Miliyari 13,7 z’Amadolari y’Amerika nizo zagenewe imirimo y’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza Mombasa, Kampala na Kigali.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uyu muhanda w’ibirometero ibihumbi 2 izarangira mu mwaka wa 2018.

Umuhuzabikorwa w’imishinga yo mu rwego rw’Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) muri Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, asobanura ko gari ya moshi zizaba zikoresha umuvuduko ungana n’ibirometero 120 ku isaha.

Madame Monique Mukaruliza yakomeje abwira Izuba Rirashe ko u Rwanda rwatangiye gushaka abahanga mu gukora inyigo y’iyi nzira ya gari ya moshi yiswe The Northern corridor Transit mu cyongereza.

Biteganyijwe ko iyo nyigo izakorwa mu mezi 12.

Kenya yatangiye kubaka uruhande rwayo mu Gushyingo 2013 i Nairobi ku nkunga ya Banki y’Abashinwa yitwa China Exim Bank approaches.

Icyiciro cya mbere cy’iyubakwa ry’uyu muhanda giteganijwe  kuzatwara amafaranga angana na miliyari 3.75 z’Amadorari yAmerika.

Ayo mafaranga ni ayo kubaka ibirometero 609.3 ku ruhande rwa Kenya.   

China Exim Bank approaches izateramo inkunga ingana na 90% by’amafaranga azakoreshwa, hanyuma  10% bisigaye bitangwe na Leta ya Kenya. 

U Rwanda na Uganda nabyo bikorana bya hafi mu iyubakwa ry’uyu muhanda ku ruhande rwa Kampala na Kigali, ku bufatanye bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere. 

Uyu muhanda witezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bizaba biwuhuriyeho.

Monique Mukaruliza avuga ko urujya n’uruza rw’ibicuruza rwa Kigali-Mombasa ruzajya rutwara amasaha ari hagati ya 6-8, mu gihe mbere byatwaraga iminsi 22. 

Uyu muhanda wa gari ya moshi biteganijwe ko uzakomeza kubakwa kugeza i Juba muri Sudani y’Amajyepfo

Placide KayitareAFRICAPOLITICSMiliyari 13,7 z’Amadolari y’Amerika nizo zagenewe imirimo y’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza Mombasa, Kampala na Kigali.Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uyu muhanda w’ibirometero ibihumbi 2 izarangira mu mwaka wa 2018.Umuhuzabikorwa w’imishinga yo mu rwego rw’Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) muri Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, asobanura ko gari ya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE