Perezida wa Komiziyo y’igihugu y’itorero, Hon Edouard Bamporiki mu nama y’Umushyikirano yavuze ko kubera amateka urubyiruko rwa none rwanyuzemo, ubu bari bakwiye kuba ari abarwayi bo mu mutwe (abasazi) ariko ko Leta y’ubumwe yabaremye bushya ubu bakaba baharanira kubaka igihugu.

Hon Edouard Bamporiki avuga ko ubu urubyiruko rugiye kujya rujya ku rugerero ahari ikibazo runaka gisaba amaboko rukahaca ingando rukazahava kirangiye

Mu kiganiro cy’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ryihuse, Hon Edouard Bamporiki avuga ko kuba urubyiruko rwa none ruri guhabwa inshingano rukabyitwaramo neza bitari bikwiye kubera amateka ashaririye rwanyuzemo.

Ati “Nihereyeho na Jaures, na Minister (Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi) twakabaye turi ‘abasazi’  uturebeye mu mateka yacu twakabaye turi abasazi dufite n’ibisobanuro by’impamvu twasaze.”

Ngo igihe kimwe yigeze kujya gutanga ikiganiro muri Indianapolis muri America, umwe mu bari bagikurikiranye abaza uwari uyoboye ibiganiro niba uwo uvuga atari umusazi kubera ibyo yumvaga Abanyarwanda banyuzemo biteye ubwoba.

Agaruka ku kibazo uwo mwana yabajije, yagize ati “ Yarabajije ati ‘uyu muntu watubwiye ko yabonye abantu barenga 100 babica, ibyo bintu byararangiye we aba muzima n’ibyo bintu yabonye n’amaso ye afite imyaka 10?’.”

Bamporiki avuga ko we n’abo bavukuye rimwe, bisanze mu bibazo  batagizemo uruhare ariko ubuyobozi bwahagaritse Jenoside n’amateka mabi bagize uruhare mu gutuma imitima yari isabitswe n’intimba yomorwa ibikomere.

Ati “Hari igihe mbitekereza nkumva simbyumva, ‘gufata umwana iwabo bashize, ugafata n’umwana iwabo bamaze abo bashize, ugafata n’umwana wavuye mu mahanga akubwira ngo iwabo bose bashiriye ku rugamba, ukavuga ngo mwerekere hamwe ukizera ko bazagendana bakagira aho bagera’, ntabwo mbifite ubushobozi ariko abayobozi bacu barabikoze.” 

Uyu muyobozi wa Komisiyo y’itorero avuga ko ubu Abanyarwanda batewe ishema n’igihugu cyabo nubwo isura yacyo yari yarahindanyijwe na bamwe mu babyeyi babo.

Ati “Iyo Leta abayobozi bacu barangara, twari kuba twibereye mu muhanda, n’abazungu bakaza mu bukerarugendo bwo kurebera abantu bafite ibisazi bakomora mu mateka.”

Ashimira Leta yahagaritse Jenoside ikimakaza Ubunyarwanda kuko yatumye abari baboshywe n’amateka babohoka.

Avuga ko benshi mu bagize uruhare mu kubohora igihugu no kucyubaka bari urubyiruko by’umwihariko Perezida Paul Kagame, ku buryo ibiriho bikorwa n’urubyiruko rwa none bifitanye isano n’ibyakozwe n’ababahaye urugero rwiza. Ngo we avuga ko “uwitabye kare atumwa kure”

Ati “Urubyiruko rw’uyu munsi dufitanye isano na Perezida wa Repubulika kuko yitabye kare, u Rwanda rumutuma kure aca bugufi arabyemera, iyo murebye amateka y’u Rwanda akajya mu ndaki none ubu turi mu nda y’iyi nzu ikomoka mu nda y’indaki.”

Ngo iki gihango n’urugero rwiza bahawe na Perezida, igomba kubera urugero urubyiruko rwose rugahora ruharanira kubaka igihugu cyababyaye kuko ntawundi uzabibakorera.

Bamporiki uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Komisiyo y’igihugu y’Itorero avuga ko ubu hagiye kujya hatozwa abakiri bato, ubundi urubyiruko rukajya mu urugerero rugamije gushakira umuti bimwe mu bibazo biba byugarije igihugu.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/Bamporiki-11.jpg?fit=866%2C603&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/Bamporiki-11.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida wa Komiziyo y’igihugu y’itorero, Hon Edouard Bamporiki mu nama y’Umushyikirano yavuze ko kubera amateka urubyiruko rwa none rwanyuzemo, ubu bari bakwiye kuba ari abarwayi bo mu mutwe (abasazi) ariko ko Leta y’ubumwe yabaremye bushya ubu bakaba baharanira kubaka igihugu. Hon Edouard Bamporiki avuga ko ubu urubyiruko rugiye kujya rujya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE