Mbandikiye mbasaba kunshimirira  Noble  Marara kukiganiro yahaye Gahuza Miryango ya BBC.
Uyu mwaka, mucyunamo njyewe numuryango wanjye, tuzazirikana bose. Ubwo batubujije kujya mukiriziya,  nzasengera murugo,  nzirikanire bose hamwe.
Ubusanzwe, wajyaga kwibukira bamwe aho utegetswe,  ugataha ukibuka abatavugwa ntawe ubwiye, ababizi bakabibona kumaso yawe. Bakakwihanganisha nawe ukikiriza ntacyo muvuze.
Buri muntu nubundi yari asanzwe yibuka abe uko abishoboye wenyine mumutimawe.

Uru Rwanda  rwacu baruhinduye kwa bwoba.

Uretse nyirubwite,urugo rwe n’ ibisumizi bye, twe ntabwo tubayeho.
Kwicana iwawe, utisanzuye,  ugasohoka wububa ubanje kujya inama nururimi ,rukemenya ko rwemerewe kuvuza impundu gusa.
Uwaduhekuye niwe uduhatse. Ariko ntagahora gahanze, barabizi.
Ntamugabo winjirana ubugabo bwe  kwa bwoba, abusiga kw’irembo ariko bitavuze ko aba abwihakanye.  Ngo ugiye iburyasazi azimira bunguri.
Turibuka, byose turabyibuka,  bose turabibuka, iyi myaka bamaze badusubiriramo ibinyoma ntacyo ibihinduraho. Ukuri turakuzi kandi turakuzirikanira kuko abacu twabuze twabakundaga kandi twari tukibakeneye. Nta kinyoma cyabatwibagiza.
Umukunzi w’inyenyeri .
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/noble-333.jpg?fit=540%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/noble-333.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSMbandikiye mbasaba kunshimirira  Noble  Marara kukiganiro yahaye Gahuza Miryango ya BBC. Uyu mwaka, mucyunamo njyewe numuryango wanjye, tuzazirikana bose. Ubwo batubujije kujya mukiriziya,  nzasengera murugo,  nzirikanire bose hamwe. Ubusanzwe, wajyaga kwibukira bamwe aho utegetswe,  ugataha ukibuka abatavugwa ntawe ubwiye, ababizi bakabibona kumaso yawe. Bakakwihanganisha nawe ukikiriza ntacyo muvuze. Buri muntu nubundi yari asanzwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE