndenga kamere, umuntu gusenyerwa ntaho ajya.â€
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya mu ijwi ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Raymond Chretien Mberabahizi, avuga ko Mugunga yahawe umwanya uhagije ngo ajurire ariko ngo ntiyigeze ashaka kumvikana n’ubuyobozi, ndetse ngo kumusenyera ni ukurengera inyungu rusange.
Mberabahizi ati “Mungunga yahawe igihe gihagije ngo ajurire ariko yanga gukorana n’ubuyobozi, kumusenyera kwari ukugira ngo inyungu rusange zubahirizwe kandi n’umutekano we ucungwe.â€
Mu gihe ubuyobozi bwahisemo gusenyera Mugunga, hari n’indi miryango itarishimiye uko imitungo yabo yabaruwe.
Umwe muri bo yadutangarije ko mu bafite ibyo bibazo hari abahisemo kugana inkiko abandi bakumvikana imbona nkubone n’umushoramari ariwe “Rwanda Social Security Board (RSSB)â€, ikigo cy’ubwishingizi cyahoze kitwa “Caisse Socialeâ€.
Muri 2007, ni bwo imiryango ituye mu gace kari gusizwamo ibibanza yamenyeshejwe ko igomba kuzava aho hantu.
Kubara imitungo bikorwa mu mwaka wakurikiyeho wa 2008, tariki 3 Girasi2013 nibwo ubuyobozi bw’ibanze bwasabye Mugunga kwimuka aho atuye.
Gusa umuryango wa Mugunga wandikiye ibiro bya Perezida wumvikanisha ibibazo byawo, amakopi y’ibaruwa ashyikirizwa Polisi, Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’imiryango irengera kiremwa muntu.
Nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya abivuga ngo Umuryango wa Mugunga waba warafashe amafaranga miliyoni 18 z’imitungo, ariko ukaba ukigorana, gusa ngo n’ubwo uyu muryango uri mu itongo ngo hari amahirwe ugifite,
Mberabahizi yagize ati “Twe nk’Umurenge twabasabye ko bashaka inzu yo gukodesha tukayishyura mu gihe cy’amezi atatu, biracyashoboka. Twe ntitwari gutekereza ko bafite icyemezo cyemewe kivuguruza uko imitungo yabaruwe (contre expectise) kuko twarayisabaga ntibayitange. Gusa ubu bashobora kwandikira Caisse Sociale n’ubuyobozi bw’ibanze bagatanga contre expectise yabo ikibazo cyabo kikigwaho.â€
Aho Mugunga atuye ubu, igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kigaragaza ko hazubakwa Umujyi w’icyitegererezo “Vision City Siteâ€.
Ntabuye ryasigaye rigeretse ku rundi
HATANGIMANA Ange Eric
Inkuru dukesha umuseke.com
https://inyenyerinews.info/politiki/umuryango-wa-mugunga-mu-gihirahiro-nyuma-yo-gusenyerwa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Umusaza-Mugunga-numukobwa-we-Shila-Uwimana-mu-matongo.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Umusaza-Mugunga-numukobwa-we-Shila-Uwimana-mu-matongo.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSKu mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena, ni bwo umuryango wa Mugunga Celestin utuye mu Kagari ka Gacuriro, wahuye n’uruvagusenya usenyerwa amazu umunani n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze nyuma yo kutumvikana ku giciro n’umushoramari ushaka gushyira ibikorwa remo mu gace uwo muryango wari utuyemo. Mu buhamya Umuseke wakuye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS